Kuri uyu wa kabiri tariki 16/08/2016, muri Evêché ya KIBUNGO, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi hagati ya Diyosezi Gatorika ya Kibungo na Kaminuza ya Kibungo(UNIK)
. Ku ruhande rwa Diyosezi ya Kibungo, amasezerano yashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, naho ku ruhande rwa Kaminuza yakibungo yashyizweho umukono n’Umuyobozi wayo, professeur RWAKABAMBA.

DSC02109

Aya masezerano agamije gufasha akarere guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi ku buryo umusaruro waba mwinshi, ugashobora gutunganyirizwa mu nganda, bityo ukaba wagera ku rwego rwo kugaburira amasoko mpuzamahanga, ariko ibi byose bikagirira akamaro abaturage bose.

Aya masezerano akaba

DSC02111

yitezweho byinshi, ku

bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi mu ntara y’iburasirazuba, cyane cyane ko gafatwa nk’ikigega cy’u Rwanda.

Aya masezerano akozwe Diyoseze ya Kibungo imaze igihe yaratangiye gahunda ndende yo kubyaza umusaruro amasambu yayo (Projet d’agribusiness), ikabigeraho ifatanije n’abaturage ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, ku buryo, byatuma akarere kose gatera imbere.

Muri 2014 nibwo Diyosezi Gatorika ya Kibungo yatangije igikorwa cyo kubarura muri paruwasi zose ziyigize, ingano y’ubutaka bwayo n’uburyo bwakoreshwa neza kugira ngo butange umusaruro mwinshi

assessment and to identify patient’s and partner’s needs,associated side effects include pain as well as systemic buy tadalafil.

. Ibyavuyemo ubuso bwose bw’ubutaka  Diyosezi ifite bungana na hegitari 1.122 muri zo 527,09 ha (47%) zikaba ari zo zihingwa.

kibungo map

Igice gisigaye 596,4 ha (53 %) kikaba kiriho ibindi bikorwa-remezo(kiliziya, ibigo nderabuzima, amashuri, amazu y’abapadiri, amazu y’abihayimana, amashyamba n’amarimbi).

Iki gikorwa cyatewe imbaraga cyane n’itangazwa ry’igitabo gikubiyemo uburyo bw’imicungire y’umutungo  wa Diyosezi ya Kibungo (MAPAF).

Diyosezi ya Kibungo, isinye aya masezerano na UNIK nyuma yo gusinya amasezerano muri uru rwego n’ibindi bigo binyuranye birimo NAEB, Koperative TUZAMURANE y’i Gahara ihinga inanasi

. Imikoranire n’ikigo cya RAB nayo irakomeje guhera ku rwego rukuru, urwego rw’intara n’urw’uturere.

 

 

 

 

 

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed