Isomo rya Kateshezi: «Ubutumwa bw’ibanze bwa Kiliziya.»

Ihame : Kiliziya ishinzwe kumenyesha abantu bose Ivanjili ya Yezu Kristu. Buri mukristu agira uruhare kuri ubwo butumwa bw’ibanze.

Imyifatire y’umutima : Gutanga ubuhamya nyakuri bwa gikristu.

  • UMWITEGURO
  • IKIGANIRO
  1. Gutegura

Hari imvugo duhora twumva ngo « Kiliziya yakuye kirazira », bamwe bayumva ukundi. Hari n’indi ngo « Abanyarwanda bataramenya Kristu bemeraga Imana Rurema, Rugira… ». Bamwe ntibatinya no kuvuga ngo Kristu yaratuvangiye, ngo abanyarwanda icyo gihe bari bazi ibihagije.

Nyamara kugira ngo iyo myemerere ihame hari abitanze, ndetse bamwe bahasiga ubuzima. Icyatumye bishoboka ni uko hari abari bafite ishyaka ridasanzwe. Abo twavugamo Abapadiri bera, Ababikira bera, Abakateshiste b’abaganda. Ndetse aya magingo tubona Abapadiri b’abirabura bogeza Inkuri Nziza mu bihugu by’amahanga.

  • Kwerekana

Ibyo mvuze ko ari Inkuru Nziza yahozeho ariko ntiyari izwi. Ingabire ya Roho Mutagatifu ni yo ituma ibyo bishoboka kandi bikera imbuto. Byabaye ngombwa rero ko Yezu Kristu abihishurira abantu. Dore uko bimeze.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo ( Mt 28, 16 – 20)

Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. Bamubonye barapfukama, bamwe ariko bashidikanya. Yezu arabegera arababwira, ati « Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana  na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose . Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y’ibihe. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu / Uragasingizwa Kristu.

  • Gusesengura
  • Gusobanura

Yezu twumvise ni wa wundi wishwe, agapfa urwo ku musaraba, nyamara ku munsi wa gatatu akazuka. Uwo muzuka mbere mu bapfuye, yaje afite ububasha bwinshi ndetse atanga ubutumwa : « Nimugende mwigishe amahanga yose , mubabatize … mubatoze… »

Isaha ye imaze kugera (Yh 13,1), uko yazutse mu bapfuye n’ikuzo rya Data, natwe tugendera mu bugingo bushya. Yarongeye ati « Nimwakire Roho Mutagatifu abo muzakiza ibyaha bazabikizwa abo mutazabikiza bazabigumana (Yh 20, 22 ; G.K.G n0 73).

Erega ni uko ubutumwa bw’ibanze bwa Kiliziya bwigaragaza. Mwaza kumbwira ngo Kiliziya ni iki ? Ni uwo muryango mushya w’Imana , abo bemera ibyo abatumye azakomeza abahurize mu rukundo ku bwa Roho bahawe, azakomeza kubayobora ku Mana Data (Gatigisimu no 91).

None se ubwo butumwa bw’ibanze bwa Kiliziya bushingiye kuki ?

Bushingiye nyine ku gakiza dukesha Yezu Kristu wapfuye akazuka, Imana yigaragaje buhoro buhoro muri Yezu (DGC 40). «  Icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire ». Ni byo twemera. Imana yifuza ko abantu bamenya ukuri (1Tm 2,4), yifuza ko bose bakira. Nguko uko Kiliziya yemera umugambi w’agakiza k’isi yose Imana ifitiye abantu bose. Bityo yumva vuba ko itegetswe kuba umwogezabutumwa.

Impamvu y’ubwo butumwa ni urukundo rw’Imana ifitiye abantu. Kiliziya yakomeje kumva ari inshingano n’imbaraga ivana muri iryo shyaka ryo kuzuza ibyo isabwa (G.K.G. 851) Pawulo Mutagatifu ati : »Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya iyo tuzirikanye ko umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye : (2kor5,14)

 None se ubwo butumwa bw’ibanze bwa Kiliziya ibutanga he ?

Erega yashinzwe na Yezu Kristu ubwe. Yezu ati:“ Mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose.” Nta gushidikanya  ko ari itegeko ry’ubutumwa riturutse kuri Nyagasani ubwe. Ni rwo rukundo rwatumye  Imana Data yohereza umwana wayo, abigirishije Roho Mutagatifu. Muri kamere yayo, Kiliziya igomba gusohoza ubutumwa koko kandi bukazamamara ku bwa Mwana no ku bwa Roho Mutagatifu nk’uko biri mu mugambi w’Imana Data. (AC7)

Ni ubutumwa bugamije bwa nyuma  na nyuma gutuma  abantu bose binjira mu  busabane bw’urukundo rw’Ubutatu Butagatifu (reba Jean Paul II RM23)

Muri make ubutumwa bwa Kiliziya ni nabwo  bwa  Yezu Kristu, ni nabwo bwa Roho Mutagatifu, Kwamamaza no kuba umuhamya. Kubushyira no mu ngiro no gukwirakwiza iyobera ry’ubusabane bw’Ubutatu Butagatifu (G.K.G no 738)

Yezu ayiha kuba imwe, itunganye,Gatolika ikaba ishingiye ku ntumwa. Ibyo rero bigaragaza ubutumwa bwayo (G.K.G n°811) bukomoka ku wayishinze.

Ubwo butumwa bwaba bugenewe nde?

 Bugenewe amahanga yose, bugenewe isi yose. Yezu ati: “Mwigishe amahanga yose…. Ndi kumwe namwe kugeza igihe isi izashirira. Isi izashira ni yo batumwe. Ni ubutumwa bw’igihe cyose bazaba bari ku isi. Kiliziya yakira rero ubutumwa bwo kwamamaza ingoma ya Kristu n’Imana no kuyigeza no mu mahanga  yose (Reba L G n°5, G.K.G. n° 768). Iibyo bivuga isi yose”.

Kuba Kiliziya ari Gatolika ni aho bihera. Kristu yayohereje mu butumwa ku isi yose no ku bantu bose (G.K.G n° 831). Yoherejwe n’Imana ku mahanga kugira ngo ibe ikimenyetso cy’umukiro w’isi. Ikwira hose ikumvira n’uwayishinze, ikigisha abantu bose (reba AG n °1). Ni nako uwemeye Kristu akabatizwa ahiduka umwe mu muryango w’Imana. Bityo ahinduka umunyu w’isi akaba n’urumuri rw’isi. (Reba Mt 5, 13-16)

Nyuma rero Kiliziya yuzuza gute ubwo butumwa bw’ibanze yahawe?

Ubwo butumwa bw’ibanze Kiliziya yahawe ibwuzuza hamwe na nyirabwo.  Ntacyo Kiliziya ikora itari kumwe na Kristu.  Yarivugiye ati: “ Ndi kumwe namwe iminsi yose”.

Mu ikubitiro Kiliziya itangaza Inkuru Nziza ikayamamaza. Icyo gikorwa ni cyo mbarutso y’ukwemera. Ishaka impamvu z’ukwemera ikazerekana, ikazisobanura igaragaza uko ubuzima bwa gikristu busa. Ni byo bikurura ushaka kuba umukristu. Iyo yatwawe, umuryango remezo umusabira kwinjira mubigishwa aho barera ukwemera, kugeza aho nyirubwite yatuye akavuga ngo “Ndemeye”.Ibyo bisaba gukurikira inzira yose n’inyigisho zose ziteguye neza. Iyo atsinze arabatizwa. Kiliziya  ihimbaza amasakaramentu ye. Ubwo yisanga ari umukristu mu muryango. Ubatijwe asabwe gutanga ubuhamya bw’uko ubutumwa bwa Kiliziya  bwamugiriye akamaro.   (reba CT 18;  GKG n° 6)

Icyo ni igikorwa cyo mu ibanga cya Roho Mutagatifu wa Yezu wazutse akorera muri Kiliziya. Ngiyo nzira ayiyoboramo (G.K.G. 852). Bisa na bya bindi ngo Roho wa Nyagasani arantwikiriye kuko yantoye akansiga amavuta agira ngo ngezee Inkuru Nziza ku bakene” (Lk 4, 18). Inzira Kristu yaciyemo ni nayo nzira Kiliziya ihamagarirwa gucamo (Reba Tertuliyani, Apol 50, 13)

Kiliziya iri mu rugendo, yibonera neza ukuntu ubutumwa bw’ibanze itanga mu ntege nke z’abayigize,  ari ibintu  bihabanye, niyo mpamvu ica bugufi igahora yivugurura ikoresheje inzira ifunganye (Reba AG 1) kugira ngo ishobore kwagura ubwami bwa Kristu( Reba RM16,20).

Ikoresheje ubutumwa bwayo ijyana n’abantu igasangira n’isi uko ibayeho. Ni nk’umusemburo, ni nka Roho muri sosiyete y’abantu. Kiliziya koko ni umuryango w’Imana (Rebe GS 40,52)

b) Gucengera isomo

Dore icyo ibyo byose bisaba:

Ubutumwa bw’ibanze Kiliziya itanga busaba kwihangana. Bitangira ari ukwamamaza Ivanjili mu miryango itemera Kristu (Reba RM 42–47), bigakomeza ari ugushinga za komite z’abakristu zihinduka ibimenyetso by’uko Imana iri mu isi (Reba AG 15). Nyuma hakajyaho za Kiliziya zihariye, ni ukuvuga za Diyoseze. Ni ubutumwa bubyara Ingo, Imiryango Remezo, Sikirisale, Santarari, Paruwasi na Diyosezi. Ubutumwa buhinduka inzira yo kwigisha imico y’abantu. Ivanjili imurikira imico y’abantu, ndetse ikayihindura buhoro buhoro. Hari n’igihe ibyo binanirana kuko umuntu afite ubwigenge. Kiliziya ifata igihe cyayo cyose, ikareka roho wa Nyagasani agakora.

Ubutumwa bwa Kiliziya busaba imishyikirano, kuganira mu bwumvikane n’abatarakira Ivanjili (Reba RM 55), abo twakwita abapagani. Abemera bashobora kubyungukiramo, bamenyeramo ukuri, kuko ibiri ukuri n’ibifite inema z’Imana bishobora gusangwa n’ahandi, hose Imana iba ihari mu ibanga (Reba AG 9).

Noneho rero, igihe Kiliziya yamamaje Inkuru Nziza mu batayizi, bituma ukuri n’agakiza Imana iteganyiriza abantu, bigera ku miryango myinshi bikabakiza inabi ishobora kubokama, biba bigamije ikuzo ry’Imana n’iburabuzwa rya sekibi , cyane ihirwe rya muntu ( Reba A G 9).

c. Gushyira isomo mu buzima  

Mu buzima bwacu muri iki gihe, ubutumwa bw’ibanze bwa Kiliziya busohojwe neza, abantu bose bamenye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Yezu yifuza ko buri wese akira. Urugero: Ntabwo Yezu yifuza ko icyorezo cya COVID 19 kimara abantu. Yifuza ko abantu bose bamenya ukuri, ko bose barokoka (Reba 1Tm 2, 3-6). Yezu ni we uha abantu gukora neza ibyo bashinzwe: abahanuzi, intumwa, abogezabutumwa, abashumba, abigisha, abayobozi b’ibihugu, abita ku buzima bw’abantu, abashakashatsi, babashije gushyira hamwe barangamiye Kristu, bagera ku muti; ku rukingo rwa virusi (Reba Ef 4, 11-13). Yewe buri wese igihe agirira neza umushonji, umurwayi kugira ngo adashyira abandi mu kaga aba yemeza Inkuru Nziza y’agakiza.

d. Kwiyerekezaho

Iyo bavuze ubutumwa bw’ibanze bwa Kiliziya, twumva ko buri wese wabatijwe arebwa n’ubwo butumwa mbere na mbere. Ni nawe werera abandi imbuto nziza bakamwigana. Igituma Yezu amenyekana kurushaho, gutuma akundwa, gutuma ageza ku bantu bose agakiza, gutuma yizerwa ni jye bikomokaho. Igihe ngaragaza urukundo, igihe nitangira abandi, igihe nigana imvugo n’ingiro bya Kristu mba nuzuza ubwo butumwa.

  • Gukomatanya

Kiliziya umubyeyi wacu twese itubumbye twese, ku bushake bwa Yezu Kristu. Yezu ayibereye umutwe twe tukaba ingingo. Ishinzwe kumenyesha abantu bose Ivanjili. Buri mukristu agomba kugira uruhare kuri ubwo butumwa bw’ibanze, kandi uwabatijwe wese, ahamagariwe gutanga ubuhamya nyakuri bwa gikristu. Bugamije gutuma abantu bose bahurizwa mu bumwe bw’ukwemera.

  • Isengesho:

Dawe uri mu ijuru.

  1. IGIKORWA

Kwibukiranya icyo Kiliziya ari cyo:  Gatigisimu n° 91

Rukoma  ku wa  15/ 03 / 2021, 

Padiri Jean Claude RUBERANDINDA,

Umusaserdoti wa Diyosezi ya Kibungo mu Rwanda, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Rukoma.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed