Icyumweru cy’Amashami n’ububabare bwa Nyagasani

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 5 Mata 2020, turahimbaza “Icyumweru cy’Amashami”, ari nacyo cy’Ububabare bwa Nyagasani. Dutangira Icyumweru Gitagatifu cyagenewe kwibuka Ububabare bwa Yezu Kristu, kuva asesekaye i Yeruzalemu ari Umwami kuzageza kuri minsi y’ububabare, urupfu n’izuka rye (ya minsi Nyabutatu ya Pasika) itwinjiza mu Ibanga rya Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu, Umukiza wacu.

Ni icyumweru twinjiyemo turi mu bihe bidasanzwe, aho abakristu benshi batazabasha guhura ngo bahimbaze ayo mabanga yo gucungurwa kwacu uko bisanzwe! Tuzahimbaza iki cyumweru, kimwe n’iminsi nyabutatu ya Pasika, ndetse na Pasika nyirizina, nta bakristu bateraniye hamwe; ariko ku mutima tuzaba turi kumwe, cyane cyane turri kumwe na Nyagasani Yezu Kristu, iwacu mu ngo zacu.

Ni uburyo Nyagasani aduhaye bwo kudusanga iwacu mu ngo kugira ngo dusangire na We gupfa no gukira

prior to or along with direct therapies as a key to treatingLocal Therapy cialis without prescription.

. Tumuhe ikaze iwacu tutinuba kuko na We mu bubabare bwe ntiyigeze yinubira ibyamubagaho byose! Igihe yari ari i Getsemani, asenga hamwe n’inkoramutima ze, yatakambiye Imana Data agira ati: “Data, niba bishoboka, iyi nkongoro ice kure yanjye! Nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo uko wowe ushaka!” (Mt 26, 39). N’ubwo yababaye cyane ntabwo yigeze ashidikanya ku rukundo rw’Imana.

Natwe rero araduhumuriza muri iki gihe gikomeye turimo, adusaba kumureberaho. Tumusabe adukomereze Ukwemera, tureke gushidikanya ku rukundo Imana idukunda, tumusabe aduhe kurangamirana amizero Izuka rye. Ububabare, ndetse n’urupfu, ntabwo ari byo bifite ijambo rya nyuma. Imana iradukunda kandi ntabwo yadutererana! Ndetse no mu bubare cyangwa mu bibazo twahura nabyo kuri iyi .

Kuri iki cyumweru cy’Amashami, duhimbaza uko Yezu Kristu yinjiye i Yeruzalemu nk’Umwami, akakirwa mu byishimo byinshi. Rubanda rwose rusasa imyambaro n’amashami mu nzira, bahanika bagira bati “Hozana! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani, ni we Mwami wa Israheli!

Umukindo ugaragaza umutsindo

Kuri iki cyumweru ibyo ntibiribukorwe, kuko ibihe turimo bisaba ko dukora ku buryo budasanzwe, bitewe n’ingamba zashyiriweho kuturinda no kurinda abandi ngo tudashyira ubuzima bwacu mu kaga.

“Kwibuka Isesekara rya Nyagasani muri Yeruzalemu bikorerwa imbere mu kiliziya ahagenewe imihango mitagatifu…muri kiliziya ya katedrali hakifashishwa uburyo bwa 2 bugenwa mu Gitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, naho muri za kiliziya za Paruwasi, hakifashishwa uburyo bwa 3 bugenwa n’icyo gitabo.”

Reba Amabwiriza yatanzwe n’Ibiro bya Papa bishinzwe Liturujiya n’imihimbarize y’amasakaramentu, mu ngingo irebana n’Icyumweru cy’amashami.

Iki cyumweru, ariko na none, kitwa icyumweru cy’Ububabare bwa Nyagasani, dore ko aribwo dutangira Icyumweru Gitagatifu, tuzirikanamo ku buryo bwihariye Ububabare bwa Nyagasani. 

Umusaraba wa Yezu waradukijije

Ni umwanya wo kurangamira ububabare bwa Nyagasani Yezu Kristu, no kwifatanya nawe, natwe tumutura, ububabare n’ amaganya byacu! Tubimuturane umutima wizeye kuko atabura kutwitaho! Yezu Kristu ni Umukiza w’Umunyampuhwe! “Ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi, maze abohore abatinyaga urupfu rukabahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose…Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezabitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga. Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa” (Heb 2, 14-18)

Liturujiya y’iki cyumweru iradufasha kuzirikana kuri iryo banga rya Kristu waducunguye. Tukibaza niba koko twe, abitwa abakristu, twiteguye kwamamaza Yezu Kristu, kumwakira iwacu mu ngo, mu buzima bwacu, tukamwakiriza impundu n’amashyi, n’ubwo ubu duhangayitse cyangwa twugarijwe n’ibibazo by’urudaca; niba twiteguye kumuvuga ibigwi, kumurwanira ishyaka, kwamamaza mu buzima bwacu.

Ikindi , Liturujiya iradufafasha kwibaza niba ububabare bwa Yezu burushaho kudukomeza mu rukundo rwe, tukamwizirikaho kurushaho; mu bubabare bwe, tugashobora kubonamo urukundo Imana yadukunze kugeza aho itimanye Umwana wayo w’ikinege, agira ngo atugobotore ku ngoyi y’icyaha.

  • Mu bubabare bwa Nyagasani, twigiramo kwishyira mu biganza by’Imana twizeye ko n’iyo twaba tubabara itadutererana; tukareka ugushaka kwayo akaba ari ko gukorwa mbere y’ukwacu nka Yezu aho agira ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo uko ushaka”;
  • Twigiramo kwakira imisaraba yacu, imibabaro inyuranye duhura nayo, mu buzima bwacu; muri iki gihe iyo turebye abapfa buri munsi, abababara bihebye, abafite ibibazo bikomeye by’ubuzima, dushobora kwibwira ko Imana idutererana, nyamara nayo birayibabaza. Ntabwo aribyo herezo nicyo Yezu atwigisha mu izuka rye!
  • Twigiramo kuba indahemuka kuri Kristu no kumukomeraho, cyane cyane mu bihe biruhije nk’ibi turimo aho twugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi cyoreka imbaga y’abantu buri munsi. Abo bose tubasabire twizeye Yezu wazutse!
  • Twigiramo gukunda Imana kuruta byose, Imana ikaba iya mbere mu buzima bwacu, ijambo ryayo akaba ari ryo rituyobora, tukarangwa n’isengesho ritaretsa; tugakunda mugenzi wacu kugeza ku ndunduro, kugeza, aho twaheba ubuzima bwacu kubera abavandimwe bacu. Turabyumva buri munsi. Abiyibagirwa bakita ku buzima bw’abandi: Abaganga, abaforomo n’abaforomo kazi, abantu bose b’umutima mwiza, biyemeza guhara ubuzima bwabo kubera abandi. Tubasabire

Icyi Cyumweru Gitagatifu dutangiye kitubere igihe kidasanzwe cyo kwegera Nyagasani, no gufatanya na We ububabare kugira ngo tuzagerane na We ku Izuka.

Nyagasani Yezu Kristu nabane namwe!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed