Urunana Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa

Gusabira icyifuzo cya Papa buri kwezi ni umuco mukuru cyane muri Kiliziya Gatolika.

Nyirubutungane Papa ni umusimbura wa Petero Intumwa, wa wundi Yezu Kristu ubwe yabwiye ati: “Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda

General ConsiderationsTestes examination : size and consistency tadalafil generic.

. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru(Mt 16, 18-19).

Yezu Kristu amaze kuzuka, yongeye kuvugura iryo sezerano. Amaze kubaza Petero niba amukunda inshuro eshatu zose, yaramubwiye ati: “Ragira abana b’intama zanjye… Ragira intama zanjye… Ragira intama zanjye” (Yh 21, 15-17). Bityo rero Petero Intumwa yahawe ubutumwa bwo kuba Umushumba wa Kiliziya y’isi yose.

Yezu Kristu ubwe yabwiye Petero ati: “…Nagusabiye kugira ngo ukwemera kwawe kudatezuka. Nawe rero, numara kwisubiraho, uzakomeze abavandimwe bawe” (Lk 22, 32)

Aya magambo Yezu Kristu yabwiye Petero, yanayabwiye Kiliziya yashinze, maze Intumwa ze, ndetse n’abazazisimbura bose, abaha gukomeza ubutumwa bwo kuyobora Kiliziya, kuyigisha no kuyitagatifuza.

Papa rero ni umusimbura wa Petero mu ruhererekane rwa Kiliziya, afite ubutumwa bwo kuyobora Kiliziya y’isi yose, bityo kumusabira no gusabira icyo yifuza mu gutagatifuza umuryango w’Imana, bikwiye gukorwa n’Abakristu bose.

Mu masengesho ya mu gitondo, mu Isengesho ryo gutura umunsi, iyo tumaze gutura Umutima Mutagatifu wa Yezu amasengesho yacu, ibyo turi bukore, Ibiza kudushimisha no kutubabaza …, turisoza tugira tuti: “Cyane cyane mbiguturiye gusaba icyo Papa yifuza muri uku kwezi[1].


[1] Reba Igitabo cy’umukristu, Ed 1992, ku rupapuro rwa 45 mu masengesho ya mu gitondo.

I. Urunana Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa

  • Uko ubutumwa bw’Isengesho rya Papa bwatangiye:

Kuva mu kinyejana cya 19, kuwa 3 ukuboza 1844, nibwo hatangiye itsinda ryitwa “Apostolat de la Prière”, tugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura “Ubutumwa bw’Isengesho”. Ni itsinda ryari rigamije gushishikariza abakristu kwitura Imana buri munsi, gukora ubutumwa mu Isengesho, n’ibindi bikorwa muri za Paruwasi batuyemo…

Padiri Fransisko Saveri GAUTRELET, wari ushinzwe kurera urubyiruko rw’Abayezuwiti, mu Bufaransa, niwe watangije iryo tsinda, ubu ryitwa Urunana Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa (Réseau Mondial de Prière du Pape). Mu butumwa bwe yagiraga ati: “Nimube Abogezabutumwa mwifashishije Isengesho, nk’uburyo bwo kwitangaho ituro buri munsi. Ubutumwa bwanyu bugaragarira mu tuntu dutoya no mu isengesho ryanyu rya buri munsi. Musenge musabira abantu muzahura nabo: Nimukore ubutumwa bwanyu mu Isengesho[1]


[1] www.priereaucoeurdumonde.net

Distribution – Approximately 96% of sildenafil was bound to plasma proteins, but its potential for interaction with co-administered drugs due to displacement is limited because of its relatively high volume of distribution, which is about 100 l after i.In contrast to most other medical conditions, the various cialis sales.

. Histoire de l’Apostolat – Réseau Mondial de la Prière du Pape

  • Itsinda ryemewe na Kiliziya Gatolika ku isi yose:

Kuva mu mwaka wa 1849, iryo tsinda ryabaye Umuryango w’Agisiyo Gatolika, wemewe na Kiliziya bitututse kuri Papa Piyo wa 9.

Iryo tsinda ry’Ubutumwa bw’Isengesho (Apostolat de la Prière), Papa Piyo wa 9 amaze kuryemeza, nk’umuryango uzwi na Kiliziya, yarishinze Umuryango w’Abihayimana b’Abayezuwiti. Abawitabira basabwa gutura Imana buri munsi ubuzima bwabo, bitangira ubutumwa, mu Isengesho ribafasha gusabana n’Umutima Mutagatifu wa Yezu.

Mu mwaka wa 1865, biturutse ku bwitange bwa Padiri Heneriko Ramiyeri (Henri Ramière), uwo muryango winjiwemo n’abana benshi, barimo Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, wagiyemo afite imyaka 12, nyuma waje kugirwa umurinzi w’Urunana Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa n’Inkoramutima z’Ukaristiya. Uwo mutagatifu yagiraga ati : «Gukunda, ni ugutanga no kwitanga ubwawe.»

Uwo muryango wageze mu Rwanda, ukaba kuri ubu ari “Umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya” tuzi, nawo ufite amateka yawo mu Rwanda. Kuri ubu wagabye amashami 2 ariyo “Urunana rw’Isengesho rya Papa”, ku bana baba barakuriye mu Nkoramutima z’Ukaristiya, bamaze kuba ingimbi n’abangavu, n’Inkoramutima z’Ukaristiya nyirizina.

Ahagana mu mwaka wa 1880, amaze kubona ko ubwo buryo bworoshye kandi bufite ireme, bwo gukora ubutumwa binyuze mu Isengesho bwagendaga bukwira hose, niho Papa Lewo wa 13 (Léon XIII) yahaye uwo muryango w’Agisiyo Gatolika ubutumwa bwo kujya usabira ibyifuzo bya Papa, bitangwa buri kwezi. Kuva ubwo buri mwaka, Papa atangaza ibyifuzo by’isengesho abakristu bose bashobora gusabira, by’umwihariko abari muri uwo muryango hagati yabo.

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yongeye kugaragaza akamaro k’ubutumwa bw’uwo muryango mu buzima bw’abakristu mu mubano wabo n’Imana no mu kubaka Ingoma yayo binyuze kuri ubwo butumwa bw’Isengesho.

II. Ibyifuzo bya Papa bya buri kwezi muri uyu mwaka wa 2021[1]

Mutarama 2021: Gusabira umubano mu bantu: “Dusabe Nyagasani kutwongerera ingabire yo kubana neza n’abavandimwe bacu bo mu yandi madini, dusabirana bamwe ku bandi, dushyikirana na bose.”

Gashyantgare 2021: Gusabira kwirinda Ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori: “Dusabe kugira ngo abagirwaho ingaruka n’ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, bashobore kurindwa na sosiyete, kandi imibabaro yabo yitabweho kandi babone ababatega amatwi.”

Werurwe 2021: Gusabira Isakaramentu rya Penetensiya: “Dusabe kugira ngo abantu bashobore guhabwa Isakaramentu rya Penetensiya, babikorane umutima wivugurura, kugira ngo basogongere ku mpuhwe zidashira z’Imana.”

Mata 2021: Gusabira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu: “Dusabire abemera guhara amagara yabo, baharanira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu buhungabanywa n’ubutegetsi bw’igitugu, ubutegetsi bubi cyangwa ubutegetsi butita kuri demokarasi.”

Gicurasi 2021: Gusabira abashinzwe imicungire y’umutungo: “Dusabe kugira ngo abashinzwe imicungire y’umutungo bakorane n’abayobozi b’ibihugu kugira ngo babashe kwita ku isaranganya ry’umutungo kandi barinde abaturage ibibazo bishingiye ku mutungo.”

Kamena 2021 : Gusabira ubwiza bw’Isakaramentu ry’ugushyingirwa : “Dusabire urubyiruko rwitegura gushyingirwa, kugira ngo babifashijwemo n’ikoraniro ry’Abakristu: bakure mu rukundo, buje ubuntu, ubudahemuka n’ukwihangana.”

Nyakanga 2021: Gusabira ubucuti bw’abantu: “Dusabe kugira ngo, mu bibazo by’imibanire y’abantu, ubukungu, n’ihangana mu bya politiki, tube abantu baharanira batarambirwa kandi badatezuka ubusabane n’ubucuti.”

Kanama 2021: Gusabira Kiliziya: “Dusabire Kiliziya, kugira ngo ibashe guhabwa na Roho Mutagatifu ingabire n’ubutwari byo kwivugurura imurikiwe n’Ivanjili.”

Nzeri 2021: Gusabira kwita ku bidukikije ku buryo burambye: “Dusabe kugira ngo tubashe kugira ubutwari mu mahitamo yimakaza uburyo bwo kubaho budasesagura kandi burambye, dushimishwe no kubona urubyiruko rubyitangira ku buryo budasubirwaho.”

Ukwakira 2021: Gusaba kuba abahamya b’abogezabutumwa: “Dusabe kugira ngo uwabatijwe wese arangwe no kwamamaza Ivanjili, ahore yiteguye kujya mu butumwa, binyuze mu buhamya bw’ubuzima bugaragaza uburyohe bw’Ivanjili.”

Ugushyingo 2021: Gusabira abafite uburwayi bubatera kwiheba: “Dusabire abantu bafite uburwayi bubagusha mu kwiheba no kugira agahinda gakabije cyangwa umunaniro ukabije kugira ngo babone ikibahumuriza ndetse n’urumuri bibakomereza ubuzima.”

Ukuboza 2021: Gusabira Abakateshiste: “Dusabire Abakateshiste, bahamagariwe kwamamaza Ijambo ry’Imana, kugira ngo barihamye badacogora kandi bahanga uburyo bushya bwo kuryamamaza, bayobowe na Roho Mutagatifu.”

Ibyifuzo bya Papa Fransisko by’umwaka wa 2021

I Vatikani kuwa 31 Mutarama 2020


[1] www.priereaucoeurdumonde.net , Intention 2021, www.popesprayer.va

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed