Yezu Kristu ati: “Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu Ijuru ari Intungane” (Mt 5, 48)

Imana iduhamagarira guharanira ubutungane, mu kwirinda inabi n’icyaha kidukururira amakuba. Urukundo rurenga inabi, rutsinda urwango nirwo rutugeza ku butungane nyakuri. Ibyo bidusaba kwirinda icyaha kuko kitugiraho ingaruka twe n’abacu.

Mu Isomo rya mbere, twazirikanye, twumvise umuhanuzi Eliya agaragariza umwami Akabu ingaruka z’icyaha cye kuri we n’umugore we Yezabeli. Ingaruka z’icyaha ni ibyago n’amakuba, ariko Imana kubera urukundo rwayo iratubabarira, ikoroshya n’ubukana kitugiraho.  Ukwicisha bugufi kwa Akabu kwatumye Imana yoroshya ubukana bw’igihano kubera impuhwe zayo zihoraho iteka. Iyo dutakambiye Imana iradukiza, ikatugirira impuhwe, kuko urukundo rwayo ruhoraho iteka.

  • Imana idusaba kugira urukundo nk’urwayo: Mu Ivanjili twunvise Yezu Kristu agaruka ku itegeko ry’urukundo n’uburyo dusabwa kuryubahiriza, tugenza nk’Imana. Yezu kristu ati: «Mwumvise ko byavuzwe ngo “Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe”. Jyeweho ndababwiye ngo “Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza. Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru . We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye»  (Mt 5, 43-45).
  • Yezu Kristu adusaba kugira urukundo rugera no ku batwanga: Imana ikunda bose, ababi n’abeza kandi ikagirira neza abatunganye n’abadatunganye. Urwo nirwo rukundo Yezu Kristu adusaba kugira kugira ngo habemo ikinyuranyo n’imyumvire y’iyi si. Abagira nabi n’abahemu nabo barakundana, mu buhemu bwabo: “Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo si ko babigenza? Maze se nimuramutsa gusa abo muva indimwe muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo si ko babigenza?” (Mt 5, 46-47).
  • Yezu Kristu adusaba kuba intungane nk’Imana Data: Ubutungane Yezu Kristu asangiye n’Imana Data, na Roho Mutagatifu, Imana Imwe mu Butatu Butagatifu, Nyir’ubutagatifu, ni ubwo butungane rero Yezu Kristu yifuza kudusangiza. Ikitugeza kuri ubwo butungane ni urukundo rusa n’urw’Imana. Aya magambo: “Mwebweho rero muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” , Yezu Kristu arayavuga asoza inyigisho ndende ku Mategeko y’Imana, yatangiye ku musozi mutagatifu, uko tumaze iminsi tubyumva. Incamake y’ayo mategeko nu ugukunda Imana n’ibyacu byose kandi tugakunda bagenzi bacu, “nk’uko Yezu Kristu yadukunze”. Dusabwa gukunda nk’Imana ubwayo. Dusabwa rero gukurikiza amategeko yayo, tugakora buri gihe ugushaka kwayo.

Mutagatifu wa Yezu Mutagatifu, duhe gukunda nk’Imana!

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed