Iyo nama yo ku rwego mpuzamahanga, yabereye muri “Centre Christus” Urumuri kuva kuwa 20 kugeza kuwa 22 Ukwakira 2020, ni inama yahuje Imiryango y’Urubyiruko ikorera muri Diyosezi zose z’u Rwanda, urubyiruko rwaturutse mu bihugu bituranyi byo mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’indi miryango igira ibikorwa birebana no kubungabunga ibidukikije.
Muri iyo nama hakaba haratangiwemo ibiganiro bitandukanye bishimangira ingingo ziboneka mu rwandiko rwa Papa Fransisko yise “LAUDATO SI” rwasohotse tariki 24 Gicurasi 2005, rukubiyemo inyigisho zivuga uko abantu batuye isi bagomba kwitwara mu kubungabunga ibidukikije kuko iyi si dutuye niyo dukesha ubuzima bwose dufite.
Abashyitsi b’imena bari bitabiriye iyo nama:
- Nyakubahwa Dr
Erectile Dysfunction• Hormone replacement therapy for hormonal cialis without prescription.
. Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA – Minisitiri w’Ibidukikije n’umutungo kamereunderstand the background of their patients will be the4. General medical and psychosocial reassessment cialis for sale.
- Nyiricyubahiro Myr Andrzej JOZWOWICZ – Intumwa ya Papa mu Rwanda.
- Nyiricyubahiro Myr Antoine KAMBANDA – Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.
- Nyiricyubahiro Myr Bruno Marie DUFFE – Umunyamabanga w’Ibiro bya Papa bishinzwe kwita ku iterambere ryuzuye rya muntu (The Dicastery for Promoting Internal Human Development).
- Nyakubahwa Jean Baptiste GANZA, SJ – Umukuru w’Abayezuwiti mu karere k’u Rwanda n’uburundi (Jesuit Regional Superior of Rwanda – Burundi).
- Nyiricyubahiro Myr Bernard MUNONO – ushinzwe Komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’imibanire n’andi madini mu Biro bya Papa bishinzwe kwita ku iterambere ryuzuye rya muntu (Member of Dicastery for Promoting Integral Human Development , In charge of the Justice and Peace Commission, Ecumenical and Interreligious Dialogue and Conflict Resolution).
Dore bimwe mu byo urubyiruko rwiyemeje muri iyo nama:
1) Nk’urubyiruko rwa Kiliziya Gaturika, biyemeje gufata iya mbere ngo barengere ibidukikije, babikunde kuko ari wo musingi wo kubibungabunga nk’inzu itubumbatiye twese!
2) Guhindura imyumvire mu mibanire yabo n’ibidukikije!
3) Mu miryango bavukamo, biyemeje kurengera ibidukikije ntibibe iby’ababyeyi babo (papa na mama) gusa ahubwo n’abana n’urubyiruko bakabigiramo uruhare!
4) Guharanira ko ntawangiza ibidukikije mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu matsinda urubyiruko rubamo, muri kominote, n’andi mahuriro yose babamo!
5) Gutera ibiti iwabo mu rugo kuko bidufasha guhumeka umwuka mwiza, kugira ngo barwanye impamvu zituma abantu bahumeka umwuka mubi aho batuye!
Barengera ibidukikije kuko ari ibyiza Imana yaduhaye ngo bijye bifasha abantu kuyisingiza kandi bibatera kubona no kumva agaciro abantu bafite mu maso y’Imana🙏🙏
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed