Abakangurambaga ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro

Kuri uyu wa 26/04/2022 Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Kibungo yatangije ibikorwa byo guhugura inzego zayo mu ma Paruwasi agize iyo Diyosezi. Ni igikorwa cyatangiriye muri Paruwasi ya Zaza aho kitabiriwe n’abagera kuri 40 bayobora iyo komisiyo muri Paruwasi na Santarali. Atangiza aya mahugurwa, umuhuzabikorwa w’iyi komisiyo muri Diyosezi Jean Claude GAKWAYA yavuze ko guhugura izi nzego bigamije gufasha abaherutse gutorwa bashya kumenya inshingano zabo ndetse no kwibutsa abasanzwemo ubutumwa bahamagarirwa.
Ubusanzwe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ikora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha ingo zibanye mu makimbirane kuyasohokamo,ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge gutabara abari mu kaga n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza uburenganzira bwa muntu.
Paruwasi ya zaza yafashije ingo 200 zifite amakimbirane kuyasohokamo mu gihe ingo 30 zigifashwa kuyasohokamo.
Abagize komisiyo muri iyi Paruwasi kandi babashije korozanya amatungo magufi y’ingurube hafi 80 byose bakabikora ntankunga ahubwo bishakamo ubushobozi.
Inzego za komisiyo Y’Ubutabera n’Amahoro nizo zifasha komisiyo ya Diyosezi gushyira mu bikorwa ibyo iba yarihaye kugeraho. Padiri mukuru wa paruwasi ya Zaza Bukakaza Cesar yavuze ko bashimira Diyosezi kuba ku ikubitiro yaje i Zaza gutanga ubushobozi kuri izi nzego maze asaba abitabiriye amahugurwa gukora ubutumwa batiganda ndetse no gutanga raporo y’ibikorwa bakora.
Yagize ati: “Ibyo mukuye hano mubigeze ku bandi kandi mube intangarugero mu bandi. Ubumenyi gusa ntibuhagije mugomba no kubishyira mu bikorwa.” Padiri mukuru yakomeje avuga ko bishimiye ko zaza ariyo yabimburiweho nk’uko n’ubundi yabaye iya mbere mu gushingwa muri Diyosezi.
Abitabiriye amahugurwa bahawe umwanya wo kubaza maze babaza ibibazo bitandukanye kandi bigaragaza ko bumvise inyigisho.
Ubumenyi bahawe ni ububafasha kujya gukora ubutumwa aho batuye bwo kwimakaza amahoro, gukemura amakimbirane no kuyakumira, kugaragaza akarengane kabangamira uburenganzira bwa muntu, gukorana neza n’izindi nzego, ibikorwa bifasha muntu kubaho mu burenganzira bwe n’ibindi.
Komisiyo ya Diyosezi yatangiye mu Rwanda mu 1997; yakoze ibikorwa bitandukanye kuva igishingwa birimo ibyo gufasha mu bumwe n’ubwiyunge, gukurikirana imikorere y’inkiko Gacaca nk’indorerezi, gukemura no gukumira amakimbirane cyane cyane mu miryango, gufasha abahuye n’ibiza bikabasiga iheruheru no gufasha abagizweho ingaruka na COVID 19. Igikorwa cyo guhugura izi nzego kizakomereza mu zindi Paruwasi zigize Diyosezi ya Kibungo. Ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yatangiriye i Roma mu 1976; yashyizweho hagamijwe ko yajya ifasha abakiristu gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo cyane cyane ibibazo by’imiryango ndetse n’ibihugu bitera amakimbirane, akarengane n’ibindi. Ibi byose bigakorwa bamurikiwe n’ivanjili ya Yezu Kristu.

Gakwaya Jean Claude

Umuhuzabikorwa WA Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed