Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019, Iseminari Nto ya Zaza yizihije Mutagatifu Kizito, umurinzi n’umuvugizi wayo
Rather cialis without doctor’s prescriptiion functioning and 84% said they had never initiated a.
Mu nyigisho ye, Musenyeri Oreste INCIMATATA yahereye ku mihigo isanzwe abantu biyemeza kandi bakayihigura, maze agaragaza ko ubukristu bwacu nabwo budusaba imihigo kandi umuhigo ukomeye ni ugukunda Imana kuruta byose. Uwo muhigo umuntu awuhigura byuzuye asoje ubuzima bwe bwa hano ku isi, kandi dufite ingero z’abahiguye uwo muhigo harimo Mutagatifu Kizito na bagenzi be bahowe Imana. Musenyeri yibukije Abaseminari ko nabo bakwiye gufata urugero kuri Mutagatifu Kizito wari mu kigero cyabo, yari afite imyaka 13 ndetse na bagenzi be abenshi bari urubyiruko.
Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho ubutumwa bw’umunsi bwatanzwe n’uhagarariye Abanyeshuri, uhagarariye Ababyeyi, uhagarariye umuryango wa AKIZA, Umuyobozi wa Seminari , Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Afrodice NAMBAJE, maze Musenyeri asoza atanga intashyo n’ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA ndetse atanga n’impanuro zitandukanye ku Baseminari.
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku bigwi byaranze Abaseminari mu marushanwa atandukanye bitabiriye . Ndetse hagaragazwa n’ibibazo bicyugarije Iseminali bisaba ubufatanye na Leta harimo kubona imfashanyigisho, Mudasobwa n’ibindi.
Nyuma hakurikiyeho ubusabane no gusangira.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Ushinzwe Komisiyo y’Itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed