Inama yatangijwe n’isengesho riyobowe na Padiri J.Claude Ruberandinda, Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi i saa tatu na mirongo ine n’itanu (9h45’) i Kibungo muri Centre Saint Joseph. Hasomwe Ijambo ry’Imana dusanga muri Lk 19,11-28. Hakurikiyeho raporo y’inama y’ubushize, ikorerwa ubugororangingo.
Muri rusange, Yubile y’abakateshiste yizihijwe mu rwego rw’umwaka w’impuhwe z’Imana yagenze neza. Abatumiwe bose ntibaje ariko impamvu z’abataje zari zizwi na bagenzi babo. Hari hifujwe n’uko yakizihizwa no muri za Paruwasi, byashobokeye Nyarubuye gusa. Inkuru yagombaga kugaragara muri Kinyamateka, ntiyasohotse, ariko yaratanzwe. Hazarebwa niba incamake yasohoka muri “Stella Matutina”.
Ingingo ya mbere yari ugushyira ahagaragara ibigize imfashanyigisho y’ubwigishwa ku bana bitegura amasakaramentu ya Batisimu n’Ugukomezwa. Twasanze ari amasomo ayigize. Twaganiriye ku cyakorwa : Hari ibitabo dusanzwe dufite, hamwe n’igitabo cyavuye muri Arikidiyosezi ya Kigali, hari nibyo tugomba kongeramo. Ibyo natwe tubona ko dukeneye gutanga. Ibyo twabyifashisha tugendeye ku bitabo by’ubwigishwa bw’abakuru, kuko biteguye neza cyane.
Umubikira Mama Verena wari ubishinzwe yaboneyeho gusezera, avuga ko atazashobora kwifatanya n’abandi muri uwo murimo, kuko yahinduriwe ubutumwa. Azasimburwa na Mama Maria Fransiska nawe wabaye i Kibungo. Icyakora yerekanye gahunda y’integanyanyigisho yari amaze gutegura y’igihembwe cya kabiri n’icya gatatu, umwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’abanyeshuri.
Hanzuwe hemezwa ko ibitabo by’ubwigishwa byategurwa. Amasomo agashyirwaho hakurikijwe inyigisho zitangwa buri gihembwe cy’ubwigishwa. Hifujwe ko hategurwa amasakaramentu ya Batisimu n’Ukaristiya bigatangwa kuri Pasika, kandi akabanzirizwa n’Ubucengezanema, noneho Ugukomezwa kugatangwa nyuma, kuko ari gahunda itangwa n’Umwepiskopi.
Ingingo ya kabiri: Mu guhana gahunda yo gutegura ayo masomo cyangwa izo nyigisho, muri za Paruwasi zacu, twihaye igihe cy’amezi abiri, uk’Ukuboza 2016 n’ukwa Mutarama 2017. Zizategurwa n’Abakateshiste babitojwe bakabihugurirwa. Zizakosorwa n’Abapadiri Bakuru, zinonosorwe na Komite yatowe muri Komisiyo ya Kateshezi muri Diyosezi. Uburyo bwo kwigisha (Methodologie) buzakurikizwa burimo ibi bikurikira : 1. UMUTEGURO 2.IKIGANIRO 3.IGIKORWA
Abakuru b’Ababakateshisti bahawe amasomo bazategura. Haburagamo uhagarariye aba Paruwasi ya Kibungo. Ibyabo byashyikirijwe Bwana SEKAMANA Azadès ngo azabibagezeho. Buri mukateshiste wabyigiye ahawe amasomo abiri. Hakiyongeraho irya gatatu kuri buri Paruwasi. Amahugurwa n’inama z’Abakateshiste muri za Paruwasi bizagaruka ku bizaba byarateguwe, ndetse bazabikosorera hamwe mu myitozo yo kwigisha bazakora.
Ingingo ya kabiri: Mu guhana gahunda yo kutegura amasomo, yose avuye mu bitabo byose uko ari bitatu.
KIBUNGO ihawe amasomo 12, Umwaka wa 1, kuva ku ya 1 kugeza ku ya 12, kongeraho Amadini y’ibyaduka.
- Yezu Kristu ni Umwana w’Imana wigize umuntu.
- Yezu anyura hose yamamaza Ubwami bw’Imana.
- Umugani w’abatumirwa mu bukwe.
- Umugani w’umutumirwa udafite umwambaro w’ubukwe.
- Umugani w’ukumvira kw’abana babiri.
- Umugani w’umuryango wakinzwe.
- Kiliziya Urusange rw’abatagatifu.
- Umugani w’umubibyi n’umulima wakira imbuto.
- Umugani w’imbuto ikura ku bwayo.
- Umugani w’imbuto ya Hardari.
- Nimutegure amayira ya Nyagasani-Yohani Batista.
- Bikira Mariya Umubyeyi wa Yezu.
ZAZA ihawe amasomo 10, kuva kuri 13 kugera kuri 22, kongeraho Umubyeyi Bikira Mariya.
- Umwana yatuvukiye, twabonye Umukiza/Noheli.
- Umugani w’umusemburo.
- Umugani w’urushundura.
- Umugani w’ubukungu buhishurwa mu murima w’isaro ry’igiciro kinini.
- Umugani w’amatalenta.
- Umugani w’umukoresha w’umunyabintu.
- Umugani w’umubyeyi w’umunyampuhwe.
- Intama yazimiye igatarurwa.
- Umugani w’umufarizayi n’umupublikani.
- Umugani w’umusamaritani w’umunyampuhwe.
RUKOMA ihawe amasomo 4 kuva kuri 23 kugeza kuri 26, kongeraho Amateka ya Kiliziya.
- Yezu yaremye Ukaristiya araye ari budupfire.
- Ububabare bwa Yezu n’urupfu rwe- Uwa 5 Mutagatifu.
- Yazutse ni ukuri- Alleluia.
- Yezu n’abigishwa b’i Emmawusi.
BARE ihawe amasomo 8, kuva kuri 27 kugeza kuri 34, kongeraho Imiryango ya Agisiyo Gaturika.
- Umugani w’umukungu kibura-bwenge.
- Umugani w’indabyo n’inyoni zo mu gisozi.
- Umugani w’umukungu na Lazaro w’umukene.
- Umugaragu w’umunyamwenda utagira impuhwe.
- Abahinzi b’imizabibu b’abicanyi.
- Yezu Kristu ni Nyagasani mw’ikuzo ry’Imana Data.
- Pentekositi-Nzaboherereza Umuhoza, azabigisha byose.
- Umugani w’urumamfu mu ngano.
GAHARA ihawe amasomo 8, kuva kuri 35 kugeza kuri 38, kongeraho,Yozefu Mutagatifu umugabo wa Bikira Mariya; Bikira Mariya Nyina w’Imana; Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya; Bikira Mariya utasamanywe icyaha.
- Umugani w’abakobwa cumi basanganira umukwe.
- Umugani w’ubucarubanza rw’imperuka.
- Umugani w’umugaragu w’indahemuka.
- Abahire.
KANSANA ihawe amasomo 4, Umwaka wa 2, kuva kuri 1 kugeza kuri 4, kongeraho Amashusho matagatifu.
- Mu ntangiriro Imana yaturemye mu ishusho ryayo no mu misusire yayo.
- Icyo Imana ishaka ni ukutugira abana bayo.
- Umukristu ahitamo gukurikira Yezu Kristu.
- Yezu Kristu ni Imana nyakuri yigize umuntu.
RWAMAGANA ihawe amasomo 20, kuva kuri 5 kugeza kuri 24 kongeraho Amabonekerwa.
- Yezu Kristu atubohora ingoyi y’icyaha.
- Twapfuye ku cyaha tubana n’Imana.
- Umuntu areba inyuma Imana ikita ku mutima.
- Amasakramentu ni ibimenyetso bitagatifu Kristu akoresha.
- Ni ngombwa guhabwa amasakramentu dufite ukwemera.
- Batisimu uko yateguwe mu marenga.
- Uguhita mu Nyanja kw’Abayisraheli-Ikimenyetso cya Batisimu.
- Batisimu ni urupfu ku cyaha kandi ni ubuzima bushya.
- Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe-Noheli.
- Izuka n’Ubuzima ni jyewe-Yezu azura Lazaro.
- Ukuvuka ubwa kabiri-Yezu na Nikodemu.
- Amazi atanga ubuzima-Yezu n’umusamaritanikazi.
- Muri batisimu niyemeza iki? Gukurikira Yezu mu buzima bwanjye bwose.
- Umucyo w’ukwemera-Yezu akiza impumyi.
- Penetensiya: Icyaha-Imbabazi z’Imana.
- Penetensiya: Kwisuzuma, kwicuza, kwirega n’imbabazi.
- Penetensiya: guhabwa imbabazi-Icyiru.
- Ukaristiya ni Isakramentu ry’urukundo.
- Pasika y’Isezerano Rishya yateguwe na Pasika y’Isezerano rya Kera.
- Pasika-Yezu yarazutse koko, Alleluia.
MUKARANGE ihawe amasomo 4, kuva kuri 25 kugeza kuri 28 kongeraho Isakaramentu Ritagatifu.
- Mu Misa, abakristu bakoranira hamwe bibuka Yezu wazutse.
- Mu Misa twumva Ijambo ry’Imana.
- Mu Misa dushimira Imana Data hamwe na Yezu.
- Mu Misa twifatanya na Yezu witura Se ho Igitambo.
RUKARA ihawe amasomo 4, kuva kuri 29 kugeza kuri 32 kongeraho Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose.
- Mu Misa dusangira ifunguro ry’ubuzima.
- Mu gusangira Ukaristiya turushaho kuba Kiliziya.
- Umuryango-remezo wa Kiliziya ni iki?
- Umwanya w’umukristu mu muryango-remezo wa Kiliziya.
KABARONDO ihawe amasomo 2, kuva kuri 33 kugeza kuri 34, kongeraho Umunsi mukuru wa Kristu Umwami.
- Seleburasiyo yo kwicuza ibyaha.
- Imihango y’Isakaramentu rya Batisimu.
GISHANDA ihawe amasomo 8, Umwaka wa gatatu, kuva kuri 1 kugeza ku 8, kongeraho umugereka mu gitabo cy’umwaka wa mbere, nimero ya 8, Igihe gisanzwe muri Kiliziya
- Ndi Umukristu, Umuyoboke wa Yezu Kristu.
- Mbatizwa mu kwemera kwa Kiliziya, Umuryango w’Abemera.
- Umunsi mbatizwa nakirwa mu muryango w’abakristu.
- Ubutumwa bw’umukristu mu Muryango we Kiliziya.
- Muri Batisimu nkizwa ibyaha, nkaba umuntu mushya.
- Umunsi mpabwa Penetensiya…
- Seleburasiyo y’Isakramentu rya Penetensiya.
- Muri Yordani, Roho Mutagatifu amanukira kuri Yezu.
MUNYAGA ihawe amasomo 2, kuva ku 9 kugeza ku 10, kongeraho Yezu aturwa Imana mu Ngoro.
- Yezu yasezeranyije Abamwemera bose Roho Mutagatifu.
- Kiliziya yoherejwe kurangiza ubutumwa ku bwa Roho Mutagatifu.
RUSUMO ihawe amasomo14, kuva kuri 11 kugeza kuri 24, kongeraho umugereka mu gitabo cy’umwaka wa mbere, nimero ya 9, Umwanya wa Bikiramariya muri Kiliziya
- Nemera Imana Roho Mutagatifu bivuga iki?
- Umunsi mukuru wa Noheli!
- Petero uwa mbere mu Ntumwa za Yezu.
- Ubuhamya bwa Stefano uwa mbere wahowe Yezu Kristu.
- Pawulo intumwa ya Kristu mu mahanga.
- Imibereho y’abakristu ba mbere.
- Abahowe Yezu Kristu b’i Buganda.
- Imibereho n’urugero bya Mama Anuarita.
- Abandi mu bahamya b’imena ba Kristu mu Rwanda (I).
- Abandi mu bahamya b’imena ba Kristu mu Rwanda (II).
- Abasaserdoti muri Kiliziya.
- Abiyeguriye Imana muri Kiliziya.
- Abashakanye b’abakristu muri Kiliziya.
- Imirimo ya gitumwa mu muryango remezo wa Kiliziya.
KIREHE ihawe amasomo 8, kuva kuri 25 kugeza kuri 32, kongeraho Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti.
- Ihamagarirwabutumwa muri Kiliziya (pour la journée des vocations).
- Yezu aho amariye kuzuka, akomeza abigishwa be.
- Pentekositi: Intumwa za Yezu zahawe urumuri n’imbaraga bya Roho Mutagatifu.
- Intumwa zahawe Roho Mutagatifu kandi zitangira kumuha ababatijwe.
- Ugukomezwa ni isakramentu ridukomeza mu bukristu.
- Isakramentu ry’Ugukomezwa:”Muzambera abahamya”!
- Imihango y’Isakramentu ry’Ugukomezwa.
- Ugukomezwa: Isengesho n’ Ukuramburirwaho ibiganza.
RUKIRA ihawe amasomo 4, kuva kuri 33 kugeza kuri 34, kongeraho.
- Igihe cy’ Adventi (umugereka igitabo cy’umwaka wa 1); Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose (umugereka igitabo cy’umwaka wa 2).
- Ugukomezwa: ugusigwa amavuta ya Krisma ntagatifu.
- Nditegura guhabwa Isakramentu ry’Ugukomezwa.
NYARUBUYE ihawe umugereka mu gitabo cy’umwaka wa mbere kuva kuri 2 kugeza kuri gatatu, kongeraho Bikira Mariya Umwamikazi.
- Bikira Mariya Umubyeyi wa Yezu n’uwacu.
- Yezu avukira i Betelehemu muri Yudeya.
GASHIRU ihawe amasomo 2, umugereka mu gitabo cy’umwaka wa mbere kuva kuri 4 kugeza kuri 5, kongeraho Ivuka rya Bikira Mariya.
- Igihe cy’Igisibo.
- Igihe cya Pasika: Yezu Kristu yarazutse ubu ni muzima.
MUSAZA ihawe amasomo 2, umugereka mu gitabo cy’umwaka wa mbere, kuva kuri 6, kugera kuri 7, kongeraho Noheli (muri Tumenye ingabire z’Imana).
- Umunsi mukuru wa Asensiyo.
- Pentekositi: Roho Mutagatifu amanukira ku ntumwa.
Ingingo ya gatatu: Igikorwa cy’Adventi. Twarebeye hamwe uko twafasha abakateshiste bashonje kurenza abandi mu maparuwasi yahuye n’ibibazo by’inzara. Twemeje akurikira: Zaza hazafashwa batatu; Rukoma; Rusumo; Kabarondo, hose hafashwe babiri babiri na Gishanda hafashwe umwe.
Kuri konti y’Abakateshisti hazavaho amafaranga ibihumbi ijana (100 000Frw). Buri muntu azahabwa kubera iyo mpamvu, ibihumbi icumi (10 000Frw). Bityo amaparuwasi afite ibirarane arasabwa kuyashyira kuri konti bitarenze uyu mwaka wa 2016. Umubikira Mama Verena, tuzamusezera dukoresheje ibihumbi makumyabiri (20 000Frw) nabyo bivuye kuri konti.
Inama yageze i saa 12:30, abayirimo bajya gufungura baragaruka, bayisoza n’isengesho i saa 14:30.
Abitabiriye inama:
- P. J. Claude RUBERANINDA , Rukoma
- P. Charles MUDAHINYUKA, Rukoma
- P. Alexis KAYISIRE, Bare
- P. Dieudonne UWAMAHORO, Zaza
- P. Egide SANGWA, Rusumo
- P. Egide MUTUYIMANA, Kabarondo
- P.Napoleon UWIMANA, Mukarange
- Mama Verena MUKAMABANO, Kibungo
- Mama Anonsiata, Kibungo
- B.KATABARWA Augustin, Rukara
- B.MURANGWA Aphrodice, Bare
- B.BIGIRIMANA Laurent, Gahara
- B.NDAYAMBAJE André, Gashiru
- B.KAYIBANDA Philemon, Gishanda
- B.HABUMUGISHA Gracien, Kabarondo
- B.BIZIMUNGU Venuste, Kansana
- B.NTACYOBAZI François, Kirehe
- M.NYIRAMBARUSHIMANA Alodie, Mukarange
- B.DUSABEMARIYA Appolinaire, Munyaga
- B.NGERAGEZE Straton, Musaza
- B.NGOMAYUBU Wenceslas, Nyarubuye
- M.CYIZA Clementine, Rukira
- B.RUBAMBANAMIHIGO Celerin, Rukoma
- B.HABUMUGISHA Vedaste, Rusumo
- M.NYIRABARIGIRA Grace, Rwamagana
- B. HAKUZIMANANA, Azades
Umwanditsi:B.RUBAMBANAMIHIGO Celerin
Umuyobozi w’inama: A.J.Claude RUBERANDINDA, Perezida wa Komisiyo
Comments are closed