Kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Kibungo

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 30 Ugushyingo 2020, turahimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Andereya Intumwa. Mutagatifu Andereya ni we waragijwe Paruwasi Katedrali ya Kibungo, ngo ayibere urugero, umurinzi n’umuvugizi.

Muri iyi nyandiko murasangamo amavu n’amavuko y’iyo Paruwasi, igihe yabereye Katedrali, igihe kiliziya yayo yavugururiwe n’ubuzima bwa Mutagatifu Andereya yaragijwe.

  1. AMAVU N’AMAVUKO YA PARUWASI YA KIBUNGO

Paruwasi Katedrali ya Kibungo ni imwe muri za Misiyoni za mbere zo muri Diyosezi ya Kibungo, nyuma ya Zaza, Rwamagana Nyarubuye.

Musenyeri Andereya Perode (Mgr Perraudin), akimara kugirwa umushumba wa Vikariyati ya Kabgayi, na Papa Piyo wa 12, mbere yo kwimikwa, yasuye Misiyoni zo mu Gisaka kuwa 21 mutarama 1955, kugira ngo azimenye neza kandi abonane n’abamisiyoleli bagenzi be . Igitabo cy’ubuzima bwa Misiyoni ya Zaza (Diaire) kitubwira ko “muri urwo rugendo yakoze, aherekejwe n’umukuru wa Misiyoni ya Zaza n’umutware Faransisko Gacinya n’abandi bamisiyoneli 2 yasuye ahazubakwa Misiyoni ya Kibungo, amaze kwemeza ishingwa rya Misiyoni ya Kibungo aho kuba Bare”[1]. Ku itariki ya 31 mutarama uwo mwaka, umukuru wa Misiyoni ya zaza yagiye i Kibungo hamwe na Padiri Aliberiti (P. Alibert) kugirango bemeze imbibi z’ahazubakwa Misiyoni nshya.

Kuwa 12 mata 1956, ibaruwa yaturutse i Kabgayi imenyesha ko Zaza igabanyijwemo kabiri kugirango hashingwe Misiyoni nshya ya Kibungo, yemeza n’umupadiri uzajya kuyitangiza, Padiri Parimentiye (P. Parmentier) wari usanzwe ari umukuru wa Misiyoni ya Kansi[2].

[1] Diaire ya Misiyoni ya Zaza yo mu mwaka w’1922-1965, Mutrama 1956

[2] Muri iyo Diaire, Mata 1956

Kuwa 1 gicurasi 1956 niyo tariki Misiyoni ya Kibungo yashinzweho na Myr Perode, maze iragizwa Mutagatifu Andereya. Mu gushingwa yatwaye abakristu ba Misiyoni ya Zaza basaga ibihumbi 10 na Sikirisale zigera kuri 20, ndetse ifata n’igice cya Misiyoni ya Nyarubuye yegukana zimwe muri Sikirisale zari iza Misiyoni ya Nyarubuye ari zo Buliba, Kibaya ya I-II, Rukira na Rurama.

Padiri Parumentiye yagiye kuyishinga afatanyije Padiri Werili (P. Werly) na Padiri Yuli Gisensi (Jules Gyssens)[1], ari nabo batangije iyo Misiyoni ya Kibungo.

[1] Muri iyo Diaire, Gicurasi 1956

2. PARUWASI YA KIBUNGO YABAYE ICYICARO CY’UMWEPISKOPI

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe na Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 kuwa 5 nzeli 1968 igeruwe kuri Kabgayi yari Arikidiyosezi.

Mu ibaruwa Papa Pawulo wa 6 yandikiye Musenyeri Yozefu SIBOMANA, kuwa 15 nzeri 1968, niwe yatoreye kuyibera Umwepiskopi wa mbere. Musenyeri Yozefu SIBOMANA yageze i Kibungo kuwa 28 ukuboza 1968, bukeye bwaho ku itariki ya 29 Ukuboza 1968 nibwo yimitswe ku ntebe y’ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo, ahabwa Inkoni y’ubushumba n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Ameliyo Pogi (Mgr Amelio Poggi), maze Kibungo iba ibaye ityo Paruwasi Katedrali ya Kibungo.

  1. IVUGURURWA RYA KILIZIYA YA PARUWASI KATEDRALI NA YUBILE YA DIYOSEZI YA KIBUNGO

Kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Kibungo yavuguruwe na Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo. Iyo kiliziya yayishyizeho ibuye ry’ifatizo ryo kuyivugurura ku itariki ya 30 ugushyingo 2014, ari ku munsi mukuru wa Mutagatifu Andereya, maze itahwa kuwa 2 ukuboza 2017.

Kuwa 02/12/2017, umunsi Kiliziya ya Katedrale ya Kibungo yeguriweho Imana, niho Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yatangaje ku mugaragaro ko Diyosezi Gatolika ya Kibungo yinjiye m’Umwaka wa Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe.

Mu ibaruwa yandikiye abakristu yo kuwa 19 Mutarama 2018[1], Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA ashingiye ku Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’Abalevi (Lev 25, 1; 8-11), yibukije icyo ihimbazwa rya Yubile rivuze maze abihuza n’Umwaka Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagize umwaka w’Ubwiyunge[2]. Mu butumwa bwe yibukije imbuto Kiliziya ya Kibungo yeze mu myaka 50 ishize, maze yibutsa ubutumwa yatanze mu kwegurira Imana kiliziya ya Katedrali, ko Abakristu aribo “mabuye mazima afatanyijwe n’urukundo nka sima, kugirango yubake inkuta nzima za Kiliziya”[3]. Ati “Nk’uko rero ummwubatsi abumba amatafari ayaringaniza, agaconga amabuye ngo ashobore kubangikana neza yubake urukuta, ni nako mu iyogezabutumwa, Ijambo ry’Imana, amasakaramentu n’isengesho bigenda bitubumbamo amatafari n’amabuye mazima abereye Kiliziya Ingoma y’Imana n’Umubiri wa Kristu”[4]. Umwepiskopi kandi yibukije ko umusingi wa Kiliziya nzima ari urugo[5]. Nk’uko Yezu Kristu yemeye kuvukira mu rugo rw’i Nazareti rwa Yozefu na Mariya, na Kiliziya ni uko, ari nayo mpamvu mu rugo ariho Kiliziya ishingira. Niyo mpamvu insanganyamatsiko ya Yubile yahisemo muri iyo Yubile ari: “Umuryango Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’iyogezabutumwa rivuguruye”[6]. Umwepiskopi yatangaje kandi ibyiciro bine, byasojwe n’ibirori byo guhimbaza Yubile kuwa 22 Nzeri 2018.

[1] Musenyeri Antoni KAMBANDA, UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI MU MWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO, Kibungo kuwa 19 Mutarama 2018.

Ubwo butumwa uko bwakabaye murabusanga ku mugereka w’aka gatabo.

[2] Umwaka wa 2018, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yawugize Umwaka w’Ubwiyunge nyuma y’umwaka w’Impuhwe z’Imana wahimbajwe muri 2016 n’Umwaka w’Ubusaseridoti wahimbajwe muri 2017.

[3] Reba UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI MU MWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO, Nº 3

[4] Muri ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 3

[5] Muri ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 4

[6] Muri ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 5

  1. MUTAGATIFU ANDEREYA INTUMWA, UMURINZI N’UMUVUGIZI WA PARUWASI KATEDRALI
Mutagatifu Andereya Intumwa

MUTAGATIFU ANDREYA Intumwa (+62), ni we waragijwe Paruwasi ya Kibungo ngo ayibere umurinzi, urugero n’umuvugizi..
Andreya ni umwe mu ntumwa za mbere za Yezu. Andereya yavukiye i Betsayida, hafi y’ikiyaga cya Galileya, akaba yaravaga inda imwe na Simoni Petero Intumwa. Bombi bari abarobyi. Mbere yo guhura na Yezu, Andereya yabanje kuba umwigishwa na Yohani Batista.

Umunsi umwe rero Yohani Batista, ari kumwe n’abigishwa be babiri harimo na Andereya, abonye Yezu ahise, aravuga ati: «Dore Ntama w’Imana» (Yh, 1, 36). Andreya yumvise ayo magambo, akurikira Yezu ubwo. Nyuma yabitekerereje mukuru we Simoni, bukeye aramuzana amusohoza kuri Yezu. Hashize iminsi bisubirira ku murimo wabo w’uburobyi.

Nuko igihe Yezu yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, arababona bombi, bariho baroha inshundura mu nyanja; nuko arababwira ati: «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu». Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira.» (Mt

including hyperlipidaemiaor improvement of ED. These patients must be evaluated buy cialis usa.

. 4, 18-20).

Yezu Kristu, amaze gusubira mu Ijuru, babanje kwigisha bombi muri Yudeya hamwe n’abandi. Nyuma Andreya ajya kwamamaza lnkuru Nziza mu Bugereki. Mu bihugu byinshi yanyuzemo, yahabibye imbuto nziza y’urukundo rwa Kristu; abatiza abantu benshi. Yaje gufatwa n’abanzi barwanyaga Kiliziya, arafungwa kubera ko yanze kwihakana Yezu Kristu no kureka kwigisha Ivanjili. Bamubambye ku musaraba bamutambitse.

Mutagatifu Andereya ni umurinzi w’ibihugu bya Ekose, Uburusiya n’Ubugereki. Nyuma ya Penekositi, yagiye kwamamaza Ivanjili mu turere twegereye inyanja yirabura (mer noire). Yanyuze mu turere twa Mezopotamiya, aragaruka anyura i Efezi, anyura mu karere ka Trase (Thrace) agera mu majyaruguru y’Ubugereki bw’icyo gihe, muri Rumaniya y’ubu.

Mutagatifu yishwe, ahowe Imana, ku ngoma y’umwami Nero w’abanyaroma, ahagana mu mwaka wa 60, mu mujyi wa Patrasi. Itegeko ryo kumwica ryaba ryaratanzwe n’uwari umutware w’uwo mujyi, amuziza ko yigishije Ivanjili umugore we, maze agahinduka umukristukazi. Yamuhaye guhitamo ibintu bibiri. Gutura igitambo ikigirwamana no kubambwa ku musaraba. Andereya Intumwa yahisemo kubambwa ku musaraba. Igihe Mutagatifu Andereya yari yerekeje aho yari agiye kubambirwa, yarabutswe umusaraba yari agiye kubambwaho ariyamirira ati : «Hobe! Musaraba watagatifujwe n’umubiri wa Kristu, igihe yari akurambuyeho umubiri we ubengerana kurusha amasaro! Mbere y’uko Umwami wanjye akubambwaho, wari nk’ibindi biterabwoba byose byo ku isi; ariko ubu ntugitera ubwoba, ahubwo uradukurura ugatuma twifuza Ijuru. Nta kindi ukora uretse guha ibihembo by’ishimwe abantu bose bakurambuyeho amaboko yabo. Abakristu bazi inema utuma bahabwa, n’ingabire ubategurira. None ubu nje ngusanga nishimye kandi ntuje. Nyakira mu byishimo kandi umpe n’umutsindo, njyewe umwigishwa w’Uwakubambweho. Ni yo mpamvu nagukunze igihe cyose, nifuje igihe cyose kuguhobera. Musaraba muhire, watatswe bihebuje n’umubiri wa Nyagasani ; wowe nifuje cyane cyane amanywa n’ijoro, mvana ku isi unshyikirize Umwami wanjye. Yancunguye akwifashishije, ngaho rero nanyakire nkunyuzeho.»

Uyu musaraba yaba yarawumazeho iminsi ibiri atarapfa, bityo muri iyo minsi yigisha imbaga nyinshi y’abantu baje kumushungera aho abambwe. Kandi bose banyuzwe n’inyigisho ze. Rubanda rero barakariye wa mutware wamubambishije. Igihe ashatse kumukura ku musaraba Andereya ahita apfa. Aba mbere babaye abahamya b’urupfu rwe ni abasaseridoti bo muri iyo ntara ya Akaya (Achaie) n’abo muri Aziya bari bahari icyo gihe yabambwaga.

Twizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Andereya ku itariki 30 Ugushyingo.

Andereya Mutagatifu udusabire!

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed