Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018, muri Paruwasi ya Zaza, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, akaba yaratorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kigali, yatangije amahugurwa y’abakateshiste ba Diyosezi Gatolika ya Kibungo bagera kuri 268.

Ayo mahugurwa Azamara icyumweru cyose. Abakateshiste bahageze ejo ku cyumweru tariki ya 2 ukuboza 2018, ku mugoroba bakaba bazasoza ku wa gatandatu tariki ya 8 ukuboza 2018, nk’uko mubisanga kuri gahunda iri ku mugereka.

Igengabihe y’amahugurwa y’abakateshiste ya 2018

Mu gitambo cya Misa yo gufungura ayo mahugurwa y’abakateshiste ku mugaragaro Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yagarutse ku mubano w’abantu n’Imana, maze ashimangira ko kubana n’Imana aribyo bitanga amahoro. Uko abantu babana neza n’Imana, bagasabana nayo, ni nako barushaho kubana neza  hagati yabo, ni nako barushaho kugira amahoro bakayatanga, mu bo bari kumwe, bakayahana; ariko iyo umuntu ateye Imana umugongo abura amahoro, akayabuza n’abandi. Kubana n’Imana no kubana neza n’abandi bitanga amahoro. Niyo mpamvu uyu mwaka duherutse gusoza,  Kiliziya yagize umwaka w’ubwiyunge, twasabwaga ko mbere na mbere tugomba kwiyunga n’Imana. Ni urugendo rwari rumaze imyaka 3, kuva mu mwaka wa 2016 mu mwaka w’Impuhwe z’Imana aho twagombaga kwiyunga n’Imana. Iyo umuntu yiyunze n’Imana bimuha urufunguzo rwo kugira amahoro muri we, kwiyunga nawe ubwe, kuko hari igihe umuntu yiyanga, cyangwa yigiramo amakimbirane muri we, bikamubuza amahoro. Kwiyunga n’Imana bidufasha kwiyunga natwe ubwacu bikadufasha no kwiyunga natwe ubwacu

meet the need for direct physician-patient contact in the tadalafil for sale Direct Treatment Interventions.

. Amahoro y’Imana ni amahoro y’umutima n’amahoro mu bantu
. Niyo mpamvu Umukateshiste mu butumwa afite bwo kugeza abantu ku Mana, bwo kubahuza n’Imana, bwo kubigisha no kubategurira gutunganira Imana no gusabana nayo ni ubutumwa bukomeye bwo kubaka amahoro, ni umusanzu ukomeye  aba mutanga.

Abakateshiste bafite ubutumwa bukomeye, umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango w’Imana, umusanzu ukomeye mu gutera amahoro.

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku masomo ya Liturujiya y’umunsi, agaruka ku buhanuzi bwa Izayi, Izayi asaba inzu ya Yakobo kugendera mu rumuri rw’Uhoraho, aho yahanuraga ukwibumbira hamwe kw’amahanga, aho ihanga ritazongera kurwana n’irindi, aho ibikoresho by’intambara bizahindurwamo ibikoresho byo kwiteza imbere, ibirwanisho bakabivunjamo ibikoresho bituma abantu bakora ibikorwa by’ingirakamaro aho gusenya. Uko guhura n’Imana rero niko gutuma abantu bagira amahoro, nibwo butumwa dufite; Yezu Kristu twigisha, Yezu Kristu ni We Mahoro yacu. Pawulo Mutagatifu abivuga neza: “Kristu ni We Mahoro yacu”. Burya iyo twigisha Yezu Kristu tuba tubiba amahoro; kwigisha Yezu Kristu ni ukubaka umuryango w’amahoro. Umukateshiste rero afite ubutumwa bwiza, bw’ingirakamaro ku Mana no ku bantu.

Imana ni umubyeyi, ikaba yifuza ko abana bayo babana mu rukundo, mu buvandimwe n’amahoro. Intumwa yayo rero, ibagezaho iyo nkuru nziza iba iri mu butumwa bushimisha Imana, kandi bukaba aribwo butumwa bwubaka umuryango, bwubaka abantu, bubafasha kubaho neza bishimye, mu buvandimwe no mu mahoro. Yezu Kristu mu Ivanjili ararenga ibitandukanya abantu, agaragaza ko kudahuza no kudasa bituma abantu buzuzanya nk’uko Pawulo Mutagatifu abitubwira akoresheje ikigereranyo cy’ingingo z’umubiri zitandukanye ariko zikuzuzanya. Umutegeka w’Abasirikare yaje amutakambira aramwumva n’ubwo yari umunyamahanga. Kubera ukwicisha bugufi kwe Yezu yamukirije umugaragu, kuko yagaragaje ukwemera gukomeye, none ijambo rye n’ubu turarikoresha: “Nyagasani sinkwiye ko wakwinjira iwanjye ariko uvuge Ijambo rimwe gusa umugaragu wawe arakira”

Mu gusoza inyigisho ye, Nyiricyubahiro yagaragaje ko yishimiye gutangiza amahugurwa y’abakateshiste ku munsi mukuru wa Mutagatifu Faransisko Saveri, umutagatifu duhimbaza uyu munsi. Mutagatifi Faransisko  Saveri, ni umwe mu mwogezabutumwa wa mbere muri aya mateka ya vuba (wabayeho mu kinyejana cya 15) wogeje Inkuru nziza ku buryo ntangarugero, wabaye indashyikirwa mu kwamamaza Inkuru nziza. Kuba rero tumwiyambaza kandi tumutura aya mahugurwa n’ubutumwa bwacu nk’abakateshiste ni mahire, ni ukubishimira Imana, Imana niko yabigennye kandi ni ko yabyifuje

treatments that have been thoroughly tested in buy cialis approach to its assessment and treatment. This consensus.

. Ubuzima bwa Mutagatifu Faransisko Saveri bukwiye kubera urugero Abakateshiste mu gukorera Imana nk’uko nawe igihe ahuye na Mutagatifu Inyasi w’i Luwayola wari umusaza byamufashije kumva ubutumwa bwe no kubona icyerecyezo cy’ubuzima.

Igitambo cya Misa gihumuje hakurikiyeho amagambo atandukanye harimo iry’umukateshiste uhagarariye abandi, irya Padiri Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi n’irya Nyiricyubahiro Musenyeri.

Umukateshiste uhagarariye abandi bakateshiste KATABARWA Augustin mu ijambo rye yashimiye Musenyeri kubera uko abahoza ku mutima bikagaragarira mu buryo bitabwaho. Kuva yahabwa inkoni y’ubushumba muri Diyosezi ya Kibungo buri mwaka buri mwaka bagiye bahabwa aya mahugurwa abongerera ubumenyi mu butumwa bwabo, umunsi mukuru w’Abakateshiste ba Diyosezi wagiye uhimbazwa ku rwego rwa Diyosezi bikabongerera ishyaka mu butumwa bwabo, by’umwihariko barashimira cyane impano bahawe y’inyoroshyangendo (amagare) bahawe kugirango abunganire mu ngendo zabo za gitumwa. Nk’uko yabibukije mu mwaka wa Yubile ya Diyosezi y’imyaka 50 ko iyogezabutumwa rikwiye gushingira ku muryango, bamwijeje ko bazakora ubutumwa bwabo babushingiye ku muryango kuko ariho iyogezabutumwa rizagira ireme maze abo bigisha bagakura mu gihagararo bunguka ubwenge mu kumenya Imana banogeye imana ndetse n’abantu nka Yezu (Lk 2, 52)

Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi, Padiri J Claude RUBERANDINDA, nawe mu Ijambo rye yashimiye Musenyeri Antoni KAMBANDA uburyo yitangiye cyane ibikorwa birebana na Kateshezi mu myaka amze ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, anamwifuriza imirimo myizaq mu butumwa bushya yatorewe bwo kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Padiri yagaragaje abakateshiste bitabiriye amahugurwa muri Duwayene zose za Diyosezi ya Kibungo harimo aabakateshiste basanzwe bahabwa agashimwe (Remuneres) n’abahagarariye abakateshiste b’abakorerabushake (Benevoles) kandi agaragaza ko bashyize mu bikorwa icyifuzo Umwepiskopi yabagejejeho mu nama yo kuwa 25 Nzeri 2018 yahuje Komisiyo ya Kateshezi n’abakuru b’abakateshiste ba za Paruwasi zose, abatumira muri ayo mahugurwa. Muri iyo nama Umwepiskopi  yabasabye gushyira imbaraga mu iyogezabutumwa rishingiye ku rugo kandi rikozwe n’urugo, urubyiruko rukitabwaho mu mashuri, Misa n’imihimbazo bigasomwa mu mashuri, isomo ry’iyobokamana rikitabwaho mu mashuri kandi bakita ku miryango idahabwa amasakaramentu.

Padiri yagarutse ku ntego y’amahugurwa: “Uko Yezu yakuraga niko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu” (Lk 2, 52). Uruhare rw’umukateshiste ni runini mu gutuma urugo rwigisha, rurera mu kwemera maze umwana agakura yunguka mu ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu nka Yezu utwigisha, Umukateshiste abikora mu rugo rwe akanabitoza abamugana, kandi ni benshi cyane.

Padiri yashoje Ijambo rye yibutsa inyigisho z’ingenzi bazahabwa muri ayo mahugurwa:

  • Inyigisho kuri Bibiliya, Ijambo ry’Imana, nk’inkingi y’ubutumwa bwa Kateshezi. Bibiliya igomba gutungwa mu rugo, ariko igomba kugira abayisobanukirwa. Tugomba kwitoza kwamamaza Ijambo ry’Imana  twumva, tukaritoza abo twigisha kandi tukamenya kuribakundisha. Iyo nyigisho kuri Bibiliya iratangwa na Padiri Dieudonne UWAMAHORO.
  • Inyigisho ku bwigishwa bugamije guhinduka k’umwigishwa no kubyitsa ukwemera kwe. Ni Roho Mutagatifu umuhindura, ariko Kristu afatanyije n’umukateshiste nibo bamufasha guhora abyutsa ukwemera yahawe n’Imana, maze kugakomera. Inyigisho itangwa na Padiri Jean Claude RUBERANDINDA.
  • Musenyeri Oreste INCIMATATA azabishimangira afasha abakateshiste gusarura imbuto za Yubile, agaruka ku nsanganyamatsiko “Umuryango , Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’iyogezabutumwa rifvuguruye”. Umukateshiste asabwa gukurikirana wa mubyeyi, rwa rubyiruko, wa mwana babarizwa mu muryango, kugirango afashe buri wese.
  • Padiri Egide MUTUYIMANA azaza gusubukura ikiganiro ku bumwe bwa Kiliziya Gatolika n’amadini n’amatorero. Akenshi twibwirako amadini atubangamira nyamara sibyo, ahubwo kubahana bituma dukomera ku Wo twemeye mbere no kumenye uko muntu ateye mu burenganzira no mu bwigenge bwe.
  • Edouard MURUTAMPUNZI azakomeza afasha abakateshiste kubona iterambere mu gihe tugezemo. Iterembere ry’umukateshiste rituma agira imbaraga z’umubiri na roho agafasha abandi.
  • Mama Mariya Francoise azagaruka kuri Kateshezi mu bitabo by’imfashanyigisho bishya kugirango abakateshiste bamenye kubikoresha. Ni ibitabo bihanitse ku buryo umukateshiste akenera umurongo ngenderwaho.
  • Abakateshiste bazacukumbura cyane uko Kateshezi itangwa, bakore imyitozo myinshi mu matsinda bahuza ibitabo bishya n’ibyo bateguriye muri za Paruwasi zabo babifashijwemo n’umubikira ushinzwe ubwigishwa na Kateshezi afatanyije na Padiri Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi.
  • Padiri Gerard MANIRAGABA azigisha abakateshiste ku Iyobokamana rishingiye ku masakaramentu. Amasakaramentu akwiye kubera abana n’urubyiruko ikimenyetso cy’uko bafite Iyobokamana rinoze aho kuyashaka bagamije kubona akenda gashya, izina rishya n’ubushyashya bumuhesha icyubahiro gusa.
  • Padiri Justas HABYARIMANA azakomoza ku mateka ya Kiliziya. Mu mahugurwa y’abakateshiste bamenyeramo byinshi bitewe no gucukumbura ibyabaye mu mateka.
  • Padiri Didas MULINZI azaheruka aganiriza abakateshiste kuri Liturujiya muri Kiliziya Gatolika. Liturujiya na Kateshezi birajyana kuko umwigishwa akenera  kwigishwa no gusabirwa kugirango ukwemera kwe gukure kandi anahinduke mushya buhoro buhoro.

Ibyo byose umukateshiste akeneye kubihugurwamo kandi umwanya w’amahugurwa si uwo kurangara no kwisohokera ahubwo buri wese agomba gukurikira abishyizeho umutima.

Nyiricyubahiro Musenyeri, mu Ijambo rye risoza, yagaragaje ibyishimo afite byo guhura buri mwaka n’abakateshiste kubera uruhare rukomeye bafite mu butumwa bwa Kiliziya, nk’uko Papa  Faransisko, abyibutsa avuga ngo “Twese turi abakateshiste” akongera ati “guhera kuri njyewe”, yivuga! Twese turi abakateshiste akaba umukateshiste mukuru wacu; ubutumwa bwanyu nibwo bwacu. Musenyeri ati: Umukateshiste ni murumuna w’umusaseridoti”, ni mwebwe maboko yacu; iyo Padiri aje muri Santarali kubatiza, gutanga amasakaramentu, cyangwa Musenyeri akazo muri Paruwasi gukomeza, baha ayo masakaramentu abantu baba barateguwe n’umukateshiste. Uyu ni umwanya wo kubashimira ubutumwa bakora.

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse kandi ko kamaro k’amahugurwa. Amahugurwa ni ngombwa kuko no mu buzima busanzwe umuntu aba akeneye kwihugura, noneho rero mu by’iyobokamana ni akarusho. Amahugurwa afasha abakateshiste kunoza ubutumwa bwabo. Kongera ubumenyi ni ngombwa; iyo umuntu yihuguye aba yifitiye icyizere kandi afite n’ibyishimo byo gusangiza abo atumweho ku bumenyi yungutse, mu gufasha abandi kumenya Imana no kuyikunda Imana.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe itumanaho

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed