Kuri uyu wa mbere w’Icyumweru cya 12 mu Byumweru Bisanzwa by’umwaka wa Liturujiya A, Ijambo ry’Imana twazirikanye riradusaba kwitandukanya n’ikibi kandi tukirinda gucira abandi urubanza, ahubwo tugaharanira kwitokora ikibi.

1. Kureka ingeso mbi no gukurikiza Amategeko y’Imana: Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cya 2 cy’Abami, twabonye uburyo umuryango wa Isiraheli wikururiye ibyago, byo kujya mu ntambara z’urudaca, kubera kwitandukanya n’Imana, bakiyegurira ibigirwamana: “Ibyo byago byatewe n’uko abayisiraheli bacumuye kuri Uhoraho Imana yabo (…); biterwa kandi n’uko biyeguriye izindi mana” (2 Bami 17, 7).

Imana yari yarabihanangirije, ibigirishije abahanuzi n’abandi bashishozi, igira iti: “Nimureke ingeso mbi zanyu, mwubahirize amategeko n’amabwiriza yanjye nahaye abasokuruza banyu, namwe nkayabagezaho mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi”. Kubera ko banze kumvira Uhoraho, bakanangira umutima, bakirengagiza amategeko y’Uhoraho n’Isezerano yari yaragiranye n’abasokuruza babo, bikururiye amakuba, bituma Uhoraho abarakarira.

Ubu rero ni twebwe Nyagasani yibutsa Isezerano rye n’amategeko ye: Nyagasani aradusaba kutitandukanya na We, kureka ingeso mbi zitujyana kure Ye, tukubahiriza amategeko ye n’amabwiriza ye, ngo ejo natwe tutazikururira amakuba. Nyagasani adusaba gukomera ku masezerano twagiranye na We muri Batisimu: Kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza.

2. Kudacira abandi urubanza kuko natwe tutari “miseke igoroye”: Mu Ivanjili Ntagatifu Yezu Kristu ati: “Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, kuko uko muzaba mwaziciye ni ko muzazicirwa, igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo. ” (Mt 7, 1-2). Imanza ducira abandi ziba zirimo kwikunda no kubera. Imana ni Yo yonyine izi imitima yacu. Kudacira abandi urubanza, bituma natwe tubasha kwishyira mu mwanya wabo, tukareba uko natwe twabyifatamo turamutse ari twe turi mu mwanya wabo. Ibyo rero bidusaba kwikebuka no kwisukura kugira ngo tubashe kunogera Imana. Imana ni Yo mucamanza w’ukuri, kuko imanza zayo zitabera, kandi zuje ubutungane, impuhwe n’urukundo.

3. Kwitokora no kwitandukanya n’icyaha: Yezu kristu ati: “Kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko umugogo uri mu
jisho ryawe ntuwubone? Ubwo se wabwira ute uwo muva inda imwe uti ‘Reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi utareba umugogo uri mu ryawe?Wa ndyarya we, banza ukuremo umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho ry’uwo muva inda imwe
.” (Mt 7, 3-5).

Icyaha kiradutokokoza, gitokoza umutima wacu, kandi amaherezo kikaba cyakwangiza n’ubuzima bwacu. Yezu Kristu akoresheje iki kigereranyo cy’uburyo ijisho ryacu ritokozwa, arashaka kutwereka ko dusabwa kwitandukanya n’ikibi, kandi tukabikora nta buryarya. Gusukura imitima yacu ni byo bituma tubasha kubona urumuri rwatuma tumurikira n’abandi, kuko ntawe utanga icyo adafite.

Dusabe Nyagasani aduhe kwanga ikibi, kwitandukanya nacyo no kurebana impuhwe bagenzi bacu, twirinda kubacira urubanza.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paruwasi ya Zaza

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed