Hari ku Cyumweru, tariki ya 23 Mata 1995, ubwo Padiri Albert MPAMBARA, Padiri Aloys MURWANASHYAKA na Padiri Oscar MUREKEZI baramburirwagaho ibiganza na Nyiricyubahiro Myr Ferederiko Rubwejanga. Uyu munsi, kuri iyi tariki ya 23 Mata 2020, barizihiza Yubile y’imyaka 25, bamaze bari mu muzabibu wa Nyagasani . Tubasabire
Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yabifurije Yubile nziza n’ubutumwa bwiza! Dore ijambo rya Musenyeri :
Basaserdoti bizihiza yubile y’imyaka 25 y’ubusaserdoti Yubile nziza!!! Turifanyije mu isengesho. Nyagasani wabatoye ibihe bikomeye, akabohereza aho rukomeye, akomeza abahe Roho We atabagerera (Yh 3,34). Nk’Intumwa, muhamye urukundo rwa Kristu wadutsindiye urupfu mugira muti “Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira”(Intu 5,32).
- Padiri Aloys MURWANASHYAKA ni Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo, uvuka muri Paruwasi ya Rukara. Padiri yavutse mu mwaka wa 1963, abatizwa kuwa 13 Werurwe 1975. Akaba yarahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku rwego rwa 2 kuri iyi tariki ya 23 Mata 1995.
- Padiri Oscar MUREKEZI ni Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo uvuka muri Paruwasi ya Rusumo . Padiri Oscar MUREKEZI yahawe Umusaseridoti mu rwego rwa 2 kuri iyi tariki ya 23 Mata 1995
Eighty-three percent of men aged 40 and above said their buy cialis usa on patient complaints and risk factors outlined by the.
- Padiri Albert MPAMBARA ni Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo uvuka muri Paruwasi ya Rwamagana. Padiri Mpambara yavutse kuwa 2 Mata 1965, akaba yarahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti mu rwego rwa 2 kuri iyi tariki ya 23 Mata 1995.
Tubifurije Yubile Nziza Ntore z’Imana!
“Komeza Intore zawe Nyagasani, zihunde
imbaraga zawe, uzitume aho ushaka Mwami, zikubere abahamya.
Nyagasani Mana tuma abo watoye, bohereze ku
isi hose, bavuge Inkuru Nziza Mwami, umenywe na bose.
Komeza Intore zawe Nyagasani, zihunde
imbaraga zawe, uzitume aho ushaka Mwami, zikubere abahamya.”[1]
Komisiyo ishinzwe
Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Padiri Dieudonné
UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo
Comments are closed