“Ntukareke inabi ikuganza, ahubwo inabi uyiganjishe ineza” (Rm 12, 21 )

Bakristu Bavandimwe, nifashishije aya magambo ya Pawulo Mutagatitifu, yo mu Ibaruwa yandikiye Abanyaroma, ngira ngo adufashe kuzirikana Amasomo Matagatifu, Kiliziya yaduteguriye kuri uyu munsi.

 1. Twirinde irari ry’ibintu, akarengane n’ubugizi bwa nabi.

Mu Isomo rya mbere, ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami, tumaze iminsi tuzirikanaho, twumvise inkuru idutekerereza imyitwarire ya Akabu, umwami wa Samariya.

  • Twirinde irari ry’ibintu: Umwami Akabu yararikiye umurima w’imizabibu wa Naboti

Twumvise inkuru y’uko byagenze, uko Akabu yawusabye Naboti, ariko Naboti ntawumwemerere, kuko yagiraga ati: “Uhoraho arandinde gutanga umurage w’abasokuruza banjye !” (1 Bami 21, 3).

Umwami yari afite ibintu byose, ntacyo yari abuze; ariko kubera irari arashaka no guhuguza iby’umukene wacungiraga ku murage w’ababyeyi be. Irari ry’ibintu ni umuzi w’ibyaha, ushamikiraho ibindi byinshi, bishobora kugeza uwatwawe n’irari ku byaha bikomeye harimo kwiba, guhemuka ndetse no kwica. Dusabe Nyagasani aturinde irari ry’ibintu, tubashe kunyurwa n’ibyo dufite.

  • Twirinde akarengane ako ariko kose: Umugore we, Yezabeli, yamugiriye inama mbi, maze amwumvisha ko yakoresha ububasha afite nk’umwami maze akarenganya Naboti, amuhuguza ibye kugeza n’aho amucuza ubuzima. Uwo mugore we Yezabeli yageretseho gukoresha ububasha bw’umwami, maze ahimba ikinyoma, kugira ngo abone uko yicisha Naboti.
  • Twirinde ubugizi bwa nabi : Abatware n’abanyacyubahiro b’ibwami bagendeye ku mabwiriza aturutse ibwami ariko badashishoje ku kuri kwayo, maze bashinja Naboti ibinyoma, byatumye rubanda rwose rugwa mu bugizi bwa nabi bugeza n’aho kwicisha amabuye inzirakarengane. Naboti amaze gupfa umwami ajya kuzungura iby’inzirakarengane.

Ibi byaha byose byubakiye mu kibanza cy’irari. Umwami Akabu yararikiye umurage wa Naboti, maze umugore we amufasha kwimakaza iryo rari kugeza ubwo bakora amahano. Isomo twakuramo ni uko tugomba kwirinda kurarikira iby’abandi, ndeste n’ibindi byaha byose bishamikiraho, kuko bishobora kutugeza kure.

  •  Twirinde kwihorera n’ubugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose

Mu Ivanjili ya Matayo, aho tumaze iminsi twumva uko Yezu anononsora Amategeko y’Imana, twumvise agorora itegeko ryariho mu Isezerano rya kera risa n’aho ari ukwihorera: “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’(Mt 5, 38).

  • Twirinde kwihorera n’ubugizi bwa nabi: Mu Isezerano rya Kera, bumvaga ari ubutabera kugenzereza undi uko yakugiriye, upfa kudatandukira ngo urenze ku cyo yagukoreye. Mu mategeko ya Musa, byari byemewe: “Iryinyo ryishyurwe iryinyo, ikiganza cyishyurwe ikiganza, ikirenge cyishyurwe ikirenge, ubushye bwishyurwe ubushye, ubukoboke bwishyorwe ubukoboke, uruguma rwishyurwe uruguma” (Reba Iyim 21, 24-25). Ryari itegeko ryo kwihorera.  

Yezu Kristu aradusaba kwirinda iyo nabi yiyongera ku yindi: «Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri» (Mt 5, 39-41).

Uretse no kwitura inabi, Yezu aradusaba gusubirisha ineza uwaduhemukiye. Ineza niyo yonyine ishobora gutsinda inabi. Kugirira nabi undi ngo ni uko yakugiriye nabi, bituma inabi ariyo iganza, abantu bagahora mu makimbirane atarangira.

Yezu Kristu arifuza ko twarangwa no kugirira neza abantu bose, ndetse n’ababa baratugiriye nabi. Turasabwa kugirira neza abandi ndeste tugakuba kabiri. Kubera ko kamere-muntu, yokamwe n’icyaha, tubangukirwa no kwihorera, ku buryo dukeneye kwakira Kamere-mana dukesha kuba aba kristu.

  •  Turangwe n’ineza, ubuntu n’urukundo rwa kivandimwe

Ineza, ubuntu n’urukundo nizo Ndangagaciro z’ubukristu zikwiye kuturanga mu mibanire yacu: “Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze” (Mt 5, 42).

  • Kurangwa n’ineza: kugirira neza abandi ni indangagaciro dukeneye muri iki gihe, usanga isi yacu idusaba kwireba no kutita ku bandi.
  • Kugira ubuntu: kugira ubuntu bijyana no kugira ubumuntu, kubona icyo undi akeneye tukamutabara
  • Urukundo rwa bagenzi bacu: ibi bisaba kwishyira mu mwanya w’undi. Gukunda abandi nk’uko twikunda. Yezu Kristu We, mu gusoza ubutumwa bwe, yongeraho ikindi, ko twamureberaho : “Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh 13, 34-35)

Mutima wa Yezu Mutagatifu uduhe kugira umutima usa n’uwawe, urangwa n’ineza n’urukundo

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed