Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA,
Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

Mu Gitambo cya Misa cyatuwe, kuri icyi cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2021, na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yibukije ko “Ubumwe bw’Abakristu bujyana n’ubudasa, nk’ubukungu n’imbaraga zituma abantu bashobora kuzuzanya

Dore inyigisho irambuye ya Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA:

Bavandimwe, turi mu cyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakristu. Kuri ano matariki, hagati y’itariki ya 18 na 25 Mutarama, ni Icyumweru abakristu bose, ku isi yose, mu ijwi rimwe, basengera ubumwe bw’Abakristu. Itariki ya 18 mutarama ni itariki yizihizwaho igihe Petero yemera ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana nzima; 25 mutarama akaba aribwo twizihiza ihinduka rya Pawulo Mutagatifu, nawe amenye ko Kristu yazutse kandi ari Imana.

Ku isi tubona abakristu bose bigisha Yezu Kristu, ariko batavuga rumwe, kandi Yezu twigisha ari umwe; Ijambo ry’Imana ryigishwa ryose rikomoka kuri Bibiliya imwe. Ibi rero bitwereka intege nke za muntu, ariyo mpamvu bisaba ko dusenga kugira ngo umutima ushaka icyiza uganze intege nke za muntu, zimukurura mu kibi.

Yezu yashishikarije abe kunga ubumwe, ndetse aradusabira. Mu Ivanjili ya Yohani umutwe wa 17, aho agira ati: “Dawe abo wampaye bakomereshe Izina ryawe, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe jye nawe...”(Yh 17, 11b). Abanjye muzababwirwa n’uko bakundana, kandi bunze ubumwe! Niyo mpamvu abakristu bamaze kubona ko batatiye icyo gihango, Amadini, Amatorero na Kiliziya bajya kwigisha mu amahanga, abanyamahanga bakabibazaho kukobabonaga urukundo n’ubuvandimwe bigisha batabishyira mu bikorwa hagati y’Amadini, Amatorero na Kiliziya mu mubano wabo. Babona ko rero bagize intege nke, kandi bakwiriye gusenga mu ijwi rimwe kugira ngo ubu bumwe bw’abakristu, Imana idushoboze kubugeraho. Ubu rero hashize imyaka 113; byatangiye mu mwaka wa 1908, iri sengesho muri iki cyumweru rikorwa buri mwaka . Imana ni Yo ihuza abantu; iyo abantu bitandukanyije n’Imana bacikamo ibice. Bose ni abana bayo, ntabwo rero bamwe baza imbere yayo bavuga nabi bagenzi babo, ngo Imana ibishimire.

Amacakubiri niryo shami rya mbere ry’icyaha cy’inkomoko

cardiovascular disease• The majority of patients assessed to be at low or cialis for sale.

. Adamu na Eva bamaze gucumura ku Mana batangiye kuregana. Adamu ati “Nyagasani uyu mugore wanzaniye niwe wanshutse, niwe nyirabyazana, niwe unteza ibibazo. Umugore nawe arega inzoka, ati niyo yanshutse. Ubwo amacakubiri aba aratangiye hagati y’abantu, ndetse no hagati y’abantu n’ibiremwa. Byose bihera kuri uku kwitandukanya n’Imana. Amacakubiri rero ni ukubura urukundo, ni uguta urukundo. Iyo abantu bacitse ku Mana ari Yo soko y’urukundo, urukundo bararuta, bararutakaza. Amahari yaravutse muri bene Adamu na Eva, Kayini agera aho yica murumuna we Abeli. Amacakubiri y’urwango, intambara, bigenda bikura na n’ubu ngubu, hitwajwe impamvu zitandukanye, abantu basanga, cyangwa bashaka hagati yabo.

Ahatari urukundo rero, abantu bitwaza ubudasa, bafitanye kugira ngo bahembere amacakubiri. Baba ari abazungu n’abirabura, bati “Ntaho duhuriye, ntabwo dusa.” Baba ari ibihugu, bati “Bariya ni abanyamahanga ntaho duhuriye.” Amoko, nayo bakumva ko ari impamvu yo kubatandukanya no kutabana. No mu bwoko bumwe, byagera ku turere ni uko, biramanuka bikagera no ku miryango, imiryango nayo ugasanga ifitanye inzigo, cyangwa se no mu bitsina bati abagabo niko babaye, abagore ntibashoboka; abize n’abatarize, abakire n’abakene, “amaboko atareshya ntaramukanya“; ndetse bigakomeza bikagera no mu madini. Amadini tukaba twemera ko Imana, twese twigisha, ari Umubyeyi, tukaba turi abavandimwe, ariko bikanga hakazamo ibidutandukanya bibyara amacakubiri no mu bemera. Ibi rero byose bigaragaza ko iyo abantu batakaje urukundo, bakaganzwa n’inabi, urwango n’ubwoba bwo gutinya ko undi  yakugirira nabi, bituma amacakubiri agenda akura. 

Ubundi ubudasa ni ubukungu, ni imbaraga zituma abantu bashobora kuzuzanya: abakire n’abakene; abize n’abatarize; Amadini, Amatorero na Kiliziya bose bigisha urukundo. Ubudasa rero ni nk’uko indabyo, uko zigira amabara anyukanye, ni nako zigira ubwiza kurushaho.

Bikira Mariya i Kibeho, mu mabonekerwa y’i Kibeho, yagendaga agaruka ku rugero rw’indabyo, avuga ati “Bana banjye mbona mumeze nk’indabyo imbere yanjye”. Ni ukuvuga ngo mu budasa bwacu, nibwo ubwiza ubwiza bwacu, ubwiza bw’umuryango w’Imana burushaho kunoga no kwizihira Imana, mu budasa bafatanyije.

Pawulo Mutagatifu ati “Turi ingingo zigize umubiri umwe, umubiri wa Kristu”; kandi mu budasa bw’ingingo zigize umubiri, niho haturuka kuzuzanya. Ati “None se umubiri wose ubaye urugingo rumwe, umubiri wose ubaye amaguru, twakora dute nta maboko dufite? Twagera haha nta maso dufite, tutabona? Ati umubiri wose ubaye ijisho, ubuzima ntabwo bwashoboka, twabaho dute?” Niyo mpamvu rero ubudasa bw’abantu ari ubukungu, kandi ari naho hava imbaraga zo kuzuzanya. Ahari urukundo rero, ubudasa, aho kuba ikibazo, buba igisubizo, bukaba ubukungu, bukaba n’ubwiza.

Niyo mpamvu rero duhamagarirwa kugarukira Imana, guhinduka no kwisubiraho. Nk’uko Ijambo ry’Imana tumaze kumva, kuri icyi cyumweru ritubwira riti «Tugarukire Imana, Yo Rukundo nyirizina, n’isoko y’urukundo; tugaruke ku Isoko y’urukundo rwacu». Iyo turi kure y’Imana, tuba turi kure y’urukundo, turatatana. Imana yagiye ituma abahanuzi kuri Isiraheli, ngo babegeranye barimo gutandukana. Ndetse yabatumaga no ku banyamahanga. Niko twumvise umuhanuzi Yonasi, Imana yamutumye i Ninivi. I Ninivi bari abanyamahanga, ariko iramutuma, ndetse Yonasi agira ubwoba, avuga ati «Bariya bantu batazi Imana, ntabwo bazanyumva ahubwo bazanyica nimbabwira ko ari abanyabyaha bagomba kwisubiraho!» Ashaka no gucika biranga, ariko yemeye kujyayo, atangazwa n’ukuntu bose bicujije, ba bantu yumvaga ari abanyabyaha batazigera bamwumva, bose bagarukira Imana; ndetse nk’umuntu ararakara, ati “nari nzi ko Imana iribugire icyo ikora ikabahana, ikarimburamo nibura bamwe mu banyabyaha, ngo bumve ububi bw’icyaha, none ntacyo Imana ikoze!” Ariko Imana imuhishurira ko ari Umubyeyi w’Impuhwe, kuko Imana iduhaniye ibyaha byacu nta warokoka!

Yezu nawe ati “Nimwisubireho mugarukire Imana, mugaruke mu rukundo, mwunge ubumwe, mube abavandimwe, Imana ibereye umubyeyi”; atuma abigishwa amaze gutora, kujya kwegeranya umuryango w’Imana, watatanye ngo babe umwe.

Pawulo Mutagatifu nawe, mu Isomo rya 2, ati «Iyo abantu barenzwe, bibagirwa Imana. Abantu barangarira iby’isi bakaregwa, bakibagirwa Imana, kandi ari Yo ibagize, ari Yo ibahuza»; ati « rero ntimukagire umurengwe ngo mwibagirwe Imana.»

Turabibona, Bavandimwe, muri iyi si, iyo umuntu ari mu murengwe w’iby’isi, akibagirwa Imana, agera n’aho akore ibidakorwa, agera aho akora amahano nta n’isoni, avuga ko ari uburenganzira bwe; ndetse urwo rugero rubi rwakwira, ukazasanga ingeso mbi n’amahano, biragenda bihabwa intebe; abantu rero bakaba batagishobora guhuza, kuko badafite umurongo ngenderwaho. Icyo umuntu yumva mu buyobe bwe, akumva afite ukuri, n’undi nawe akumva afite ukuri; ubundi Imana n’indangagaciro z’Imana nibyo biduhuza, ugasanga rero amacakubiri n’inzangano biragenda byiyongera.

Yezu Kristu aragira ati «Ndi umuzabibu mwebwe mukaba amashami yanjye!» (Yh 15) Uko ishami ridashobora kubaho ridashamikiye ku muzabibu, ntabwo rishobora kubaho cyangwa ngo ryere imbuto, namwe niko mumeze. Ati «Rero mungumem, mugume mu rukundo rwanjye, icyo gihe muzashobora kunga ubumwe, kandi muzashobora kwera imbuto». Koko rero iyo tudakomeye kuri Kristu, nka rya shami, ntabwo dushobora kugira ubuzima, ntabwo dushobora kugira urukundo. Nibwo rero hazamo inabi, kuko igenda itumunga, n’amacakubiri akagenda yororoka. Ariko iyo dukomeye kuri Kristu, nka rya shami rikomeye ku muzabibu, duhora dufite ubuzima, duhora dufite urukundo, rufite itoto. Bityo tugashobora guhora twunze ubumwe, tugahamya urukundo n’ubuvandimwe, tugahamya urukundo rw’Imana mu bantu. Iyo dushamikiye kuri Kristu, iyo tumukomeyeho, tutanagana, nibwo dushobora kwera imbuto, imbuto nziza kandi nyinshi, za mbuto za Roho Mutagatifu, Roho wa Nyagasani. Imbuto z’urukundo, akaba arirwo rutuyobora. imbuto z’amahoro, akaganza mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu gihugu cyacu, ndetse no ku isi. Imbuto y’ibyishimo n’imbuto y’ubumwe muri Kristu. Ukwihangana mu bikomeye no kugira ubuntu, dusangira n’abashonje n’abakene icyo dufite. Muri ibi bihe bya Covid-19, ni ngombwa turabibona kugira ngo dushobore gufatanya gutsinda iki cyorezo, twirinda, tumenye n’abakene n’abashonje, tubasangize icyo dufite. Imbuto y’ubuntu, imbuto y’ukwihangana, imbuto y’ubudahemuka, ineza no kumenya kwifata ngo tudahemukira urukundo rw’Imana ndetse n’abavandimwe. Izi mbuto rero n’izi ndangagaciro, nizo zihuza abantu, bakabana, bishimye, basingiza Imana bagafatanya mu byo bahuje no mu budasa bwabo; bakubahana kandi bakuzuzanya muri byose, bakarangwa n’urukundo. Niwo murage Yezu yadusigiye, niwo murage dusaba Nyagasani.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Kuwa 24 Mutarama 2021

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed