Izina rya « Bikira Mariya Umwamikazi wa Karumeli » ni rimwe mu mazina ya Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana. Iryo zina rya Karumeli ni izina ry’umusozi wo mu gihugu cya Isiraheli.

  • Umusozi wa Karumeli

Umusozi wa Karumeli ni umusozi ufite umwanya mu mateka y’ugucungurwa kwacu. Umuhanuzi Eliya yawuhungiyeho aho guhemuka ku Maba imwe rukumbi. Bityo ahungira ahantu h’amahuriro y’Uhoraho n’umuryango we. Urwibutso rw’uwo muhanuzi waharanywaga n’ishyaka ry’Imana ntirwagombaga gusibangaba kuri uwo musozi.

Igihe ingabo z’abakristu zarwaniraga kwigarurira ubutaka butagatifu, ubuvumo bw’uwo musozi bwabaye ubuhungiro bw’abakristu bitaruye iby’isi basenga.

Ahagana mu gisekuruza cya XII, hari abakristu bahisemo kwibera bonyine mu buvumo bwo ku musozi wa Karumeli kugira ngo barusheho gushakashaka Imana. Ibyo babikoze bigana imigenzereze y’abahanuzi Eliya na Elisha. Bivugwa ko aba bahanuzi babaye mu buvumo bwo kuri uwo musozi bakanahatangiza amatsinda y’abigishwa babo. Ni munsi y’uwo musozi wa Karumeli hashashe ikibaya cya Galileya aho Bikira Mariya yabaye azirikana Iyobera rya Kristu mu buzima bwe.

  • Umusozi wa Karumeli mu buzima bw’Abihayimana

Abihayimana ba mbere bayobowe na mutagatifu Berthold bahubatse ingoro yeguriwe Bikira Mariya ndetse banamwiyambaza ku buryo bw’umwihariko. Bamwiyambazaga nk’umurinzi wabo. Mu mwaka wa 1245, mutagatifu Simoni Stoki yatorewe kuyobora umuryango w’Abakarumeli. Bavuga ko muri icyo gihe yari afite ubwoba ko uwo muryango Kiliziya izawuhagarika. Waje kwemerwa na Papa Bonifasi VIII mu 1298.

  • Umubyeyi yigaragariza kuri Karumeli

Mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga mu 1245, Simoni Stoki yari arimo gusenga akomeje, asaba Bikira Mariya kurwana ku muryango w’abihayimana wa Karumeli yari ahagarariye. Bigeze mu museke, Bikira Mariya amubonekera aherekejwe n’abamalayika benshi, akikijwe n’urumuri rutangaje, yambaye umwambaro wa Karumeli. Yari yaje asekera Simoni Stoki, mu biganza bye yari afitemo Skapulari y’Umuryango wa Karumeli. Ageze imbere y’uwo mutagatifu Simoni Stoki, Bikira Mariya yambara Skapulari, aravuga ati: «uyu ni umwihariko kuri wowe no ku bandi Bakarumeli bose. Uzapfa yambaye uyu mwambaro ntazajya mu muriro w’iteka ». Uwo mutagatifu yakoze ibitangaza kugira ngo yemeze ko yabonekewe koko. Guhera ubwo, n’abandi bakristu batagize amahirwe yo kwinjira muri uwo muryango w’abihayimana ba Bikira Mariya wo ku musozi wa Karumeli, bakoze amatsinda yo kwiyegurira uwo Mubyeyi kugira ngo bashakashakishe umugisha Bikira Mariya yasezeranyije abazambara Skapulari.

Ariko amahirwe akomeye kurushaho, ni ayahishuriwe Papa Yohani wa XXII avuga ko uzapfa yarakomeye ku masezerano n’amategeko y’uwo muryango, azabohorwa ku ngoyi za Purugatori kuwa gatandatu ukurikira urupfu rwe. Usibye n’amahirwe atangwa n’ayo masezerano, hari kandi na Indulugensiya nyinshi zigendana no kwambara iyo Skapulari. Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Laterano mu 1215, yakuyeho imiryango y’abihayimana myinshi, ndetse n’uwa Karumeli ushaka gukurwaho.

Mu 1379, papa Urbano IV, yemeje uwo muryango, awuha izina ry’umuryango wa Bikira Mariya Mutagatifu Nyina w’Imana, Umubyeyi wo ku musozi wa Karumeli. Igihe habaye Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Liyo mu Bufaransa, maze ku itariki 17 Nyakanga `1274 iyo Nama ikemeza ko uwo muryango ugumaho, abamonaki bo muri uwo muryango babonye ko Bikira Mariya yumvise isengesho ryabo. Niho bahereye bashyiraho iyo tariki ngo bajye bayizihiza bashimira Uwo Mubyeyi Bikira Mariya. Nyuma baje kubona ko iyo tariki ari iya Mutagatifu Alexis, uwo munsi bawushyira ku itariki 16 Nyakanga. Twizihiza Bikira Mariya wa Karumeli ku itariki 16 Nyakanga.

Ubu muri Kiliziya Gatolika tuhasanga imiryango myinshi y’Abihayimana, abagabo n’abagore, bisunze Bikira Mariya Umwamikazi wa Karumeli. Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Karumeli ugamije kutwibutsa ingabire ikomeye Bikira Mariya yahaye Umuryango wa Karumeli na Kiliziya yose, abinyujije muri uwo muryango.

Dusabe Imana kugera ku musozi nyakuri ari wo Kristu.

Murabisanga kuri Youtube: https://youtu.be/uW64_rHPIjg

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO,

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed