IJAMBO RY’IBANZE RY’UMWEPISKOPI WACU
Bakristu bavandimwe, Nshuti za Seminari yacu, Abize hano mw’i Seminari, namwe Baseminari,
Yubile nziza kuri mwese!
Uyu ni umunsi utazibagirana mu mateka ya Diyosezi ya Kibungo; aho Seminari yacu yitiriwe Mutagatifu Kizito yizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe hano i Zaza mu Gisaka cy’Imirenge (1968-2018).
Iyi Seminari twizihiriza Yubile yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA kuri iyi itariki ya 7 Ukwakira 1968. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Seminari ntiyahwemye kwera imbuto nyinshi kandi nziza mu mpande zose z’ubuzima. Ubu imibare igaragaza ko abayirerewemo bakaharangiriza bagera kuri 874. Muri abo abize muri iyi Seminari bakaba abapadiri ni 74 n’abadiyakoni 4.
Ni umwanya wo gushimira Imana ibyiza yakoreye iyi Seminari kuva igishingwa ; turayishimira cyane ingabire y’Ubusaseridoti yahaye abayirerewemo maze na bo bakitura Imana kuyikorera mu muzabibu wayo ubuzima bwabo bwose. Turashimira Imana nabandi baharerewe bakaba bari mu butumwa bunyuranye bwo kubaka Kiliziya n’igihugu.
Ndashimira buri wese witanze uko ashoboye kugira ngo iyi Seminari isohoze ubutumwa bwayo bw’ibanze bwo kurera abitoza kumva ijwi ry’Imana ribahamagarira kuyikorera ari abasaseridoti: Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, Inshuti n’Imiryango nterankunga. Imana nibakomereze urwo rukundo rwa Kiliziya kandi ibasakazemo umugisha wayo utageruye.
Bikira Mariya, Nyina wa Jambo n’Umubyeyi wacu, we wadusuye i Kibeho akomeze atuvuganire kandi Mutagatifu Kizito adusabire.
+ Musenyeri Antoni KAMBANDA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo
MOT DU RECTEUR
“Ne crains pas, car je t’ai racheté, je t’ai appelé par ton nom: tu es à moi. …. Car tu comptes beaucoup à mes yeux, tu as du prix et je t’aime” (Is 43,1.4)
Si le Petit Séminaire Saint Kizito de Zaza, à l’occasion de son jubilé d’or, a convoqué terre et ciel pour magnifier avec lui le Seigneur, c’est qu’il a mille raisons de s’approprier cette belle prophétie d’Isaie. Oui, le Seigneur a vraiment aimé ce séminaire d’un amour de predilection, l’histoire est là pour le témoigner. Ainsi nous tous qui, de près ou de loin, avons et continuons toujours de bénéficier des largesses que le Seigneur lui a prodiguées, nous ne pourrons jamais assez remercier.
Il y a cinquante ans, jour pour jour, en effet, le beau site de l’inconnu Jyambere dans la très respectable paroisse de Zaza dans le Mirenge, a vu briller une grande lumière quand l’obscurantisme des vieilles pratiques du Gisaka et l’immobilisme légendaire de ses habitants ont cédé la place à la nouveauté et à un dynamisme que plus rien n’arrêtera. C’était le 07 octobre 1968 et le tant rêvé Petit Séminaire de Zaza ouvrait ses portes à une quarantaine d’élèves avides de savoir et ardents du désir de devenir prêtres un jour. Ces jeunes gens ont tout de suite étaient placés sous la protection de Saint Kizito, ce jeune martyr de leur âge afin qu’il soit, pour eux un modèle de fidélité sans faille et d’héroïsme dans la pratique des vertus chrétiennes.
Une nouvelle ère était donc inaugurée et une pluie de bénédictions n’allait cesser de tomber, année après année sur ce havre de paix . Dix années plus tard, les premiers licenciés et les premiers ingénieurs abreuvés à la source du savoir du Petit Séminaire de Zaza faisaient déjà leur entrée dans le grand chantier de la construction nationale, tandis que deux années après ceux-ci, les premiers médecins et les premiers prêtres leur emboîtaient le pas, faisant toujours la gloire de cette source qui ne tarira jamais.
Conҫu et né effectivement avec la vocation de devenir une bonne pépinière pour les vocations sacerdotales et une école d’excellence, le Petit Séminaire de Zaza a toujours été fidèle à ce pour quoi il a vu le jour. Il peut donc aujourd’hui se glorifier d’avoir assuré au diocèse de Kibungo et au-delà un clergé de qualité, et à la nation rwandaise dans son ensemble, de brillants professionnels dans tous les domaines. Dans sa tombe, l’illustre évêque, de vénérée mémoire, Monseigneur Joseph SIBOMANA, le Fondateur, doit tressailler de joie à la vue de ce qu’est devenu, cinquante après, son projet, somme toute assez téméraire au début. Fondant tout son espoir uniquement sur Celui en qui il avait mis sa foi (Cui credidi) il avait jeté la semence et, avec une main de maître, a pris soin de ses premiers développements. Le ciel aidant, le petit grain de sénapé est devenu ce gros arbre dans les branches duquel viennent se nicher les oiseaux. Rien n’est impossible à celui qui croit.
Le Petit Séminaire de Zaza, aujourd’hui, est un veritable joyau qui fait la fierté de ceux qu’il abrite aujourd’hui, de ceux qu’il a abrités hier, de la paroisse de Zaza sur le territoire duquel il est érigé; il fait la fierté du diocèse de Kibungo, de l’Eglise du Rwanda et de notre cher pays dans son ensemble.
Unissons tous nos voix pour chanter et proclamer, à notre tour, notre Magnificat. Oui, le Seigneur a fait de grandes choses pour notre cher Petit Séminaire de Zaza, saint est, à jamais, son nom.
Jubilate Deo, Jubilate omnis terra. Ad multos annos
Abbé Gaetan KAYITANA, Recteur
WE ARE MINOR SEMINARIES SECONDARY SCHOOLS LIKE OTHERS?
Dear esteemed readers of our newsletter, the HORIZON EST, I am glad to greet you. Still in the Pétit Séminaire Saint Kizito de Zaza golden jubilee, I would like to explain how the seminary is like other secondary schools at the one hand and different from them on the other. Many people hold a general misconception that the seminary is about religious issues only. I have heard some people discuss that if you pass well in all other subjects apart from religion, at the end of the year, you get expelled. But you may ask yourself if this is true. This article is aimed at showing how the seminary is, of course, an academics-based school but also, due to its mission, there are various values given to minor seminarians. It will be of the utmost importance to have a view on the mission and objective of the Pétit Séminaire Saint Kizito de Zaza in the progress of revealing the life of minor seminarians, especially at school.
When he founded the Seminary of Zaza in 1968, Late Lordship Joseph SIBOMANA aimed at preparing students who would be future priests (on God’s will and call). He also wished that – even if all of them may not be priests – all be good Christians within the church and the society in general. This prompted for a different sort of training or education as opposed to other secondary schools. As it is understandable to anyone, preparing a future priest requires religious education and spiritual reshaping in the long run. But only this? The answer is undoubtedly no. A priest, a servant of Christ, must be someone who has undergone specific education and training which enable him to serve his purpose. This starts from minor seminary to major seminary. In seminary, we usually abbreviate those values in SSS (trois S) in French standing for Santé, Science et Sainteté literally meaning health, science and holiness in English. The arena of academics is found in science. Religious and spiritual issues are found in sainteté (holiness). Santé (health) concerns the normal life and wellbeing of seminarians. Recall the Latin proverb saying: “Mens Sana in Corpore Sano” (Good Spirit in a Healthy Body). Generally stipuating, seminarians all over the world are raised in the involved spirit.
As I have introduced, some people hold a misconception that education in the minor seminary only involves religious and spiritual lessons. Those think that other secular lessons are optional. However, the daily routine in the Pétit Séminaire presents a different sort of fact. Seminarians like other secondary schools in Rwanda follow the same curriculum which is issued by the Ministry of Education through the Rwanda Education Board (REB). This means that minor seminarians study all lessons studied by other secondary school students in Rwanda. Furthermore, all national examinations done by other students are also done by seminarians. And remarkably, Zaza Minor Seminarians perform well in national examinations. However, in addition to the national curriculum provided and followed, there are social, religious, spiritual and ethical issues that accompany the normal lessons. Those and other various extracurricular activities help the seminarian to be in good conditions while undergoing the full education as intended. From that, we can infer that minor seminaries are like other schools.
Not contrarily to what I was saying, let us have a view on the daily routine and the main activities in Zaza Minor Seminary. This will help us to examine how the life of Zaza Minor Seminarian is organized. The daily routine reflects how other minor seminarians are raised. All days do not have the same organization of activities, but we are going to look at an ordinary day. This is how a normal lessons day is organized:
- Waking up in the morning
- Morning jogging
- Having a bath
- Morning prayers and mass
- Breakfast and washing up
- Starting lessons from 07:40 A.M up to 12:55 P.M, time for lunch
- Lunch and washing up
- Returning back to lessons of two or three periods
- Sports time of about an hour
- Having a bath
- Time for the first preparation
- At 07:05 P.M, time for evening prayers
- Time for dinner and washing up
- Recreation of about 15 minutes followed by the second preparation
- At 09:55 P.M, day concluding prayer and sleeping
Depending on the day or week, there are also other extracurricular/ cocurricular activities such as singing class, manual work, the Holy Rosary, recollection, outing, adoration of the Holy Sacrament of Eucharist, among others. In the life of a seminarian, there is a special period of Great Silence (Silentia Magna). In all those activities, seminarians are trained to be self-starters and self-drivers.
To sum up, I would like to repeat the common words: “Ad augusta per angusta (No gain without pain). Many students say that there are tough rules and regulations in the seminary. Maybe it is true but it is worth repeating the proverb: “No Pain No Gain”. Minor seminarians after completing their secondary studies, may choose either to join the major seminary or to go in the society. No matter when the choice is made well. Wherever there are, minor seminarians are marked by “dignitas” (dignity) and fruits they bear. The so called Home, PSSKZ, has educated many people, among which are priests and other who are laymen. My advice to all seminarians is to keep the course and never be deluded into meanders and shortcuts since it is said: “Work hard as a slave you will enjoy as a king”. I take this opportunity to remember His Lordship Joseph SIBOMANA (RIP) who founded this dwelling, which is celebrating its 50-year anniversary. My thanks also go all who succeeded him to head Kibungo diocese, specially the current bishop, His Lordship Antoine KAMBANDA. The spin-offs of studying in PSSKZ are so many and I myself have encountered some even before completing my secondary studies!
Jubilate Deo, omnes gentes, Alleluia!
By Pacifique ISHIMWE (S5 MCB, 2018), the deputy chief editor
1. TURAHIMBAZA MU BYISHIMBO YUBILE Y’IMYAKA 50 SEMINARI NTO YITIRIWE MUTAGATIFU KIZITO I ZAZA IMAZE ISHINZWE
Ku wa 07 Ukwakira 1968 – ku wa 07 Ukwakira 2018
Seminari nto ya Mutagatifu Kizito y’ i Zaza iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Ngoma, umurenge wa Zaza, akagari ka Nyagatugunda, umudugudu wa Jyambere, muri Paruwasi ya Zaza, Diyosezi ya Kibungo,. Iyi seminari igizwe n’abaseminari 364, baturuka muri Diyosezi 6; 231 baturuka muri Diyosezi ya Kibungo, 122 baturuka muri Arikidiyosezi ya Kigali, 5 baturuka muri Diyosezi ya Kabgayi, 2 baturuka muri Diyosezi ya Byumba, 2 baturuka muri Diyosezi ya Nyundo na 1 uturuka muri Diyosezi ya Ruhengeri. Hari kandi abapadiri 4 n’ abarimu 14 bafatanya mu kurera abaseminari.
AMATEKA AVUNAGUYE
Kuwa 07 Ukwakira 1968 nibwo abayobozi ba seminari ba mbere bageze mu iseminari. Abo ni: Musenyeri Aimable KAZUBWENGE, Padiri Leonidas GOMBANIRO n’abarimu babiri: Jean Luc HENRY na Pierre RIBERAKURORA. Abaseminari ba mbere batangiye mu iseminari bagera kuri 40. Amazu Seminari yatangiriyemo akaba ari nayo ikirimo ubu, n’ubwo yagiye yaguka, ni ayahoze ari urugo rw’ababikira b’Abakarumelita. Ayo mazu rero, abo babikira bayeguriye umwepisikopi maze bo bajya gutura ahandi. Abamenye Musenyeri Yozefu SIBOMANA muri icyo gihe bemeza ko hari impamvu 3 yashingiyeho ashinga iyo seminari yitiriwe Mutagatifu Kizito i Zaza.
- Impamvu ya mbere ni uko mu duce twose two mu ntara y’iburasirazuba aho Diyosezi ya Kibungo iherereye, ntihabaga ishuri ryashoboraga gutanga ubumenyi ku rwego rw’amashuri yisumbuye kugeza arangiye. Hari hasanzwe ishuri nderabarezi (TTC ZAZA y’ubu) ryasorezaga ku mwaka wa 4 n’ishuri ry’abakobwa (Lyceé de Zaza y’ubu) naryo ritatangaga imyamyabumenyi ya D6. Hari hakenewe rero ishuri ryatanga ubumenyi buhagije n’impamyabushobozi zibemerera kuba bajya muri kaminuza.
- Impamvu ya kabiri ni ishyaka n’ubushake bwe mu gukunda urubyiruko. Abazi Musenyeri Yozefu SIBOMANA bamuzi nk’umurezi wa bose ariko cyane cyane urubyiruko. Yari akeneye rero uruhongore (pépinière) rwe kugira ngo ashobore guha urubyiruko umuco wo guharanira kugera ku bumenyi bwuzuye no kugira ishyaka ryo gutsinda byamurangaga. Yari anakeneye Seminari ariko kugira ngo imuhe abasaseridoti yirereye ubwe, dore ko yageze i Kibungo hari abapadiri mbarwa.
- Impamvu ya gatatu wenda itaragaragariraga bose, ni ukurwanya imikorere mibi yari yaramamaye bitaga “iringaniza”: ni itegeko ryagenaga umubare w’abemererwa kwiga mu mashuri yisumbuye hashingiwe ku moko. Yarirwanyije cyane yemerera abana b’abatutsi kuza kwiga i Zaza bavuye mu mpande zose z’igihugu, ndetse n’ababaga batarakoze ikizami cyangwa ababaga birukanywe ahandi yabashakiraga umwanya, bito benshi batari kuzigera babona ishuri ukundi babona ihumure i Zaza. Abaseminari ba mbere barangije mu 1974. Bari 17. Muri abo, 7 bakomeje mu iseminari nkuru maze haza kuvamo abasaseridoti 4 aribo: Mgr Anastase MUTABAZI, umushumba wacyuye igihe wa Diyosezi ya Kabgayi; Mgr Kizito BAHUJIMIHIGO, umushumba wacyuye igihe wa Diyosezi ya Kibungo; A. Justin KAYITANA, ubu ni umuyobozi w’ishuri rya ESR (Ecole Secondaire de Rukara) muri Paroisse ya Rukara; A. Edmond RUTAGENGWA, waje kwitaba Imana mu mpanuka yo mu muhanda kuwa 23 Gashyantare 1981 nyuma y’umwaka umwe gusa ahawe ubusaseridoti. Abandi 8 bagiye muri kaminuza ubu akaba ari abantu bakomeye, bafitiye igihugu akamaro. 1 yahise ajya gutangira akazi.
Padiri Felisiyani MBONIGABA
Umuyobozi ushinzwe amasomo mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Kizito i Zaza
Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed