Kuva ku wa mbere tariki ya 04/12/2017 kugeza ku wa gatandatu tariki ya 09/12/2017, kuri Paruwasi ya Mukarange, mu ishuri rya IPM (Institut Paroissial de Mukarange), habereye amahugurwa y’Abakateshisti bose ba Diyosezi ya Kibungo. Insanganyamatsiko yari “Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi, mukaba n’abigishwa banjye” (Yh 15,8). Ni igikorwa cyateguwe na Komisiyo ya Kateshezi ku rwego rwa Diyosezi. Abitabiriye baragera kuri 225. Bakiriwe n’abagize iyo Komisiyo guhera ikigoroba cyo ku wa mbere i saa munani (14h00).
Perezida wa Komisiyo, P.Jean Claude RUBERANDNDA yaboneyeho kumubwira abazahugura n’icyo babategerejeho:
- P.Dieudonné UWAMAHORO, umwe mu bagize Komisiyo, azabinjiza mu bumenyi bwa Bibiliya. Bazazirikana ko “Tumenye Bibiliya “muri za Paruwasi yari ikwiye gutera imbere. Ikaba ishingiro ryo kumenya Yezu Kristu. Iramutse ibaye imbarutso y’amahugurwa yaguye, amaherezo hazavuka Ishuri ry’Abakateshisti muri Diyosezi.
- P. Jean Claude RUBERANDINDA azagaragaza”Urugendo rw’Umukateshisti n’umwigishwa”. Azashimangira ko Kateshezi y’Abakuru ari rwo rugero rwa Kateshezi zose zishoboka.
- P.Martin NIZIGIYIMANA, ushinzwe Iyogezabutumwa rusange rya Diyosezi, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango, azongera yerekane”Umuryango muri iki gihe tugezemo”. Diyosezi irifuza ko waba ishingiro ry’Iyogezabutumwa.
- P.Egide MUTUYIMANA, Perezida wa Komisiyo y’”Ubumwe bw’Amadini” (Oeucumenisme), azabaganiriza ku kamaro ko kubaha no gukorana n’abemera Kristu bose, mu gikorwa cyo gutanga Kateshezi.
- Mama Mariya Françoise TWISUNZEMARIYA, ushinzwe Kateshezi y’Abakuru, afatanyije na B.SEKAMANA Azadès, ushinzwe gukurikirana Isomo ry’Iyobokamana mu mashuri, bazifashisha ibitabo bishya baberekere, bari mu matsinda, gutanga Kateshezi igera ku mitima y’Abigishwa, bityo Roho Mutagatifu yihindurire abamwumvira. Umubikira azasobanura kandi ukuntu amasakaramentu atagatifuza kandi agatunga Kiliziya mu nyigisho ku “Gaciro k’Amasakaramentu ya Yezu Kristu muri Kiliziya”.
- P.Gaétan KAYITANA, azongera yerekane ubuzima bwa Kiliziya, mu “Mateka ya Kiliziya”, kuko utayizi ntiyanamenya no kuyitangira. Ni iya Kristu kandi yaragijwe Abepiskopi ngo bayireberere.
- B.MURUTAMPUNZI Edouard, uyobora ishami ry’amajyambere muri Caritas, azasobanura “Iterambere ry’Umukateshisti mu mibereho rusange y’ubuzima bw’abantu.
- Nyuma tuzakira P.Didace MULINZI, Perezida wa Komisiyo ya Liturujiya na Muzika, azigisha kuri “Liturujiya muri Kiliziya Gaturika”. Ijambo ry’Imana twamamaza turihimbaza mu Misa no mu yandi masakaramentu, muri iyo Liturujiya nyine.
Abakateshisti bafashe ijambo nabo bashimira cyane Umwepiskopi uburyo abitaho. Byagaragaye mu gikorwa cyo kubagenera amagare, ngo bagere kubo bigisha no kubabonera imfashanyigisho batangiye gukoresha.Bamushyikirije inkunga yo kurangiza kubaka Katedrali ingana n’amafaranga ibihumbi ijana na bitandatu. Nyuma bamugejejeho ibyifuzo bibiri: Barifuza ko kubigira amategeko abagenga byakihutishwa, kandi barifuza ko bagira indangamukateshisti (Ikarita yihariye).
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Myr Antoni KAMBANDA yayafunguye ku mugaragaro mu Gitambo cy’Ukaristiya yatuye mu gitondo, ku wa kabiri i saa moya (7h30).Yatangaje ko yishimiye cyane icyo gikorwa cy’ amahugurwa y’Abakateshisti. Kibaye icya mbere atangije, nyuma y’uko yinjije Diyosezi mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50, Kibungo imaze ishinzwe.Yabibukije ko ari bo maboko ya Diyosezi kandi ko ari bo bashobora kugera kuri benshi, bogeza Inkuru Nziza ya Kristu. Yabararikiye kwiyoroshya mu gihe cy’Adventi, ngo bazabashe kwakira Mesiya, Umwami w’amahoro, uvukira bose. Umwaka wose, bazashyire imbere Ijambo ry’Imana n’Igitambo cy’Ukaristiya, bite ku muryango.
Mu Ijambo ry’Umwepiskopi yabashimiye, ndetse ashimangira ko ari Abalayiki bari ku isonga ry’Iyogezabutumwa. Nibo maboko, ni bo maguru ya Diyosezi. Yasubiye mu butumwa yatanze, atangiza umwaka wa Yubile. Abakateshisti bahugurwe bamenye n’uko umuryango uhagaze. Umuryango ube Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’Iyogezabutumwa rivuguruye. Bazaterane intambwe n’abandi bakristu:
- Umuryango ube igicumbi cy’uburere nyobokamana.
- Ubutumwa bube nk’ingingo nzima muri Kiliziya
- Umuryango ube ishuri ry’umuhamagaro w’ubutagatifu
- Umuryango ube ishingiro ry’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu.
Igikorwa cy’amahugurwa mu ncamake:
Inyigisho ya 1: “ Bibiliya”: Bibiliya ni umutima wa Kateshezi ikaba imfashanyigisho y’ingenzi
Inyigisho ya 2:”Urugendo rw’Umukateshisti n’umwigishwa”; Umukateshisti ni umuntu watowe n’Imana ngo yamamaze Jambo akamureka akaba ari We wigisha, akabwirizwa na Roho Mutagatifu. N’aho umwigishwa ni umuntu uciye akenge ushaka kwigishwa ngo azabatizwe, ahabwe Ukaristiya ndetse anakomezwe. Urugendo bakorana ni urwo guhinduka, no kwinjira mu bukristu buhoro buhoro, rumushyira mu ntera zitandukanye, rukagira ibihe n’ibyiciro ndetse n’imihango yo kumusabira.Rutangira amushyirijwe n’Umuryango Remezo rukagana ubutungane.
Inyigisho ya 3: ”Umuryango muri iki gihe tugezemo”; Muri iki gihe hari ibibazo byugarije umuryango bishyira mu kaga urugo, ugushyingirwa kugahungabana: iby’iterambere, gucaninyuma, ivanguramutungo, kubura ubujyanama, imyumvire, ubwikunde, kwangana, kutizerana, gushaka ubuzima bworoshye, amakimbirane, ihohoterwa, ibiyobyabwenge…Umuti ni uko itegeko ry’urukundo ryakubahirizwa, umuco w’abanyarwanda ugahuzwa n’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Kuboneza urubyaro bikwiye kuganirwaho n’abashakanye ubwabo, buri wese akabigiramo uruhare.Iyogezabutumwa rishingire ku muryango.
Inyigisho ya 4: “Ubumwe bw’Amadini”. Ubumwe Yezu asabira abe ( Reba Yh 17, 20-24) ni abakateshisti bashinzwe kubwigisha mu mvugo no mu ngiro. Konsili ya Vatikani ya II yerekana ko abantu batandukanye ku bumenyi, ariko ko bitibabuza kuba umwe.Ubumwe bwacu bushingiye k’ubw’Ubutatu Butagatifu. Ibyatezwa imbere ni imibanire ishingiye ku biganiro k’ubumwe, isengesho rikorewe hamwe mu gihe cyo gusaba ubumwe no ku bikorwa by’urukundo bidaheza. Abahuzwa n’ukwemera Yezu Kristu; umuryango wa Bibiliya; ihuriro ry’amadini n’amatorero, babikomeraho.
Inyigisho ya 5:”Kateshezi mu bitabo mfashanyigisho bishya”; Intego ya Kateshezi ni ugutanga ubutumwa bw’Imana, bugacengera umuntu, bukamugeza ku kwemera Kristu. Ni ukurera rero mu kwemera. Kugira ngo ibyo bigerweho, uwigisha akurikiza ingingo zigize isomo uko zikurikirana nta nimwe asuzuguye. Ibice bitatu by’ingenzi abyitaho: Intangiriro (Umwiteguro); ikiganiro; n’igikorwa. Umutwe w’Isomo uva mu Ijambo ry’Imana. Ihame ryigwa ribyara imyifatire y’umutima. Ni ryo rigarukwaho mu bice byose bigize isomo, kuzageza igihe ritashye ku mutima w’umwigishwa.
Inyigisho ya 6: “Agaciro k’Amasakaramentu ya Yezu Kristu muri Kiliziya”; Yezu Kristu atagatifuza abantu mu masakaramentu, akaba ayatangira muri Kiliziya ye. Agaciro k’ukwemera ni ko gaciro k’amasakaramentu kuko ahabwa uwemera. Ijambo ry’Imana ridufasha kuyamenya no kuyahabwa neza: Batisimu (Mk 16,15), Ugukomezwa (Yh 20, 22), Ukaristiya (Mk 14, 22-24), Penetensiya (Yh 20, 23), Ugusigwa kw’abarwayi (Lk 9, 1-2), Ubusaserdoti (Lk 22, 19) n’ Ugushyingirwa (Mt 19,6).
Inyigisho ya 7: “Amateka ya Kiliziya”; Kiliziya mu ntangiriro yabanje gutotezwa, igaragaza imbaraga za Roho Mutagatifu. Kuva mu kinyejana cya gatatu kugeza mu cya15, yabayeho mu bihe bitari iby’itotezwa ishyigikirwa n’Imana n’abayobozi bo kuri iyi si, duhereye kuri Konstantini. Yaje ndetse no kwirara, ikanguka abayirimo bayivumbuyeho. Ni uko havutse Amatorero y’Abaprotestanti kugeza n’ubu. Kiliziya yarakangutse ihindura byinshi, ikomeza kwivugurura muri byinshi. Amaseminari ni uko yavutse ngo Imana yitorere Abasaserdoti mu biteguye.
Inyigisho ya 8: “Iterambere ry’Umukateshisti mu mibereho rusange y’ubuzima bw’abantu”.; Kugira ngo Umukateshisti atere imbere agomba kuba afite ubuzima buzira umuze. Arwaye n’iterambere rirahazaharira. Rijyana cyane n’imibanire myiza ye nawe ubwe, we n’abo mu muryango we, ni ukuvuga n’abo mu rugo rwe, hagati ye n’abaturanyi be, hanze y’urugo rwe, hagati ye n’ibidukikije ku bintu rusange n’amafaranga. Igishoro cya mbere ni umuntu ku giti cye.Umuterankunga nyawe ni uwo arebera mu ndorerwamo iri imbere ye.
Inyigisho ya 9: “Liturujiya muri Kiliziya Gaturika”; Liturujiya ni igikorwa cy’Umuryango w’Imana kigamije kuyisingiza kuyishimira no kuyisaba. Kigizwe n’urusobe rw’amagambo, ibimenyetso, imyambarire, amashusho n’ibikorwa nyirizina. Ni amategeko n’amabwiriza ashyirwaho n’Abayobozi ba Kiliziya cyangwa amatsinda y’abahanga bemejwe nabo.Ibyo bikorwa ariko byigaragaje kuva mu Isezerano rya Kera: Umuryango uva mu Misiri ugana mu gihugu cy’isezerano. Ni nabyo Kiliziya ikora mu rugendo rugana ijuru. Liturujiya yigaragaza muri Misa; mu Masakaramentu; mu Muhimbazo no mu gushyingura gikristu. Umukateshiste ahamagarirwa kwamamaza Ijambo ry’Imana no kurihimbaza muri icyo gikorwa.
Imyanzuro y’amahugurwa: Bimwe mu byo Abakateshiste Biyemeje
DUWAYENE YA KIBUNGO
- Gushyiraho utugoroba tw’abana muri za Paruwasi zose.
- Gushishikaza abigishwa mu kugura udutabo tw’imfashanyigisho dutegura ku masakaramentu y’ibanze: Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa.
DUWAYENE YA RWAMAGANA
- Ingo z’Abakateshisti zizerera imbuto abandi mu mibanire myiza mu ngo zabo no kubahiriza gahunda za Kiliziya.
- Kugirana ubumwe hagati y’Abakateshisti cyane mu gusurana hagati ya za Paruwasi.
- Gutoza abana umuco wo kugira impuhwe bafashanya hagati yabo, no gufasha abatishoboye.
DUWAYENE YA RUSUMO
1. Gufatanya na Komisiyo y’Umuryango kwita ku ngo, bagendeye ku byiciro by’abashakanye:
- Abamaze imwaka 1 kugeza kuri 5 basezeranye.
- Abamaze imyaka 6 kugeza kuri 15 basezeranye.
- Abamaze imyaka 16 kugeza kuri 25 basezeranye.
- Abamaze imyaka 26 kuzamura.
- Abapfakazi cyangwa abibana.
2. Gusura mu ngo, abana b’abigishwa bafite ibibazo.
Padiri ushinzwe Komisiyo ya Kateshezi, yakomeje kubibutsa ko ibyo bakiyemeza byose bahora Biyibutsa Igenamigambi rya Diyosezi ry’Imyaka itanu, aho bahamagarirwa kwamamaza Ijambo ry’Imana; bakarihimbaza; rikababeshaho gikristu; rikabaremera umuryango; rikababyarira umutungo mu bwitange bwabo.
Byegeranyijwe na P. Jean Claude RUBERANDINDA, Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi, Diyosezi KIBUNGO
Comments are closed