1. Amasomo y’Igitambo cya Misa:

  • Isomo rya mbere: Intu 2, 42-47
  • Zaburi iherekeza Isomo: Zab 118 (117), 1-4, 13-14, 19.21, 22-23, 24-25
  • Isomo rya kabiri: 1 Pet 1, 3-9
  • Ivanjili Ntagatifu: Y20, 19-31

2.  Inyigisho  ya Myr Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Bavandimwe, icyi Cyumweru cya 2 cya Pasika ni icyumweru cyagizwe icyumweru cy’Impuhwe z’Imana. Mu bihe bisanzwe, Abakristu bakundaga kujya mu Ruhango ndetse n’i Kabuga, ariko n’ubwo ubu bitadushobokera aho muri mu ngo reka duhuze imitima, dushimire Imana Impuhwe itugirira! Ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana bwahawe umubikira Mutagatifu Fawustina, wo muri Polonye, wabayeho mu bihe bikomeye, mu gihe cy’intambara ya 1 y’isi yose yabaye hagati y’imyaka mu 1914 kugeza mu 1918; we akaba yaravutse kuwa 25 Kanama umwaka wa 1905, agatabaruka kuwa 5 Ukwakira 1938. Ni ukuvuga ko yavutse mu bihe bibi cyane, aho iyo ntambara yahitanye abantu bagera kuri miliyoni 40, yari yarabonye amarorerwa menshi y’intambara ari umwana, mu myaka 9 na 13, abona n’ingaruka zayo. Mu isengesho rye yasengaga, Yezu yaje kumubonekera amuha ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana, kugira ngo abugeze ku bantu, bareke kwiheba, n’ubwo bahuye n’ibibi byinshi, n’ubwo bahemukiwe cyangwa bahemutse, n’ubwo bababaye bikomeye, ariko bizere Impuhwe z’Imana, bamenye urukundo nyampuhwe rw’Imana, ko ari rwo rwabafasha, rwabahumuriza kandi rwabakomeza.

Muri icyi gihe turimo muri ya minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho abarenga miliyoni mu Rwanda bazize iyo Jenoside yakorewe Abatutsi (Reba raporo ya “CNLG” yo mu 2004, ishingiye kuri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu-“MINALOC”- yo mumwaka wa 2000-2002, igaragaza ko amazina y’Abatutsi bazwi bishwe muri Jenoside ari 1.074.017, kandi bakaba bashobora no kurenga), bigaragaza ko nibura buri munsi hapfaga ibihumbi 10.000; amaraso yamenetse kuri ubu butaka ni menshi, dukeneye Impuhwe z’Imana. Muri icyi gihe kandi twugarijwe n’icyorezo cya Koronavisi, aho hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 160; muri Amerika honyine barenga ibihumbi 39, mu Burayi ibihumbi 99, (…), muri Afurika 1082; mu Rwanda twashimira Imana ko ntawe urahitanwa nacyo.

Bavandimwe rero, “Icyi Cyumweru cy’Impuhwe z’Imana kije mu gihe koko dukeneye Impuhwe z’Imana! Mucyo twiyambaze Impuhwe z’Imana iturinde! Kuko uriya muvuduko w’iki cyorezo cya Koronavirusi, iyo ubona ukuntu kijegeza abantu bafite ubushobozi kuturusha, ibihugu bikomeye bifite ubushobozi burenze kure ubwacu, ukabona cyabazahaje; kigeze hano iwacu n’uriya muvuduko byaba bibi cyane. Twiyambaze Impuhwe z’Imana iturinde. Yezu aratubwira ati “Mwizere Impuhwe zanjye“. Mu Ivanjili, twumvise igihe Yezu yasangaga Intumwa, aho zari ziteraniye mu nzu; bisuganyije ngo bakomezanye, bari mu cyunamo, bari mu kiriyo, bafatanye mu mugongo, bameze nk’impfubyi; nyuma y’urupfu rw’akarengane rw’umwigisha wabo n’Umuyobozi wabo Yezu Kristu, uwo bari barizeye ko azabakiza; amizero yabo amaze kuyoyoka, bari bafite ubwoba, bafite ipfunwe, badashobora gusohoka. Yezu abagirira Impuhwe, nibwo ahingutse rwagati muri bo, bari muri icyo cyunamo, muri ako kababaro n’agahinda, arabegera ati “Nimugire amahoro“. Ni indamutso ibahumuriza. Ati “mwigira ubwoba“, mwigira ubwoba urupfu nararutsinze, dore ndi muzima, nimugire ukwizera.

Iyo ndamutso ya Kristu wazutse, Bakristu bavandimwe, aho muri mu rugo kubera iki cyorezo, Kristu mwese arabageraho kandi arabahumuriza, mu ngo zanyu ati “Nimugire amahoro“. Amahoro ya mbere ni amahoro aturuka ku Mana, niyo yubakiyeho n’andi mahoro yose. Amahoro ya mbere ni ukwiyunga n’Imana, tukagira amahoro n’Imana! Ayo mahoro rero niyo Yezu aduha, kuko Nyagasani yitaye ku byaha byacu nta warokoka, kuko twese turi abanyabyaha. Kandi n’uwacumuye bikomeye gute, Nyagasani, kubera urukundo adukunda, aratubabarira, atugirira Impuhwe. Muri aba bigishwa bari bigunze, harimo na Petero wari waramwihakanye, waramuhemukiye; n’aba bandi, uretse Yohani, wabaye hafi ya Yezu hamwe na Bikira Mariya kugeza munsi y’umusaraba Yezu apfa, abandi bose bari barahunze. Na Yuda isikariyoti, iyo atiyahura, kuko atamenye Impuhwe z’Imana, yari kuba ari kumwe nabo, kandi Yezu yari kumubabarira. Nta cyaha Imana itababarira, nibwo butumwa bw’Impuhwe z’Imana. Icyo dusabwa ni ukwicuza, no kugarukira Imana, tukizera Impuhwe zayo, tukamenya urukundo n’Impuhwe zayo, tukirinda kongera kuyihemukira.

Yezu abahuhaho, abaha Roho Mutagatifu, ati “Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa” (Yh 20, 23). Intumwa Yezu yazihaye ubutumwa bwo kuba “Abagabuzi b’Impuhwe z’Imana”. Kiliziya ishingiye ku Ntumwa, ikomeza ubu butumwa bw’Intumwa Yezu yabahaye, ubu butumwa bwo gukiza abantu ibyaha. Ubu butumwa Kiliziya ikora iyobowe na Roho Mutagatifu, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, ikabugeza ku bantu b’abanyabyaha, ikabagezaho Impuhwe z’Imana, ngo bakizwe, bagire amahoro. Iyo umuntu yiyunze n’Imana, icyo gihe aba ashobora no kwiyunga n’abandi; icyo gihe agira amahoro, akaba ashobora no kuyaha abandi, kuko ntawe utanga icyo adafite. Tomasi, wari wananiwe kuguma mu rugo, hamwe n’abandi, agasohoka, aho atahiye yasanze yaratakaye; yasanze abandi barateye intambwe ikomeye; baravuye mu gahinda, bafite amahoro, bari mu byishimo; bamubwira bati “Yezu yazutse”, twamubonye ni Muzima. Tomasi rero wari wavuye mu bandi, ubwa mbere Yezu aza, ubwa kabiri noneho, nawe yari ahari ashobora kwakira amahoro ya Kristu wazutse, ashonbora kwiyunga na Kristu aramwemera, aramwizera, agira ati: Mana yanjye, “Nyagasani mana yanjye“(Yh 20, 28). Ni Ukwemera gukomeye, kuzuye, ko kwakira Yezu nk’Imana na Nyagasani. Yezu wazutse atugira umuryango uhuje umutima, n’amatwara, nk’uko twabyumvise mu Isomo rya mbere (Int 2, 42-47). Ni abantu, bari bageze ku ntera ishimishije, yo gusangira ibyo batunze. Bakemera bakaba bagurisha ibyabo, bakabisangira ku buryo hatagira uwicwa n’inzara, cyangwa n’umukene, kuko utwo bafite badusangiye.

Bavandimwe rero, mu bihe bikomeye, nk’ibi ngibi, nibyo Nyagasani adusaba, twunge ubumwe, imbabazi z’Imana ziduhuze, zitwunge, tube abavandimwe, tube umuryango wunze ubumwe; icyo gihe nta n’ikizashobora kuduhangara. Na Koronavirusi, dufatanyije, tukirinda, tugakurikiza amabwiriza yo kwirinda, tukarinda n’abandi, tukarengera ubuzima bwabo, ntabwo izaduhangara. Ubu usanga bibabaje iyo wumva abantu bakomeye, ubundi bumvaga bihagije, aho bagashyize hamwe, ngo imbaraga zabo, ubuhanga bwabo n’ubushobozi bwabo, ngo babishyire hamwe, turwane ku buzima bw’abantu bapfa, ariko ukumva baritana ba mwana, barareba inyungu zabo, aho kureba inyungu rusange, n’akamaro rusange, karengera, karamira ubuzima bw’abantu. Ibi ni ibihe bisaba abantu kugira ubutwari no kwitanga, bakarenga inyungu bwite, bakava mu mibare migufi kuko, ubu, iki cyorezo cyatugaragarije yuko twese dusangiye gupfa no gukira. Impuhwe z’Imana rero ziduhuze, zidufashe, no mu makuba, dushyire hamwe. Nibyo Petero Mutagatifu, twumvise mu Isomo rya 2 (1Pet 1, 3-9), avuga ko iyo dushyize hamwe mu rukundo rwa kivandimwe, dufatanyije, n’amagorwa tuyanyuramo, twikomeje, kandi ntaduhungabanye. Kuko nk’uko umunyarwanda abivuga, “abashyize hamwe, Imana irabasanga“.

Nimugire amahoro!

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed