Inama yatangijwe n’isengesho riyobowe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Perezida w’akanama gashinzwe gutegura imfashanyigisho za KATESHEZE. Hasomwe Ijambo ry’Imana muri 2 Tim 4, 1-5. Inama yatangiye i saa yine zuzuye (10h00). Hakurikiyeho gusomerwa Raporo y’ubushize, inakorerwa ubugororangingo. Padiri yasabye ko twakwakira Umubikira, Mama Marie Françoise TWISUNZEMARIYA, wasimbuye Mama Verena, wagiye mu butumwa bw’umuryango ahandi.

Bose baboneyeho kwibwirana. Muri raporo havuzwemo Ukaristiya ya mbere. Hifujwe ko yakomeza gutangwa uko bisanzwe ku munsi w’Isakramentu Ritagatifu. Ibijyanye n’igikorwa cy’Adventi, cyarakozwe, ariko habaye gukererwa kubera kubikuza no kuyohereza kuri za telefoni z’abagombaga gukora icyo gikorwa.

INGINGO YA MBERE: Kurebera hamwe imfashanyigisho y’ubwigishwa ku banyeshuri bigira amasakramentu ya Batisimu n’Ugukomezwa aho igeze itegurwa.

Mu gutanga inyigisho zateguwe imbogamizi zavutse: Inama yasanze zimwe zarateguwe uko bazihawe, abandi barateguye izitari izabo, izindi zitarigeze zitegurwa. Paruwasi Kansana ntiyateguye inyigisho z’umugereka. Paruwasi Bare ntiyateguye “Ibimenyetso muri Liturujiya”. Paruwasi Kabarondo yateguye amasomo atari ayabo, maze ayabo ategurwa n’abandi. Paruwasi Rusumo ntiyateguye “Umwanya wa Bikira Mariya”.

Hakurikiyeho kureba amasomo yateguwe atarimo no kureba atarateguwe yari yateganyijwe. Amasomo atarateguwe ni:

  1. Imihango y’isakaramentu rya Batisimu
  2. Umwanya wa Bikira Mariya muri Kiliziya
  3. Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya
  4. Bikira Mariya utasamanywe icyaha
  5. Ibimenyetso bitagatifu muri Liturujiya

Inama yemeje ko nazo zigiye gutegurwa. Abazabikora ni aba bakurikira:

  • ZAZA izategura “Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya”.
  • RUSUMO izategura “Bikira Mariya utasamanywe icyaha”.
  • KABARONDO izategura “Imihango y’isakaramentu rya Batisimu”.
  • KIBUNGO izategura “Ibimenyetso bitagatifu muri Liturujiya”.
  • RUKARA izategura “Umwanya wa Bikira Mariya muri Kiliziya”.

Inama yifuje ko byategurwa kugeza ku wa Kane Mutagatifu. Uwo munsi, Abapadiri bakuru bakabizana baje mu Misa y’amavuta matagatifu i Kibungo. Inyigisho zose zarangije gutegurwa zashyikirijwe Bwana Azadès Sekamana.

Inama yasabye ko Diyosezi yashaka umuntu wihariye kugira ngo azandike kuri mudasobwa, ikamugenera igihembo. Uwo muntu azakurikiranwa na Komite ishinzwe kunoza izo nyigisho. Uwo muntu bibaye byiza yaba ari usanzwe amenyereye iby’imyandikire akadufasha gutegura imbanziriza mushinga (draft) y’imfashanyigisho. Izo mfashanyigisho zizasuzumirwa mu nama ya Komisiyo yaguye irimo n’Abapadiri bakuru ba za Paruwasi. Nyuma zikazanyuzwa mu nama y’abapadiri bose mbere y’uko zishyikirizwa Umwepiskopi ngo zemezwe nk’Imfashanyigisho zagenderwaho na Diyosezi yacu mu gutegura abo bigishwa bábanyeshuri.

INGINGO YA KABIRI: Kwigira hamwe ibyagenderwaho ngo haboneke Abakateshisti babyigiye batunganya umurimo wabo neza.

Inama yasanze bikwiye ko haboneka abakateshisti babyigiye, kubera ko abariho barimo gusaza ku buryo hadateguwe abazabasimbura byazaba ikibazo mu bihe bizaza.

Niyo mpamvu inama yarebeye hamwe abahari babyigiye uko bangaña: Rukoma ifite babiri (2); Rukara babiri (2); Mukarange babiri (2); Gahara batatu (3); Bare batatu (3); Kirehe batanu (5); Munyaga babiri (2); Kibungo (4); Rusumo umunani (8); Rwamagana icyenda (9); Kabarondo babiri (2); Kansana babiri (2); Nyarubuye umwe (1); Musaza bane (4); Gishanda bane (4); Zaza batanu (5); Rukira babiri (2); na Gashiru babiri (2). Bose hamwe ni mirongo itandatu n’umunani (68). Mu gihe Diyosezi ifite abatarahugurwa barenga ijana na mirongo itandatu n’umunani (168).

Ibyagenderwaho kugira ngo umukateshisti ahugurwe:

  1. Yatorwa mu Muryango Remezo no muri Santarari bakomokamo.
  2. Agomba kuba afite ishyaka n’ubushake mu bijyanye no kwitangira Kiliziya.
  3. Kuba agaragaraho ubuhanga.
  4. Kuba ari inyangamugayo.
  5. Kuba yarize  nibura amashuri atandatu abanza. Bamaze kuboneka batangira gutegurwa kugira ngo bagire ubumenyi buhagije.
  6. Agomba kuba yubatse urugo rwa gikristu cyangwa  yaba akiri ingaragu akaba afite umurongo muzima mu gukorera Kiliziya.

Inama yifuje ko habaho uburyo bwo kwigisha abakristu babyifuza muri buri paruwasi ya Diyosezi yacu kugirango abo bahabwa izo nyigisho babe aribo bajya batorwamo abakateshiste igihe bakenewe.

Hifujwe ko muri buri Paruwasi habaho itsinda rishinzwe gutegura izo nyigisho no kuzitanga. Abagize iryo tsinda ryahugura baba: Abapadiri, Abihayimana aho bari n’Abalayiki babyigiye (Urugero bariya bakateshiste bize mu ishuri rya Katesheze).

Bagahugurwa mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa. Bakwiye guhugurwa bashaka ubumenyi bw’iby’Imana n’inyigisho za gikristu.

Abashoje izo nyigisho bajya bahabwa impamyabumenyi na Diyosezi  bakazatorwa abakurikiranye neza izo nyigisho, bakaba bashingwa ubukateshisti. Muri iri tsinda, niho hatorwa abajya kwiga mu ishuri ryo mu Ruhengeri bibaye ngombwa.

Inyigisho z’ibanze zatangwa zishingiye kuri za Nkingi 5 zigize Iyogezabutumwa rivuguruye rya Diyosezi. Dore izo nyigisho:

  1. Inyigisho ku MAHAME YA KILIZIYA n’AMATEGEKO Y’IMANA
  2. Inyigisho kuri LITURUJIYA n’AMASAKARAMENTU
  3. Inyigisho kuri BIBILIYA no ku myitwarire ya gikristu
  4. Inyigisho kuri KILIZIYA, umuryango w’Imana n’AMATEKA YAYO
  5. Inyigisho ku MATEGEKO YA KILIZIYA n’ubwitange bw’abakristu (Ituro, imfashanyo…)
  6. Kateshezi yihariye (speciale), uko bakigisha icyiciro runaka

INGINGO YA GATATU: Gutegura no kunoza igikorwa cy’Igisibo 2017.

Uretse Paruwasi ya Rwamagana hamwe na Gahara bagerageje kugendera ku gihe mu gushyira amafranga kuri Konti y’Abakateshisti muri RIM, ayandi ma paruwasi arasabwa kwishyura ibirarane no kubahiriza igihe (buri kwezi). Abagomba gufashwa mu gikorwa cy’igisibo

  • Paruwasi RUKARA, hazafashwa Celestin HABYARIMANA
  • Paruwasi ya KIREHE hazafashwa André HABUMUKIZA
  • Paruwasi KIBUNGO hazafashwa Jean Bosco RUSINGIZA
  • Paruwasi NYARUBUYE hazafashwa Gabriel NSANZUMUHIRE

Kuri Konti hazasohoka amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50 000 frs), buri wese ahabwe ibihumbi icumi (10 000f Frw). Abakateshiste nabo bagashyiraho icyo bagennye muri paruwasi yabo.

Inama yasoje imirimo yayo i saa saba n’igice, Padiri Dieudonné UWAMAHORO asoza ashimira abitabiriye Inama asoresha isengesho n’umugisha w’Imana, abitabiriye bajya gufata ifunguro.

ABITABIRIYE INAMA:

  1. DUSABEMARIYA Appolinarie  MUNYAGA    Tel.0723717598
  2. CYIZA Clémentine         RUKIRA                      Tel.0786319884
  3. NDAYAMBAJE André    GASHIRU                   Tel.0726319756/ 0783319756
  4. KAYIBANDA Philémon   GISHANDA               Tel.0727170736/ 0785023021
  5. HAKUZIMANA Noël        ZAZA                         Tel.0722213798/ 0783498440
  6. BIZIMUNGU Vénuste     KANSANA                 Tel.0788983674/ 0722983674
  7. NYIRABARIGIRA Gratia  RWAMAGANA         Tel. 0787142358/ 0726453111
  8. NDARUHUTSE Jean Baptiste KIBUNGO         Tel.0788849905
  9. NTACYOBAZI François             KIREHE             Tel.0722163323
  10. MURANGWA Aphrodis          BARE                Tel.0783320369/ 0727318168
  11. NIYONZIMA Alfred                  GAHARA          Tel. 0783562786/ 0723750837
  12. MUDAHINYUKA Charles         RUKOMA         Tel.0788418106/ 0728418
  13. RUBAMBANAMIHIGO Célérine RUKOMA      Tel.0725609237/ 0787196401
  14. HABUMUGISHA Védaste            RUSUMO       Tel. 0783745763/ 0722782775/ 0734159159
  15. NGOMAYUBU Wenceslas           NYARUBUYE      Tel.0787423924/ 0725042550
  16. Sr. Annonciata UWIKIJIJE            KIBUNGO            Tel.0783830898
  17. HABUMUGISHA Gracien               KABARONDO     Tel.0722658438
  18. SEKAMANA Azadès                        KIBUNGO            Tel.0788736340/ 0722736340
  19. KATABARWA Augustin                  RUKARA               Tel.0783138398/ 0723838398
  20. NYIRAMBARUSHIMANA Alodie    MUKARANGE     Tel.0783349135/ 0728352313
  21. A.Justas HABYARIMANA                 RUKARA              Tel.0788473644/ 0722465739
  22. Sr. Marie Françoise                          KIBUNGO            Tel.072599026/ 0786113736
  23. A.Dieudonné UWAMAHORO          ZAZA                   Tel.0788457871
  24. NGERAGEZE Straton                         MUSAZA           

Umwanditsi:   RUBAMBANAMIHIGO Celerin

Perezida w’akanama gashinzwe gutegura inyigisho za Katesheze: A.Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi muri Diyosezi KIBUNGO, A.Jean Claude RUBERANDINDA

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed