Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2019 habaye umuhango wo kugaragaza ibikorwa bya Kiliziya Gatolika mu bumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ihagaritswe.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andrzej Józefowicz , Nyakubahwa Jeannette KAGAME, Madamu wa Perezida wa Repubulika Abashinzwe Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’abandi batumirwa batandukanye barimo intumwa zaturutse mu Burundi na Kenya.

Ni ibiganiro byagarutse ku bikorwa bitandukanye byaranze Kiliziya Gatolika mu kunga abanyarwanda mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, mu kubunga n’Imana, kubunga hagati yabo ndetse no kubafasha mu bikorwa by’isanamitima aho buri wese yiyunga nawe ubwe.

Mu butumwa Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika yatanze yibukije Abakristu ba Kiliziya Gatolika ko bafite amahirwe y’ikirenga yo kugira Yezu Kristu, waranzwe n’ibikorwa byo kunga abantu n’Imana, bityo nabo bagomba kugenza nkawe

risk in patients with or without cardiovascular disease.Detumescence occurs when sympathetic activity (following tadalafil for sale.

. Nyakubahwa Jeannette Kagame kandi yashimye abakristu Gatolika bagize ubutwari bakitanga, ati: “Ntitwakwirengagiza kandi ko Kiliziya yagize n’intwari, abavukijwe ubuzima bwabo kuko batsimbaraye ku gihango cy’Ubunyarwanda, igihango cy’ubumuntu no kumenya guhitamo icyiza.”

Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika yashimye Kiliziya Gatolika kuba yaragendanye na Leta y’u Rwanda mu kunga abanyarwanda.

Muri iuwo muhango wo kumurika ibyagezweho na Kiliziya Gatolika muri iyi myaka 25, hatanzwe ibiganiro bitandukanye bigaragaza intambwe yatewe mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge: icyatanzwe na Musenyeri Hakizimana Célestin wa Diyosezi ya Gikongoro, Padiri Ubald Rugirangoga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle na Francine Zimulinda ushinzwe Urubyiruko muri Kiliziya Gatolika .

Ibyakozwe na Kiliziya Gatolika mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ni byinshi ariko haracyari byinshi byo gukora.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed