Nyirubutungane Papa Fransisko, mu gusoza Isengesho rya “Mwamikazi wo mu Ijuru wishime” (Regina Coeli) ku cyumweru kuwa 3 Gicurasi 2020, yagaragaje ko ashyigikiye kandi yifatanyije n’icyifuzo cyiza cyatanzwe na Komite ihuza amadini n’amatorero yose y’abemera Imana (Le Haut comité de la fraternité humaine), cyo guhuza ijwi mu gutakambira Imana kugira ngo ikize abatuye isi icyorezo cya Koronavirusi. Papa Fransisko yakiriye neza icyo cyifuzo, maze yibutsa ko “Isengesho rifite agaciro ko guhuza abantu bose”
Other components of the tablet core are microcrystalline cellulose and calcium hydrogen phosphate (anhydrous) as diluents, croscarmellose sodium as disintegrant and magnesium stearate as lubricant.- discuss advantages and disadvantages cialis without prescription.
Kuwa 2 Gicurasi 2020, niho abagize iyo Komite basabye, Abayobozi bose b’Amadini n’Amatorero y’abemera Imana, ko abemera Imana bose bahuza ijwi mu isengesho kuwa 14 Gicurasi 2020, kugira ngo batakambire Imana ikize inyokomuntu icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19)
that cultural factors and patient-physician communication cialis without prescription several purposes: (i) to aid clinicians in recognizing and.
Papa Fransisko, mu butumwa bwe ku rukuta nkoranyambaga (Twitter), kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020, yongeye kugaragaza ko yakiriye kandi ashyigikiye icyo cyifuzo cy’uko abemera Imana bose b’amadini n’amatorero yose bahuza imitima mu isengesho ry’umunsi wose wo kuwa 14 Gicurasi 2020, mu isengesho no gusiba, ngo batakambire Imana maze ifashe inyokomuntu gukira iki cyorezo kiyugarije.
Karidinal Migweli Anjeli Ayuso Gwisoti (Le Cardinal Miguel Ángel Ayuso Guixot), Perezida w’urugaga rwa Papa rushinzwe imibanire n’andi madini (Président du Conseil Pontifical pour le Dialogue interreligieux ), mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo ya Vatikani yavuze impamvu y’ubwo butumire, buhuriweho n’abemera Imana ndetse n’abandi bantu bose b’umutima mwiza, mu rwego rwo kwifatanya mu gutakambira Imana.
Karidinali yagaragaje ko ari ubutumire bureba abatuye isi yose, b’ibihugu byose, imico yose y’abantu, abemera Imana bose b’amadini n’amatorero yose, ndetse n’abantu b’umutima mwiza, baba badafite idini cyangwa itorero basengeramo, ko abantu b’isi yose bahuza umutima kugira ngo basenge, bigomwe, kandi bagoboke abantu bari mu kaga mu bikorwa by’urukundo.
Mu Ibaruwa ye, yo kuwa 6 Gicurasi 2020 yandikiwe i Vatikani, yanasinyweho n’umunyamabanga we Myr Indumili J. K Kanganamalage, Karidinal Migweli Anjeli Ayuso Gwisoti yongeye kwibutsa icyifuzo cy’iyo Komite ndetse n’ubutumire bwa Papa bwo kwifatanya kw’abemera Imana n’abantu bose b’umutima mwiza muri iryo sengesho, riherekejwe n’ukwigomwa no gukora ibikorwa by’urukundo.
Karidinali yibukije ko iryo sengesho, ryo kuwa 14 Gicurasi 2020, ritazarangwa n’ibikorwa bihuza abantu, mu rwego rwo kwirinda ko byagira abo byanduza. Ni isengesho buri wese azakora mu mutima we, kuko Imana ireba imitima n’umutimanama wa buri wese.
Karidinali yibukije kandi Ubutumwa bwa Papa Fransisko bwo kuri Pasika yo kuwa 12 Mata 2020, igihe yatangaga umugisha wa Gishumba “Urbi et Orbi” wa Pasika, aho agaragaza ko ibihe turimo atari ibihe byo kuba ntibindeba, kwihugiraho cyangwa kwitandukanya, kuko isi yose ibabaye kandi abantu bose bakaba bagomba kwibumbira hamwe kugira ngo bashobore guhangana n’iki cyorezo. Karidinali yibukije kandi ubutumwa, buri mu nyandiko ivuga ku buvandimwe bw’abantu bose bugamije amahoro y’isi n’imibanire y’abantu ko “ubuhamya buranga uburemere bw’ukwemera Imana kubumbira hamwe imitima yatatanye kandi kukazamura roho z’abantu bose”, aribwo bukwiye kuranga iryo sengesho, mu guhuzwa n’indangagaciro rusange z’isengesho, ukwigomwa no gukora ibikorwa by’urukundo. Iyi niyo ncamake y’ubutumwa bukubiye muri iyo baruwa iri mururimi rw’igifaransa:
Isoko y’ibiri muri iyi nkuru :
- Urubuga rwa Vatikani: www.vaticannews.va, inkuru yo kuwa 4 Gicurasi 2020, 18h21′
- Urubuga rwa ZENIT. Le monde vue par Rome, inkuru yo kuwa 2 Gicurasi 2020, 12h37′
- Ukukuta nkoranyambaga rwa Papa: Twitter.com/ Pontifex_fr
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo
Comments are closed