Kuri iki cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2020, ni Icyumweru cya 12 mu Byumweru Bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya A, Imbangikane. Liturujjiya y’uyu munsi yateganyaga ko Kiliziya y’u Rwanda ishobora guhimbaza umunsi mukuru w’Abahowe Imana b’i Bugande, uhuzwa n’umunsi mukuru w’Abalayiki.

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yemeje ko uwo munsi w’Abalayiki uzajya uba ku cyumweru gishoboka kitariho undi munsi mukuru, nyuma ya Pentekosti, cyahimbajweho umunsi mukuru w’Abahowe Imana b’i Bugande, ariko ushobora kwimurirwa ahandi bitewe n’impamvu y’Iyogezabutumwa, n’ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abahowe Imana b’i Bugande.

Ni muri urwo rwego, nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yabitangaje mu Gitambo cya Misa yatuye, ko Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yifuje ko uwo munsi wakwimurirwa kuwa 8 Ugushyingo 2020, kubera ko tukiri muri “Guma mu rugo”, tukaba twizera ko kuri iyo tariki byazaba bishoboka guterana kw’abakristu kugira ngo twizihize Abatagatifu bahowe Imana Karoli Rwanga na bagenzi be, abalayiki ba mbere bo muri Afurika yo hepfo ya Sahara, babaye abatagatifu, bakaba ari nabo Abalayiki baragijwe.

Kuri iki cyumweru cya 12, mu Masomo Matagatifu Yezu araduhumuriza agira ati: “Mwigira ubwoba, ntimugatinye nimugire ukwemera, mwizere Imana kandi nanjye munyizere”.

Amasomo ya Misa yo ku cyumweru cya 12 Gisanzwe

  • Isomo rya mbere : Yer 20,10-13
  • Zaburi: Zab 69 (68), 8.10, 14.17, 30-31, 33-34
  • Isomo rya kabiri : Rom 5, 12-15
  • Ivanjili Ntagatifu : Mt 10, 26-33

Dore Inyigisho ya Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo:

Bavandimwe ukwemera ni umusingi w’ubuzima bwacu, ubuzima bwacu bwubakiyeho

The primary efficacy endpoints were responses to Questions 3 and 4 of this IIEF questionnaire, which assessed ‘how often the subject was able to penetrate his partner’ and ‘how often the subject was able to maintain the erection after penetration’. cialis without prescription events are minimal at the usual dose of 40mg (24,25) ..

. Iyo dufite ukwemera gukomeye umuntu yumva ko ari mu maboko y’Imana, Imana ishobora byose, akayizera, kandi akayiringira, kuko yemera ko Imana ari Umubyeyi udukunda, utwitaho kandi turi kumwe. Umuntu akumva arinzwe, afite umutekano, nta bwoba.

Kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragaza ukwemera guke ni ubwoba. Igihe Yezu yari mu bwato, bugahura n’umuhengeri, abigishwa bakabona umusozi w’amazi uraje ubasatiriye, bagiye kurohama, bagize ubwoba barataka bati turashize, turapfuye, ariko bakebutse inyuma mu bwato babona Yezu arasinziriye, yari ananiwe, afashe agatotsi. Niko kumuhamagara bati “Mwigisha urasinziriye ntubona ko tugiye gushira?” Yezu arakanguka abwira umuhengeri mu ijambo rimwe ati; “Tuza, cururuka!” Inyanja iratuza irahwama, niko kubabwira ati: Kuki mwagize ubwoba? Nta kwemera mufite? Ari ukuvuga ngo ntabwo mwemera ko mfite ububasha? Mubona ko hari icyo mushobora kuba kandi turi kumwe?

Bavandimwe rero natwe mu buzima bwacu iyo twugarijwe n’ibibazo, uburwayi, ubu hari Covid-19 yugarije isi, intambara, ubukene, ubushomeri, inzara… Nyagasani aratubwira ati kuki mwakuka umutima kandi turi kumwe? Mugire ukwemera, munyizere, mwoye kugira ubwoba.

Mu ivanjili ya none, kuri iki cyumweru cya 12 Gisanzwe Umwaka A, Yezu ati “Ntimukagire ubwoba, ntimugatinye, n’iyo bagutoteza bakuziza ukwemera kwawe, bakuziza Imana y’ukuri wiragije, n’iyo bagutoteza bashaka kugucumuza, n’iyo bagukangishe urupfu”. Ati: “Ntimugatinye abica umubiri, ahubwo mujye mutinya icyaha, mujye mutinya gucumura no guhemuka; mutinye icyaha kica roho, urupfu rwa burundu.”

  • Abahowe Imana, abakurambere bacu mu butungane, muri aka karere, Karoli Lwanga na bagenzi be, aho kugira ngo bacumure, bahemukire Imana n’urukundo rwayo, bemeye gupfa, bemeye kwicwa urubozo.
  • Mutagatifu Mariya Goreti yari umukobwa w’inkumi, umusore wari watwawe n’irari ashaka kumucumuza, kumuhohotera; amubwira ko niyanga ko baryamana ari bumutere icyuma, akamwica; ariko Mariya Goreti aranga, ati: “aho kugira ngo nemere gucumura, nakwemera ngapfa.”

Ni kangahe abari n’abategarugori baterwa ubwoba cyangwa se bakangishwa akazi, umwanya cyangwa ibindi, kugira ngo bemere gucumura, mu busambanyi, guhemukira uwo bashakanye, agasenya urugo, akaba agomba guhitamo kwemera gucumura no guhemuka, cyangwa se kwanga akaba yabizira. Ni kangahe umuntu ufite inshingano ahabwa ruswa, ngo yemere gukora ibihabanye n’amategeko, amategeko arengera ubuzima bw’abantu, akaba agomba guhitamo kwemera guhemuka cyangwa akabizira.

Yezu rero ati: “Ntimugatinye ngo muhemuke, mugire ukwemera, ntacyo mushobora kuba Imana itabizi, kandi itabyemeye. Imana iratuzi, itwitaho, ndetse no kurusha uko twe tubizi, cyangwa twiyitaho, twicungira umutekano wacu. Imana Yo ibizi kuturusha. Yezu Kristu, ati “Si n’abantu bonyine n’ibiremwa byose, n’igishwi, Imana iba izi uko cyaraye n’uko cyiriwe. Noneho mwebwe abantu murushije kure agaciro ibishwi, mwebwe n’umusatsi wo ku mutwe wanyu urabazwe. Ninde uzi umubare w’umusatsi we ku mutwe we; n’iyo usokoje, cyangwa wogoshe, ninde ushobora kubara udusatsi tuguye? Ariko Nyagasani We aratuzi, ati n’umusatsi wanyu wo ku mutwe arawuzi, umubare wawo, nta n’agasatsi na kamwe kagwa atabizi cyangwa atabyemeye, atabishatse. Aratuzi uko bwije n’uko bukeye, aratuzi uko twaraye n’uko twiriwe, azi ibyatubayeho, azi ibiri butubeho n’ibizatubaho, kandi aradukunda akatwitaho; ati rero ntimugakuke umutima, ntimukagire ubwoba, kuko mufite uburinzi bw’Imana. Mwoye gutinya amaso, muhamye ukwemera kwanyu no mu ruhame.

Muri iki gihe ntabwo ari henshi abantu batotezwa, ku buryo bweruye, bazira ukwemera kwabo, hari ibice by’isi bikibaho, ariko hari ubundi bwoko bwo gutotezwa umuntu azira ukwemera, umuntu ashobora gutinya guhabwa akato kuko atajyana n’ibigezweho, rimwe na rimwe bitari byiza, bihabanye n’ukwemera, akaba yakwemera gucumura kugira ngo ajyane n’abandi, nyamara ari ugukora ibidakwiye, kugira ngo ase n’abandi batamuseka cyangwa bakamuha akato

Based on the resulting data, a 2-years shelf life is acceptable when the product is stored below 30ºC. tadalafil online traditions, ethnicity and socio-economic conditions and also.

. Ni uburyo bw’itotezwa budusaba ubutwari, no kudatinya amaso, kugira ngo umuntu ahamye ukwemera kwe. Bikira Mariya i Kibeho yaravuze ati “ubuhakanyi buzaza ku buryo bwiyoberanyije”. Yezu ati “Uzanyemera rero mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere y’inteko y’abamalayika; ariko uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu nteko y’abamalayika n’abatagatifu”.

Mu isomo rya mbere, twumvise umuhanuzi Yeremiya. Uyu muhanuzi Imana yamutumye ku bantu bari barayobotse ibigirwamana, bakanga kumvira Imana, ngo bahinduke. Yeremiya yari umusore ukunda abantu, ariko abantu bakamwanga kubere ukwigomeka; yababwira guhindura imyitwarire yabo, ngo bave mu byaha, bagarukire Imana, bakamutoteza bakamwanga bikamubabaza cyane. Bakamugambanira, akabimenya, ariko byose akabyihanganira agira ati “Uhoraho Imana ari kumwe nanjye, abanzi banjye azabantsindira; ati Uhoraho ni We niringiye, ni We uzi akaga kanjye, ni We uzi agahinda kanjye n’akababaro kanjye.

Bavandimwe, muri uru Rwanda, mu mateka yacu, hari abantu babaye, hari abantu bababaye. Hari igihe umuntu ababara cyane kubera ubuzima bubi yagize, n’ibyo yahuye nabyo, akumva nta n’ umuntu wakumva agahinda ke, akumva nta n’umuntu wamwumva, wakumva ibye. Yeremiya rero nibyo atubwira, ati “n’iyo abantu batakumva, ngo bamenye agahinda n’ububabare bwawe, hari uzi neza ibyawe n’agahinda kawe, Uhoraho Imana. Ati “Nzi neza ko Uhoraho Imana azi akababaro kanjye”. Uhoraho Imana ni We uzi umutima w’umuntu, ni We ushobora kumva agahinda n’umubabaro bya buri muntu. Tumenye kumwiragiza, no kumwiringira.

Pawulo Mutagatifu yahuye no gutotezwa gukomeye: yarafunzwe, yarakubiswe, yarakubiswe byo kwicwa, Imana igakinga ukuboko, yarohamye mu nyanja, ajya i Roma mu rukiko rwa Kayizari kujurira ngo arenganurwe. Kubera icyaha cya muntu, urwango n’ubugome, yagiriwe ubugome bukomeye, ariko yari akomeye afite ukwemera n’ukwizera, agira ati uko byagenda kose, ntabwo icyaha kirusha imbaraga ineza, ntabwo urwango rurusha imbaraga urukundo, ntabwo urupfu rurusha Imana amaboko. Niryo ryari ibanga rye, rimukomeza. Nguko ukwemera rero gutuma umuntu atsinda inabi n’urwango, akabitsindisha ineza n’urukundo, bityo akaba umuhamya w’ukwemera n’urukundo rw’Imana.

Ubu buhamya rero, bugaragarira cyane cyane mu bihe bikomeye, kandi twagiye tubibona, twagiye tugira abakristu b’imena, bagiye baba abahamya bakomeye mu bihe bibi by’amateka yacu, bakemera no kubizira. Nyagasani atwongerere ukwemera n’urukundo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed