Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02/12/2017, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo yeguriye Imana Kiliziya nshya ya Catedrali ya Kibungo, yitiriwe Mutagatifu Andreya. Ni mu mihango yabereye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe n’Umwepiskopi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02/12/2017. Iyo mihango yitabiriwe n’abepiskopi 10 ba Kiliziya Gatorika aribo: Mgr Andrzej JOZWOWICZ Intumwa ya Papa mu Rwanda, Mgr Thaddée Ntihinyurwa Arkiyepiskopi wa Kigali, Mgr Philippe Rukamba Umwepiskopi wa Butare akaba n’umukuru w’akanama k’Abepiskopi b’u Rwanda, Mgr Selevirien Nzakamwita Umwepiskopi wa Byumba, Mgr Smalagde Mbonyintege Umwepiskopi wa Kabgayi, Mgr Vincent Harorimana Umwepiskopi wa Ruhengeli, Mgr Célestin Hakizimana Umwepiskopi wa Gikongoro, Mgr Anaclet Mwumvaneza-Nyundo, Mgr Severini, Umwepiskopi wa Rulenge-Ngara yo muri Tanzaniya na Mgr Kizito Bahujimihigo Umwepiskopi ucyuye igihe wa Kibungo.
Hari Kandi n’abepiskopi 3 ba EAR aribo: Bishop Emmanuel NTAZINDA wa Kibungo, Bishop Alexis BIRINDABAGABO wa Gahini, Bishop Augustin AHIMANA wa Kivu na Bishop Samuel KAYINAMURA wa Methodiste mu Rwanda.
Ubuyobozi bukuru bw’igihugu nabwo bwitabiriye. Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr
failure in individuals who experience minor erectileon every patient with ED. cialis no prescriptiion.
. Edouard NGIRENTE, akaba ariwe wari uhagarariye Nyakubahwa Prezida wa Republika y’u Rwanda, Nyakubahwa KABONEKA Francis, Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Nyakubahwa MUFURUKE Fred, Nyakubahwa John Rwangombwa Guverineri wa BNR, Gouverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Nyakubahwa Aphrodis NAMBAJE Mayor wa Ngoma, Nyakubahwa MUZUNGU Mayor wa Kirehe, Uhagarariye ingabo mu Ntara, Uhagarariye Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe, n’abandi bayobozi b’inzego zinyuranye
. Hari kandi abapadiri n’abihayimana benshi n’imbaga y’Abakristu.
Ni muri iyo mihango kandi Umwepiskopi wa Kibungo yatangije ku mugaragaro umwaka wa yubile y’imyaka 50 Diyosezi ya Kibungo imaze ishinzwe, iyo yubile ikaba izizihizwa kuwa 08/09/2018.
Nyuma yo gutura igitambo cya Misa no guha umugisha Cathédrale, hakurikiyeho amagambo anyuranye arebana n’ibirori byabaye, hakaba havuze umukristu uhagarariye abandi, Padiri mukuru wakathedrali, Mgr Tadeyo NTIHINYURWA, Mgr Antoni KAMBANDA akaba ari nawe wahaye ijambo Umushyitsi mukuru ari we Ministiri w’Intebe.
Mu ijambo rye, Umukristu uhagarariye abandi yavuze ko igikorwa cyo kubaka Kiliziya cyabaye igikorwa cy’ubumwe bw’abakristu ba Kibungo, agaragaza ubwitange bwakozwe anashimira Umwepiskopi wa Kibungo watangije igikorwa akanagishyigikira byimazeyo.
Padiri mukuru akaba ari nawe wakurikiranye imirimo yose y’ubwubatsi kuva mu ntangiriro, yatangiye avuga ukuntu byagoranye kugira ngo umushinga wo kubaka katedrali nshya utangire, ashimira umwepiskopi wawutangije. Yakomeje ataka ubwiza budasanzwe bw’iyo Katedrali inogeye koko ijisho yarangiye itwaye akayabo k’amafaranga ka 436,519,347 y’u Rwanda, agaragaza ukuntu inakomeye kandi yubakishijwe n’ibikoresho bikorerwa iwacu.
Mu ijambo rye, Umwepiskopi wa Kibungo, yaze ko akigira igitekerezo cyo kubaka katedrali yagiye abona abamucaga integer bavuga ko diyosezi iri mu bibazo. Ariko agitangira abona ubwitange bukomeye bw’abakristu n’inshuti za Diyosezi. Yashimiye abantu bose bagize uruhare uri iki gikorwa cy’indashyikirwa: abakristu, inshuti za Diyosezi, imiryango inyuranye n’abandi bantu ku giti cyabo. Yakomeje ashimira Prezida wa Republika wakiriye ubutumire akohereza intumwa kumuhagararira ariwe Ministre w’intebe
. Yagaragaje kandi ko n’ubwo kiliziya yari itashywe hari byinshi byo gukora kugira ngo irangire neza, aboneraho gusaba inkunga ubuyobozi.
Mu ijambo rye Umushyitsi Mukuru Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard NGIRENTE, yashimye muri rusange ubufatanye buranga Kiliziya Gatulika na Leta. Yavuze ko mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wamwohereje, yanejejwe no kwifatanya n’Abaturage mu muhango wo kwegurira IMANA Kiliziya nshya ya Cathédrale Mutagatifu ANDEREYA ya Kibungo no gutangiza Umwaka wa Yubile y’imyaka 50. Kimwe na Musenyeri Antoine KAMBANDA, yashimiye abaturage ubwitange bagize muri icyo gikorwa cyo kubaka Kiliziya nziza cyane
. Yashimiye Diyosezi ya Kibungo ko ikora byose kugira ngo ihuze Kwigisha Ivanjiri no kwigisha Abakristu kugira ubuzima bwiza, ikita no ku miryango, kurwanya ihohoterwa ry’umwana w’umukobwa, ikanateza imbere Ubuhinzi. Yavuzeko amadini akoresheje icyizere Abakristu bayafitiye, yarwanya bimwe mu bibazo bicyugarije umuryango nyarwanda nk’amakimbirane mu ngo, abana bata amashuri, umwanda, kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi no kutitabira Mutuelle de santé. Mu gusoza yijeje Musenyeri Antoine KAMBANDA, kugeza kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubutumwa.
Comments are closed