Mutagatifu KAMILI wa Lelisi (Camille de Lellis) (1550-1614) yavukiye mu Butaliyani i Bukiyaniko (Bucchianico) kuwa 25 Gicurasi 1550, atabaruka kuwa 14 Nyakanga 1614, i Roma, afite imyaka 64. Mutagatifu Kamili yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Papa Benedigito wa 14, mu mwaka wa 1746, ari na we wari yaramushyize mu rwego rw’abahire mu mwaka wa 1742.
Papa Lewo wa 13 (Saint Léon XIII) ni we wamugize umurinzi w’abaforomo n’uw’ibitaro, bitewe n’uko ubuzima bwe yabweguriye kwitangira abarwayi. Mutagatifu Kamili yabanje kuba umuforomo udakorera igihembo mu bitaro by’indembe i Roma. Igihe yari muri ibyo bitaro, byitiriwe Mutagatifu Yakobo, umurinzi w’abarwayi bafite indwara zidakira, ni bwo yisubiyeho agarukira Imana, biturutse ku gahinda n’ibyago yabonaga ku barwayi. Ijambo rya Yezu ngo: “nari ndwaye maze uransura”, ryaramucengeye nuko afatwa n’urukundo rudasanzwe rw’izo mbabare.
Kuba ariko atari umusaseridoti biramubabaza cyane, kuko yabonaga ko agerageza kwita ku mibiri yabo, ariko ntacyo ashoboreye roho zabo. Kuva ubwo yigiriye inama yo kwigira ubusaseridoti, atangira afite imyaka 38. Imana ibimufashamo, arabuhabwa, avuga Misa ye ya mbere ku itariki ya 10 Kamena 1584. Noneho, akorera abarwayi yitanze rwose.
N’ubwo Kamili yaje kurwara indwara z’igifu, umutwe n’izindi ziterwa n’amaraso avirira mu myanya imwe y’umubiri, kimwe n’indwara z’uruhu zindi, ntibyamubuzaga kuzenguruka mu bitaro, areba icyo buri wese akeneye, akihanganira n’abarwayi barwaranye umushiha.
Mutagatifu Kamili, yakundaga kuvuga ngo: “icyampa umutima kugira wagutse nk’isi”.
- Wikipedia.www.wikipedia.or
- Nominis.www.nominis.cef.fr
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed