Iyogezabutumwa rivuguruye ridusaba gusohoka tugasanga abantu aho bari, kugira ngo tubagezeho Ivanjili y’ibyishimo (Reba Urwandiko rwa Papa « Ibyishimo by’Ivanjili » : « Evangelii Gaudium »).
Iyo witegereje usanga urubyiruko rwinshi ruri mu mashuri, ku buryo Ishuri rishobora kuba umuyoboro wizewe wafasha Iyogezabutumwa ry’urubyiruko, kandi rikaba uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kwita ku Ikenurabushyo ryarwo.
Iyogezabutumwa ry’Urubyiruko mu mashuri rikorwa mu rwego rwo gusanga urubyiruko aho ruri, mu mashuri yabo, kugira ngo rwitabweho mu ikenurabushyo rirufasha kwitagatifuza no kunoza umubano wabo n’Imana n’umubano hagati yabo nk’abavandimwe.
Ibyo bisaba gushyiraho Ihuriro Gatolika ry’urubyiruko (Communauté des Jeunes Catholiques) mu kigo cy’Ishuri, ndetse buri shuri (Classe) rikaba ryagira Ihuririro ryihariye (Communauté de Base), rikagira umutagatifu ryisunga, rikagira Komite nyobozi ndetse rikagira n’umujyanama, watoranywa mu Barezi.
I. Imikorere ya « Communaute de base » nk’Itsinda ry’Umuryango-remezo
Buri Huriro ry’urubyiruko mu Ishuri rikora nk’Umuryango-remezo, kuko ari itsinda ry’abantu baziranye bafatanya kwitagatifuza, bahujwe n’Isengesho, bakazirikana Ijambo ry’Imana kandi bagasangira ubuzima, ndetse bakanajya inama ku bibazo bitandukanye birebana n’ubuzima bwabo bwa gikristu.
Kubera iyo mpamvu bagomba kugira igihe bakora Inama y’Ihuriro ry’Umuryango-remezo, kugira ngo baganire ku buzima bwabo bwa gikristu, bungurane ibitekerezo kandi bafate ingamba zijyanye n’ibibateza imbere mu kwemera, bamurikiwe n’Ijambo ry’Imana kandi bayobowe n’Isengesho.
II. Ibikorwa by’ingenzi byakorerwa muri « Communauté de base »
Ibikorwa by’ingenzi bigize iyogezabutumwa rikorerwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika, cyangwa andi mashuri arimo Abakirisitu Gatolika, ni ibi bikurikira :
- Gutoza urubyiruko gusenga igihe cyose ku Ishuri no mu Rugo
- Gufasha urubyiruko rutujuje amasakaramentu cyangwa rutarayahabwa kuyitegura no kuyahabwa neza
- Gufasha urubyiruko kumenya Imiryango y’Agisiyo Gatolika no kuyitabira mu rwego rwo kwitagatifuza
- Gufasha urubyiruko kumenya umuhamagaro wabo mu kubigisha no kubabumbira mu matsinda (Groupes Vocationnelles) abafasha gushishoza no kumenya umuhamagaro.
- Guhugura urubyiruko mu mubano wabo n’Imana no gusubiza ibibazo urubyiruko rukunda kwibaza mu bukristu.
III. Ishuri nk’urubuga rw’uburere mbonezabupfura n’uburere nyobokamana
Muri urwo rwego rwo kwita ku Ikenurabushyo mu mashuri, Abasaseridoti bafatinyije n’abarezi, bazafasha urubyiruko, barutoza indangagaciro z’umuco ariko banihatire kubibangikanya n’indangagaciro z’Ivanjili.
- Uburere mbonezabupfura
Uburere bw’urubyiruko buzita ku ndangagaciro mbonezabupfura:
- Ikinyabupfura:
–Mu mvugo: Abana bazatozwa ikinyabupfura mu mvugo kuva bakiri bato. Kubatoza gusuhuza, kumenya gushimira, kumenya gusaba, kurutoza imvugo inoze itari nyandagazi bijyana no kurinda abana gutukana,…
– Mu myifatire: Urubyiruko ruzatozwa kudashira isoni, kubarinda ubwibone, ubwirasi…, kwiyoroshya, kumvira,…
– Mu myambarire: Urubyiruko ruzatozwa kubaha umubiri wabo! Kwambara bakikwiza, kwambara ku buryo bunoze.
– Mu mirire: Kubatoza kutarira aho ari ho hose, kubatoza kwirinda ubusambo…kubatoza kutarya igihe n’imburagihe…
- Kubaha
Urubyiruko ruzatozwa hakiri kare kubaha iby’abandi, bagatozwa gufata neza ibintu, kwirinda kwangiza ibintu…
- Gahunda
Urubyiruko ruzatozwa kugira gahunda mu byo bakora byose! Kubatoza kubanguka, kutazarira,… babatoze kunoza ibyo bakora uko bagenda bakura ndetse banabatoze kugenda bamenya kungikanya no kubisikanya imirimo uko amasaha agenda akura.
2. Uburere nyobokamana
- Urubyiruko rukundishwe kandi rutozwe gusenga
Urubyiruko ruzatozwa gusenga. Igihe batangiye amasomo n’igihe bayashoje; igihe bagiye gufungura n’igihe basoje. Ishuri rifite uyu muco n’aka kamenyero keza, abana ntibatinda kubigira ibyabo.
– Urubyiruko rutozwe kandi rukundishwe Misa. Uretse Misa zisomerwa ku mashuri, urubyiruko ruzibutswa ko buri cyumweru no mu yindi minsi, bagomba guhimbaza Misa, bityo bazakunda Misa kandi ibajyemo!
- Urubyiruko rukundishwe Bibiliya n’ijambo ry’Imana, kandi ruyisobanurirwe
Bibiliya usanga hari ibibazo byinshi abantu bayibazaho, ndetse abo mu yandi matorero ugasanga hari ibyo bifashisha bakaba bafatirana udasobanukiwe. Ni ngombwa kwigisha Bibiliya mu mashuri no kubakundisha kuyisoma; dore ko hari n’aho usanga Isomo ry’Iyobokamana ritigishwa, cyangwa se ntirihabwe umwanya ukwiye.
Kwigisha Bibiliya, bizafasha urubyiruko kugirira inyota Ijambo ry’Imana ndetse rurikunde kandi rugire inyota yo guhora barambura Bibiliya kandi bashimishwa no kuyisoma, kuzirikana no kumvira icyo Imana ibashakaho.
Ababyeyi batewe impungenge, muri iki gihe n’uko abana bataregama aho babatirijwe, ugasanga bahora bahindagura amadini. Bigaragara neza ko intsinzi yabyo ari ubu burere!
Umwana wakuriye mu rugo asenga, yagera ku Ishuri akahasanga uburere nyobokamana bumufasha kurushaho kunguka ibimuhugura mu kumenya Imana no kuyikunda, bikamuherekeza mu mikurire ye ari mu burere mbonezabupfura no mu burere nyobokamana, ntashobora kujarajara bibaho! Ntashobora kudakurikiza ibyo ababyeyi be bamubwira, ndetse n’abarezi bakabinogereza, kuko uburere bwe buba bwubakitse byuzuye.
Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Paruwasi Katedrali ya Kibungo
Comments are closed