IJAMBO RY’IBANZE RY’UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA KIBUNGO
Bakristu bavandimwe,
Nshuti za Seminari yacu, Abize hano mu Iseminari, namwe Baseminari
Yubile nziza kuri mwese!
Uyu ni umunsi utazibagirana mu mateka ya Diyosezi ya Kibungo; aho Seminari yacu yitiriwe Mutagatifu Kizito yizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe hano i Zaza mu Gisaka cy’imirenge (1968-2018)
Erectile dysfunction can occur as a result of a neurological- thyroid disease tadalafil online.
.
Iyi seminari twizihiriza Yubile yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira mu m’i 1968.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Seminali ntiyahwemye kwera imbuto nyinshi kandi nziza mu mpande zose z’ubuzima. Ubu imibare igaragaza ko abayirerewemo bakaharangiriza ari 868. Muri abo abize muri iyi Seminari bakaba abapadiri ni 74 n’abadiyakoni 4
– motor vehicle accident etc.ED Management what is cialis.
.
Ni umwanya wo gushimiya Imana ibyiza yakoreye iyi Seminari kuva igishingwa; turayishimira cyane ingabire y’Ubusaseridoti yahaye abayirerewemo maze bakitura Imana kuyikorera mu muzabibu wayo ubuzima bwabo bwose. Turashimira Imana n’abandi baharerewe bakaba bari mu butumwa bunyuranye bwo kubaka Kiliziya n’igihugu.
Ndashimira buri wese witanze uko ashoboye kugirango iyi Seminali isohoze ubutumwa bwayo bw’ibanze bwo kurera abitoza kumva ijwi ry’Imana ribahamagarira kuyikorera ari Abasaseridoti, Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, inshuti n’imiryango nterankunga. Imana nibakomereze urwo rukundo rwa Kiliziya kandi ibasakazemo umugisha wayo utageruye.
Bikira Mariya, Nyina wa Jambo n’Umubyeyi wacu, we wadusuye i Kibeho akomeze atuvuganire kandi Kizito Mutagatifu adusabire.
+ Musenyeri Antoni KAMBANDA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo
Seminari nto ya Zaza yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Joseph SIBOMANA. Nyuma y’igihe gito ahawe kuyobora Diyosezi ya Kibungo, ku wa 5 Nzeri 1968, yihutiye gushinga iseminari nto i Zaza. Iyo seminari Musenyeri Yozefu SIBIMANA yayiragije Mutagatifu Kizito ngo ayibere umurinzi, ashakaga kwerekana ko uwo musore Kizito yabera abaseminari urugero rwo kugira umuhate n’ubutwari n’irango ry’ubutagatifu
.
Murasanga ku mugereka w’iyi nyandiko Depliant ivuga mu ncamake ubuzima bwa Seminari:
• Amateka avunaguye
• Amatariki amwe n’amwe y’ingenzi mu mateka ya seminari
• Ubuzima bwa Seminari nto yitiriwe mutagatifu kizito muri iki gihe
• Abayoboye seminari nto ya mutagatifu kizito ya Zaza kugeza ubu
• Ndetse na bimwe mu byagezweho muri iyi minsi ya vuba biteye ishema seminari yacu
1
. Mu rwego rw’imyigire n’imyigishirize
2. Mu rwego rwa siporo n’imyidagaduro
3. Mu rwego rwo kuvugurura inyubako za seminari no kwiteza imbere
4. Mu rwego rw’ubuzima bwa roho
Dépliant ya Yubile y’imyaka 50 ya Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito ya Zaza
“Vivat vivat ad multos multosque annos”
JUBILATE DEO, JUBILATE OMNIS TERRA, JUBILATE DEO.
Byegeranyijjwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe ibikorwa by’Itumanaho
n’ibikorwa ndangamuco.
Comments are closed