
Nk’uko bisanzwe buri kwezi, Nyirubutungane Papa atanga icyifuzo aba yifuza ko gisabirwa muri uko kwezi.
Muri uku kwezi k’ukuboza 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko arifuza ko dusaba kugira umuco w’Isengesho: «Dusabe kugira ngo umubano wacu wihariye na Yezu Kristu ukungahazwe n’Ijambo ry’Imana n’ubuzima bw’Isengesho »[1]
[1] Reba urubuga rw’ibyifuzo bya Papa: www.prieraucoeurdumonde.net _Intentions 2020 – Réseau Mondial de la Prière du Pape

Umubano wacu n’Imana ushingiye ku Isengesho
In the solid state,sildenafil citrate is considered to be extremely stable as demonstrated by data derived from forced degradation studies.acceptability. Additionally, new treatment options that cialis no prescriptiion.
the patient and partner’s preference, expectations anddysfunction, changes in sexual desire, and orgasmic or cialis online.
Isengesho ni urugendo rw’ukwemera, dukorana na Yezu Kristu, tukarangamira Imana Data tuyobowe na Roho Mutagatifu.
1. Yezu Kristu ni We utwigisha gusenga
Mu buzima bwe no mu butumwa bwe, Yezu Kristu yaranzwe no gusenga. Buri gihe, mu bikorwa bye bikomeye yabanzaga gusabana n’Imana Data, asenga. Tumubona mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe asenga, ku buryo yari afite akamenyero ko kujya ahiherereye agasenga (Mk 1, 35). Igihe cyose, isengesho ni ryo ryabanzirizaga ibikorwa bikomeye byaranze ubuzima bwe, nko gutora Intumwa (Lk 6, 12-13); kurema Ukaristiya (Mk 14, 22), ndetse n’igihe yari agiye kwinjira mu bihe bya Pasika, mu rupfu n’izuka bye (Mt 26, 36-46)…
Ibyo byatumaga abigishwa be babigirira inyota, bakifuza kugenza nka We, ku buryo “Umunsi umwe, Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati ‘Mwigisha natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be’ ” (Lk 11, 1).
Yezu Kristu atwigisha gusenga twita Imana “Data” (Lk 11, 2, tuzirikana ko Imana ari Umubyeyi udukunda, kandi uduha ibyiza bisumbye kure ibyo ababyeyi bacu bo ku isi baduha, kugeza n’aho aduha Roho We (Lk 11, 11-13; Mt 7, 9-11).
2. Ijambo ry’Imana rikungahaza umubano wacu na Yezu
Gusenga by’ukuri ni ukuganisha umutima wacu ku Mana: “Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo ari bo Imana Data yikundira. Imana ni Roho, bityo abasenga bajye bayisenga by’ukuri bayobowe na Roho” (Yh 4, 23-24).
Ijambo ry’Imana ridufasha kumenya ugushaka kw’Imana, no kwerekeza umutima wacu ku Mana, bityo gusenga twifashishije Ijambo ry’Imana bidufasha gusenga tuyobowe koko na Roho w’Imana.
Uko umuntu yihatira kuzirikana Ijambo ry’Imana, ni nako yumva imisengere ye yoroha, ikamuzanira ituze, amahoro n’ibyishimo mu mutima we. Kuzirikana Ijambo ry’Imana nibyo dukesha guhuza umutima wacu na Yezu, maze akatuyobora ku Mana Data, abigirishije Roho Mutagatifu.
- Ijambo ry’Imana riduha kumenya ukuri no kugira ubwigenge nyakuri: “Nimukomera ku Ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri. Kandi muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga” (Yh 8, 31-32)
- Ijambo ry’Imana rituma duhabwa icyo dusabye Imana: “Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo, muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa” (Yh 15, 7).
- Kubaha Ijambo ry’Imana bigaragaza urukundo dukunda Yezu Kristu: “Umuntu unkunda azubaha Ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we. Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye; kandi ijambo mwanyumvanye si iryanjye, ni irya Data wantumye” (Yh 14, 23-24)
- Kumva Ijambo ry’Imana no kurikurikiza bizatwinjiza mu Ngoma y’Imana: “Umbwira wese ngo Nyagasani, Nyagasani, si we uzinjira mu Ngoma y’ijuru ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka (…). Nuko rero, umuntu wese wumva amagambo maze kuvuga,kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare” (Mt 7, 21. 24)
Muri make Ijambo ry’Imana riduha ubuzima, kandi urikomeraho azabaho ubuzira herezo. Yezu Kristu ni byo atubwira ati: “Ndababwira ukuri koko: ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho“. (Yh 8, 51)
3. Isengesho rinoza umubano wacu na Yezu Kristu
Isengesho ni ingenzi mu mubano wacu na Yezu, kuko riduha kugendana na We no kunoza umubano wacu n’Imana, kuko ari We utugeza ku Mana. Yezu ati: “Ni Jye Nzira, n’Ukuri, n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho.” (Yh 14, 6).
Icyo dusabye mu izina rya Yezu, aragikora: “Byongeye kandi, icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data aherwe ikuzo muri Mwana. Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora” (Yh 14, 13-14).
- Isengesho riduhuza n’Imana Data: “Naho wowe, nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe, ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara, maze So umenya ibyihishe azabikwiture” (Mt 6, 6). Isengesho riduha gusabana na Yezu Kristu.: “Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira Zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data” (Kol 3, 16c-17). Gusenga biduha kandi gusabana na Roho Mutagatifu no kubwirizwa na We, kuko “Roho atabara intege nke zacu, kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana“. (Rm 8, 26-27)
- Isengesho riduha gutsinda ibishuko no kwirukana Sekibi: “Buriya bwoko bwa roho mbi, nta kindi gishobora kubwirukana, usibye isenngesho” (Mk 9, 29), kandi ni intwaro ikomeye idufasha gutsinda mu ntambara y’ubukristu turwana: “Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose” (Ef 6, 18).
- Isengesho rituma tuba muri Yezu, rikatugira incuti ze, kuko rishimangira urukundo tumukunda: ” Nimube rero muri Jye, nanjye mbe muri mwe (…) Uba rero muri Jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; kuko tutari kumwe nta cyo mwashobora (…) Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye (…) Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose” (Yh 15, 4a. 5b. 9. 15.)
Twigane Yezu Kristu, maze ubuzima bwacu bwacu burangwe n’isengesho, kandi Ijambo ry’Imana ridufashe gusabana n’Imana, dusenge Imana n’umutima utaryarya, turangamiye Imana Data, twunze ubumwe na Yezu Kristu, kandi tuyobowe na Roho Mutagatifu.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Paruwasi Katedrali ya Kibungo







Comments are closed