Bikira Mariya Umwamikazi
W’imibabaro, udusabire!

Mu gitambo cya Misa, cyatuwe na Nyirubutungane Papa Fransisko, kuri uyu wa 5 w’icyumweru cya Gtatanu cy’Igisibo, muri Kiliziya y’Inzu yitiriwe Mutagatifu Marita, yatanze inyigisho yibanze cyane ku Mibabaro ya Bikira Mariya.

Mu ntangiriro y’icyo Gitambo, yabanje kugaragaza icyifuzo yifuza ko twasabira uyu munsi abantu bahangayikishijwe n’inkurikizi z’iki cyorezo ndetse n’ibibazo bigishamikiyeho: “Hari abantu batangiye kwibaza ku nkurikizi z’iki cyorezo, ku bibazo byose bizazanwa nacyo: ibibazo by’ubukene, kubura akazi, inzara…Dusabire abo bose batangiye kutekereza kuri izo nkurikizi, kugira ngo bazadufashe ejo hazaza”.

Dore Inyigisho ya Misa ya Papa Fransisko nk’uko twayikuye ku rubuga rwa Vatikani (www.vatican.news)

Kuri uyu wa gatanu w’ububabare, Kiliziya iribuka imibabaro ya Bikira Mariya, Umwamikazi w’imibabaro. Kuva mu bisekuru bya kera, icyo cyubahiro, umuryango w’Imana uha iyo mibabaro, cyagiye kigaragara. Indirimbo nyishi zubahiriza imibabaro y’uwo Mubyeyi zarahimbwe : Bikira Mariya yari ari munsi y’umusaraba, kandi tumurangamira aho ngaho, ababara.

Bikira Mariya munsi y’umusaraba wa Yezu

Ubuyoboke bw’imbaga y’abakristu bwakiriye imibabaro ya Bikira Mariya kandi hakavugwa “Imibabaro irindwi”

• “How is your current relationship with your partner?patients, although discontinuation rates are usually cialis without doctor’s prescriptiion.

. Ububabare, bwa mbere, iminsi 40 gusa nyuma y’ivuka rya Yezu, ubuhanuzi bwa Simewoni bwahishuye inkota izamwahuranya umutima. Ububabare bwa kabiri, ni uguhungira mu Misiri kugira ngo akize ubuzima bw’Umuhungu we. Ububabare bwa gatatu, ni iminsi itatu yamaze afite agahinda igihe Umuhungu we yari yagumye mu ngoro y’Imana. Ububabare bwa kane, ni igihe Bikira Mariya yahuraga na Yezu mu nzira ya Karuvariyo. Ububabare bwa Gatanu ni urupfu rwa Yezu, kandi abona Umwana we ari ku musaraba, yambaye ubusa, arimo gusamba

• LVD/CHF (I, II)Patients who fail oral drug therapy, who have usa cialis.

. Ububabare bwa gatandatu, ni igihe Yezu bamukuraga ku musaraba, yapfuye, maze akamwakira mu biganza bye, nk’igihe yamwakiraga mu biganza, mu myaka 30 yari ishize, i Beterehemu. Ububabare bwa karindwi ni igihe Yezu bamushyiraga mu mva.

Ubuyoboke bw’umuryango w’abakristu bwakurikiye inzira ya Bikira Mariya waherekeje Yezu. Ibyo bingirira akamaro, iyo mvuga indamutso ya Malayika mu masaha akuze ya nimugoroba, kubanza kuzirikana ku mibabaro irindwi nibuka uwo mubyeyi wa Kiliziya, umubyeyi wa Kiliziya wababaye cyane, akaba yaratubyaye twese.

Bikira Mariya ntacyo yigeze yisabira kugiti cye, nta na rimwe. Yego, yasabiraga abandi: dutekereze i Kana, igihe yajyaga kubwira Yezu. Ntabwo yigeze avuga ngo : “Ndi umubyeyi wawe ndeba: ndi Umwamikazi narakubyaye” ntabwo yigeze avuga ibyo. Ntiyigeze yisabira ikintu gikomeye, mu rugaga rw’Intumwa. Aremera gusa kuba umubyeyi.. Yaherekeje Yezu nk’umwigishwa, kuko Ivanjili itwereka ko yakurikiye Yezu: hamwe n’inshuti ze, abagore bakundaga gusenga, yakurikiye Yezu, yumvise Yezu. Rimwe hari uwamumenye, abwira Yezu ati “Dore umubyeyi”, “Umubyeyi wawe ari hariya”…Bikira Mariya yakurikiye Yezu kugera i Karuvariyo. Kandi agezeyo, ahagaze… abantu bagomba kuba barabyibajijeho, bagira “Bati mbega umugore ugiye kubabara!”, n’abanzi be bagomba kuba baravugaga bati: Ariko nawe n’uwo kugawa, kuko iyo aza kuba yaramureze neza, ntabwo biba byararangiye gutya.”Bikira Mariya yari ari aho, hamwe n’Umuhungu we, n’uburyo yicishije bugufi.

Kubaha Umubyeyi Bikira Mariya ni ukuvuga ngo “ni umubyeyi wanjye”, kuko ari umubyeyi koko. Icyo cyubahiro yahawe no kubyara Yezu, ndetse na hariya mu gihe cy’umusaraba. Twebwe abana bawe, utubereye umubyeyi. Yezu ntabwo yamugize Minisitiri we w’intebe, cyangwa ngo amuhe undi mwanya ukomeye mu mirimo y’ibyubahiro, “gusa ni umubyeyi”. na nyuma, Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kimugaragaza ari mu isengesho hamwe n’Intumwa nk’umubyeyi. Bikira Mariya nta kindi cyubahiro yifuzaga kuri Yezu, yahawe ingabire yo kuba Umubyeyi n’inshingano yo kuduherekeza natwe nk’umubyeyi. Ntiyigeze asaba no kuba yaba usa n’umucunguzi cyangwa ufatanyije n’umucunguzi: Oya. Hari Umucunguzi umwe gusa, kandi uwo murimo ntabwo ubangikanywa. Gusa yabaye umwigishwa n’umubyeyi. Nk’umubyeyi, tugomba kumutekerezaho, tugomba kumushakashaka, tugomba kumwiyambaza. Muri Kiliziya-umubyeyi. Mu bubyeyi bwa Bikira Mariya, dusangamo ububyeyi bwa Kiliziya yakira abantu bose, abeza n’ababi: buri wese.

Uyu munsi, ibyo byatugirira akamaro gufata akanya gato, tukazirikana ku mibabaro n’agahinda bya Bikira Mariya. Ni umubyeyi wacu. Nk’ukuntu yabyakiriye, akabyakira neza, mu kwihangana, mu marira: Ntabwo yari amarira y’ingona yo kuba yagaragaza ko ababaye atababaye, ahubwo bigaragaza umutima we washenguwe n’ububabare. Ibyo byatugirira akamaro, dufashe akanya gato, tukabwira Bikira Mariya tuti: “Warakoze kwemera kuba umubyeyi, igihe Malayika yabikubwiraga, warakoze kandi kwemera kuba umubyeyi igihe Yezu abikubwiye.”

Nyirubutungane Papa Fransisko

Nk’ uko asanzwe abigenza, Papa yasoje Misa afata umwanya wo gushengerera no gutanga umugisha w’Isakaramentu, maze ararikira Abakristu gutura hamwe nawe Isengesho ribafasha guhabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya ku buryo bwa roho.

Dore Isengesho Papa yifashishije muri iki gitondo:

Yezu wanjye, ndemera rwose ko uri mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.
Ndagukunda kuruta byose kandi ndifuza ko waza ugatura muri roho yanjye.
Ubwo muri uyu mwanya ntashobora kuguhabwa ku buryo bw’Isakaramentu mu mutima wajye: ngwino mu mutima wanjye byibura ku buryo bwa roho.
Kandi ubwo wamaze kuza, ndakwakiriye n’umutima wanjye wose kandi ndakwiyeguriye wese.
Undinde ibyago byo kuba nakwitandukanya nawe.
Amina

Isengesho rya Mutagatifu Alufonsi wa Ligori (Saint Alphonse de Liguori)

Isoko: Urubuga rwa Kiliziya Gatolika: www.vaticannews.va, inkuru yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 mata 2020, saa mbiri zuzuye

Byahinduwe mu kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed