Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2019, muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo, hasojwe Icyumweru cy’uburezi Gatolika. Ibyo birori byabaye impurirane no guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa, akaba ari we Mutagatifu Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yisunze.

Mu nyigisho yatanze mu Gitambo cya Misa cyo guhimbaza ibyo birori, Musenyeri Antoni KAMBANDA yagarutse ku buzima bwa Mutagatifu Antoni wa Paduwa maze ashimangira ko yabaye umurezi ukomeye mu kwigisha Ijambo ry’Imana kandi akaba yarabaye inshuti y’Abana n’urubyiruko,ndetse mu ishusho ye aba ahagatiye Umwana Yezu

regarding the magnitude and longevity of these potential(much less tadalafil online.

.

Mutagatifu Antoni yari afite impano yo kwigisha Ijambo ry’Imana. Mu ishuri yigaga ashishikaye ngo aziyegurire Imana. Amaze guhabwa ubusaseridoti yanyuze mu buzina butandukanye ariko agakunda kwigisha. Mu kwigisha Ijambo ry’Imana ishuri rifite umwanya ukomeye. Ishuri niryo ryabanzaga, kuberako ubutumwa bwa mbere ari ukujijura haba mu kwemera, mu bumenyi, ndetse no mu myitwarire. Abamisiyoneri bagitangira kwamamaza Ivanjili babanzaga kubaka ishuri, ishuri niryo ryabanzaga, hakazavamo ikibeho aho bigishiriza Ijambo ry’Imana, hakazavamo sikiririsale, Santarali ndetse na Paruwasi. Musenyeri yagarutse ku Ijambo ry’Imana ryazirikanyweho maze agaruka ku butumwa Imana yahaye abantu bwo gutunganya isi. Imana Rurema yaremye byose maze igira muntu umufasha wayo.

Imana yaremye muntu mu ishusho ryayo kandi iyo shusho ni ishusho y’Umuremyi. Umuntu ni umuremyi muto, ni umufasha w’Imana, by’umwihariko umurezi usabwa kwita ku mwana arera kuko uwo mwana urerwa none, ejo ni we uzaba ari umurezi, ari umuyobozi, ari umuganga cyangwa ari umucamanza… Umurezi asabwa kumenya ko umwana arera none, ariko azakura, kandi ejo bizamugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe n’uburere yahawe. Uko tubarera niko bazadusazisha. Iyo tubareze nabi bitugiraho ingaruka, ejo usanga uwo wareze ari we ukeneye ngo akuramire, agufashe mu byo ukeneye haba mu mu buvuzi, mu bucamanza no mu bundi buzima bwose.

Uburezi ni ubutumwa bukomeye bw’Imana. Uburezi bufife umwanya ukomeye mu buzima bw’abantu.

Ishuri rifite akamaro gakomeye mu buzima bw’abantu. Ishuri rituma umwana avumbura impano yifitemo kandi akazibyaza umusaruro. Abana baratandukanye kandi buri wese Imana iba yaramuhaye impano ye bwite. Buri mwana Imana iremye imuha impano yihariye. Uko umwana arerwa agenda avumbura impano yifitemo. Ababyeyi n’abarezi bagomba gufasha umwana kumenya impano ye yihariye no kuyisohora kugirango ayishyire hanze igirire bose akamaro, burere nicyo bugamije.

Uburezi dutanga bugomba guhora bushamikiye kuri Yezu Kristu . Uburezi budusaba gutoza abana gusenga kuko isengesho ni ngombwa. Niryo rituma duhora dukomeye kuri Kristu. Imana ni Yo ituyobora nk’uko Pawulo Mutagatifu abitwibutsa: “Ntawe ushobora kuvuga ngo Kristu ni Nyagasani, atabibwirijwe na Roho w’Imana”

Ibyo bisaba gufatanya n’Imana kuko Imana ariyo iduha izo mpano kandi ikadusaba kuzikoresha neza kugirango zigirire bose akamaro. Uburezi Gatolika bugamije kurerera Imana. Uburere mboneramana niwo musingi w’uburezi Gatolika. Yezu aduha ikigereranyo cy’umuzabibu n’amashami yawo, agirango atwumvishe isano dufitanye na We. Tugomba gutoza abana bacu guhora bashamikiye kuri Kristu kandi bakamukomeraho

and partner (where possible)for 5 days), produced a 182% increase in sildenafil systemic exposure after a 100 mg single dose, without any associated hemodynamic changes. cialis.

. Kubatoza gusenga mu gitondo na nimugoroba, kubatoza gutura Igitambo cya Misa, guhabwa Amasakaramentu, no kubatoza urukundo rwa kivandimwe, urukundo rw’abakene n’abaciye bugufi. Musenyeri yasoje asaba ko twafasha abana guhora bishimye kandi bagahora batera ibyishimo aho bari, kandi adusaba guhora dutura Abana bacu Nyagasani kandi dusaba na Mutagatifu Antoni gukomeza kubaba hafi, no kubafasha, kugirango ejo bazavemo abagabo n’abagore b’ingirakamaro, bubaka igihugu cyacu, bubaka Kiliziya, ku buryo buri muntu yishimira kubana babo no gukorana nabo.

Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho ubutumwa butandukanye bw’umunsi, harimo ubutumwa bw’umwana uhagarariye abandi, wasabye by’umwihariko Ababyeyi n’Abarezi kubakunda, ndetse n’ubutumwa bw’umurezi uhagaririye abandi.

Musenyeri Oreste INCIMATATA, ari nawe ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Kibungo, mu butumwa bwe bwabanjirijwe no gutanga ikaze no kwerekana abashyitsi, yagarutse ku ishusho ry’uburezi muri Diyosezi ya Kibungo no gutanga ibyifuzo kugirango uburezi bunozwe.

Muri Diyosezi ya Kibungo hari amashuri ya Kiliziya Gatolika agera ku 104, harimo 37 abarizwa mu Karere ka Ngoma, 32 abarizwa mu Karere ka Kayonza, 21 abarizwa mu Karere ka Kirehe n’amashuri 14 abarizwa mu Karere ka Rwamagana. Muri ayo mashuri harimo abanza n’ay’incuke, afite uburezi bw’imyaka icyenda ndetse n’imyaka 12, amashuri yisumbuye acumbikira abana ndetse n’amashuri y’imyuga. Amaze kugaragaza ayo mashuri, Musenyeri yagarutse ku butumwa butangwa mu cyumweru cy’uburezi no kunsanganyamatsiko yacyo: “KILIZIYA GATOLIKA MU GUTANGA UBUREZI BUHAMYE”; ndetse n’iyihariye y’uyu mwaka: “Ishuri ryacu ridutoza kubaha no kwita ku mutungo rusange”.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Musenyeri Oreste INCIMATATA yatanze ibyifuzo bitandukanye byatuma uburezi burushaho kwitabwaho. Icya mbere yasabye ni ukuvugurura amasezerano Kiliziya ifitanye na Leta, ariko igihe ataranavugururwa, ahari akubahirizwa. Icya 2 ni ugukorana neza kurushaho n’abashinzwe uburezi mu mirenge. Icya 3 ni ugusaba ubuyobozi bw’uturere kujya bumenyesha Ubuyobozi bwa Kiliziya nka ba Nyiri ikigo igihe Umuyobozi w’ishuri ahamagawe mu bundi butumwa bumusaba kutaba ku ishuri, ndetse no kujya bihutira kuziba icyuho igihe hari umwarimu utakiri mu mwanya we kubera impamvu zitandukanye.

Umuyobozi uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta, wari intumwa y’Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, ni Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Afrodice NAMBAJE. Mu ijambo rye yatanze ubutumwa bw’Umuyobozi w’Intara asaba gukomeza ubufatanye bwa Kiliziya na Leta mu burezi cyane cyane mu kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri bakajyanwa mu mirimo ibabuza kwiga. Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku rukundo rwasabwe n’umwana uhagarariye abandi maze ashimangira ko urukundo ari rwo shingiro rya byose. Mu ijambo rye kandi yagaragaje ko ibyifuzo byatanzwe na Musenyeri ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi Gatolika bigiye kwitabwaho asaba imbabazi aho bitatunganye.

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA ni we watanze ubutumwa bw’umushyitsi mukuru mu gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika.

Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije ko tugomba kwita cyane ku rubyiruko kuko ari bo baturarwanda benshi ku kigero kirenga 60%, kandi nibo bazubaka u Rwanda rw’ejo na Kiliziya y’ejo. Nyiricyubaho Musenyeri yashimiye Leta, by’umwihariko Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba, ashima uburyo Leta yashyize imbaraga mu gufasha abana bose kwiga. Musenyeri yagarutse ku nsanganyamatsiko y’icyumweru cyuburezi no ku butumwa bwatanzwe mbere, by’umwihariko ku butumwa bwatanzwe n’umwana uhagarariye abandi, cyane cyane ku kuba inkunzi z’amahoro . Musenyeri yagaragaje ko ari ngombwa kurwanya ubwikunde bugenda bwototera abantu. Kurwanya ubwikunde bijyana no kurengera ibyagezweho, no kwibuka abandi. Igifasha kurwanya ubwikunde ni ubwitange. Kwitanga bijyana no kwigomwa no kwemera kuvunika, ati : “Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho”.

Musenyeri yagarutse ku muco wo gusoma nk’umuco mwiza ukwiye kuranga abakiri bato, kenshi barangazwa na byinshi.

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku butumwa bwo kwita bidukikije, maze agaruka ku Ibaruwa Papa Fransisko yanditse, akaba yarayise “Laudato si” , aho agaragaza ko ibiremwa byose bisingiza Nyagasani, nk’uko Mutagatifu Faransisko wa Asizi yabivuze.

Uburezi Gatolika bwubakira kandi ku gukunda no kubaha Imana. Kandi n’ibiremwa byose bisingiza Imana. Mutagatifu Antoni wa Paduwa yari mu muryango w’abafaransiskani barangwaga no kwita ku bidukikije kandi bakumva byose bikwiye gusingiza Imana.

Mbere yo kwakira umugisha usoza habayeho gushimira abantu bitanze harimo Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali, Umurezi w’indashyikirwa ndetse n’abana bahize abandi.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’itumanaho n’ibikorwa ndangamuco.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed