1. Amasomo y’Igitambo cya Misa:

  • Isomo rya mbere:
  • Zaburi iherekeza Isomo: Zab
  • Isomo rya kabiri:
  • Ivanjili Ntagatifu:

2. Inyigisho ya Myr Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Bavandimwe uyu munsi turizihiza Umunsi Mukuru wa Asensiyo, Yezu Kristu asubira mu ijuru. Yezu Kristu yagiye ku musozi mu Galileya, ari kumwe n’abigishwa be, azamuka mu bicu ntibongera kumubona, kuva ubwo ngubwo. Ariko yarababwiye ati: “Nimugende mwigishe amahanga, mubabatize, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse, kandi ndi kumwe namwe igihe cyose, kugeza igihe isi izashirira“. Kuba Yezu yarasubiye mu ijuru, ariko ati “ndi kumwe namwe iminsi yose”, bivuze iki? Yezu ntabwo yasubiye mu ijuru ngo asige abigishwa be, Yezu ntabwo yasubiye mu ijuru ngo adusige twenyine, ahubwo yahinduye uburyo bwo kubana natwe.

Igihe yari ku isi, iyo Yezu yabaga ari i Yeruzalemu ntabwo yashoboraga kuba mu Galileya, iyo yabaga ari kumwe n’abantu, itsinda ry’abantu cyangwa se ari kumwe n’umuntu, ntabwo abandi bashoboraga kumubona, baramuburaga, baburaga uko bamugeraho bose icyarimwe, kandi bamukeneye. Muribuka ba bagabo mu Ivanjili ya Matayo (Mt 9,1…), ba bagabo bahetse umurwayi wabo urembye, bagira ngo bamugeze kuri Yezu amukize, aho yari ari mu nzu, babuze aho bamunyuza, biyemeza gukora ikosa ariko kugira ngo baramire ubuzima, basambura igisenge aho yari ari bamanura ingobyi, kugira ngo umurwayi wabo ashobore kumugeraho amukize. Wa mugore, Ivanjli ya Matayo itubwira, (Mt 9, 22…), wari umaze imyaka 12 ava amaraso, arasesera mu bantu avuga ati “sinshobora kumugeraho no kumubobona, ariko nibura ninkora ku gishura cye ndakira”. Baramushakaga rero bakamubura, hakaba n’abifuza kuba nibura bakora ku gicucu ke, bagendaga amanywa n’ijoro, bashakisha aho ahrereye kugeza n’aho impamba ibashirana, aribwo yakoraga igitangaza, agatubura imigati, akagaburira ingo ibihumbi bitanu, mi Ivanjili ya Matayo (Mt 14, 13)

Mutagatifu Luka rero, nyuma yo kutubwira inkuru ya Yezu, ukuntu yabanye n’abantu hano ku isi, kuva mu Galileya kugeza i Yeruzalemu, aho yapfiriye akazuka, mu gitabo cye cya kabiri cy’Ibyakozwe n’Intumwa, tumaze iminsi tuzirikana, twumvise mu Isomo rya mbere, aradutekereraza uko Yezu yakomeje kubana n’abakristu, n’abemera, n’aho asubiriye mu ijuru. Yezu yabwiye abigishwa be ati: Ni ngomba ko ngenda, nsubira kwa Data, akaboherereze Roho mutagatifu, Roho uturuka kuri Data, bityo nzakomeza kubana namwe ku bwa Roho Mutagatifu, Roho uturuka kuri Data no kuri Mwana, Roho Mutagatifu azakomeza ubutumwa natangiye, mu kubigisha, mu kubakomeza, no kubayobora. Kristu ubundi, akiri hano ku isi ntiyashoboraga nyine kuba hose, kubana na bose, igihe cyose; ariko ubu ngubu, ku bwa Roho Mutagatifu, ashobora kugera kuri bose, ashobora kugera ku isi hose, kandi akabigira igihe cyose icyarimwe. Ashobora kugera kuri bose, ntabwo igihe ari kumwe n’itsinda ry’ abantu, abandi bamubura. Bose, abamwiyambaza, bashobora kumugeraho igihe cyose. Akenshi iyo ushaka kubona umuyobozi ukomeye, cyangwa umuganga, abantu benshi baba bashaka, iyo akuboneye umwanya abandi ubwo barategereza; kumubona no kuvugana na we, bikagora kugira ngo uzamugereho. Yezu rero umukeneye wese amugeraho, igihe cyose, amushaka. Nk’Umukiza rero ushobora gukiza abantu bose, abamwiyambaza bose arabakiza igihe cyose. Nibwo buryo rero bunoze yahisemo bwo gukomeza kubana natwe no kudukiza. Yezu, ku bwa Roho mutagatifu, akomeza kuyobora Kiliziya, abakiristu, abemera; akomeza kuyobora abantu, n’isi mu mahoro n’ urukundo, akadusaba natwe ubufatanye…

Hari uburyo bugeze kuri bune Kristu akomeza kubana natwe, kuva aho asubiriye mu iJuru:

1. UBURYO BWA MBERE NI MURI UKARISTIYA NTAGATIFU:

Ni uburyo bukomeye, Kristu abanamo natwe. Indunduro y’ubuzima n’ibikorwa bya Kiliziya ni Ukaristiya. Ukaristiya niyo Soko y’ubuzima bwa Kiliziya, niyo ibeshejeho Kiliziya, niyo igize umuryango w’abemera. Niyo mpamvu usanga bibabaje, muri iki gihe cya Koronavirusi, aho Abakristu badashobora guhabwa Ukaristiya Ntagatifu, Guhazwa uko babyifuza. DUSABE KUGIRA NGO IBISHOBOKA BYOSE BIKORWE, ABAKRISTU BONGERE KUGIRA AMAHIRWE YO GUHAZWA UKARISTIYA NTAGATIFU, IBUBAKA KANDI IKABAKOMEZA.

Uyu mwaka by’umwihariko ni umwaka wo kwitegura ihuriro mpuzamahanga ry’ukaristiya. Ukaristiya, mu Rwanda muri iyi myaka, muri ya mateka yacu ya Jenocide yakorewe Abatutsi, aho twari twugarijwe n’urupfu, agahinda n’akababaro, n’ubu turacyari mu minsi 100 yo kwibuka ibi bihe. Ukaristiya yatubereye isoko y’ubuzima, Ukaristiya yatubereye isoko y’imbabazi n’imbaraga z’ubwiyunge, iki gihugu cyacu cyubakiraho, nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ukaristiya rero ni ibanga rikomeye ry’urukundo dufitanye n’Imana, Ukaristiya ni ipfundo ry’umukiro w’Imana.

2. UBURYO BWA KABIRI YEZU AKOMEZA KUBANA NATWE NI MU IJAMBO RYE:

Ijambo ry’ubuzima, Ijambo rirema, Ijambo rikiza. Bibiliya, Ijambo ry’Imana, ni ibaruwa Imana yatwandikiye, ngo tujye tuyisoma dutekereza Umwanditsi, Umubyeyi udukunda watwandikiye. Kera itumanaho ritaratera imbere, aho umuntu yategerezaga akabaruwa kavuye mu rugo, aba kure, cyangwa ari umunyeshuri: “Ndibuka kera ndi umwana muto, hari umukecuru twari duturanye yari afite umwana, uba kure mu mahanga, ntabwo yari azi gusoma no kwandika, yaba umwana we yamwandikiye, akantumaho kugira ngo nze kumusomera. Ariko yaricaraga, akiteguraga, nkatangira kumusomera. Ariko n’ubwo nabaga musomera, ntabwo ari ijwi ryanjye yumvaga cyangwa ari jye abona, yabaga abona wa mwana we umubwira. Ku buryo iyo nasomaga nti ‘Ku mubyeyi wanjye nkunda, uraho?’, yarandogogoyaga agasubiramo ati: ‘Ndaho mwana wanjye’, nka kwa kundi tujya tubibona muri filime, ibaruwa isomwa, uyisoma akumva ijwi kandi akabona uwamwandikiye”. Natwe rero ni uko nguko dukwiye kujya dusoma Ijambo ry’Imana. Ni uburyo buhamye Kristu akomeza kubana natwe.

3. UBURYO BWA GATATU YEZU AKOMEZA KUBANA NATWE NI UKO IYO DUTERANYE MU IZINA RYE, IYO DUHUJE IMITIMA MU ISENGESHO TUMWIYAMBAZA ABA ARI HAGATI YACU

Ibi yarabidusezeranyije mu Ivanjili ya Matayo (Mt 18,20), agira ati: ” Aho babiri cyangwa batatu bateranye mu izina ryanjye mba ndi kumwe nabo, mba ndi rwagati muri bo”. Bavandimwe rero, aho turi hose, iyo duteranye mu isengesho mu izina rye, iyo duhuje imitima, aba ari hagati yacu. Bavandimwe aho muri hose, twifatanyije gusenga muri iki Gitagmbo cy’Ukaristiya, muri mu ngo zanyu, turi kumwe na Yezu Kristu. Kimwe mu byiza Imana yadukoreye, no kudufasha muri ibi bihe bya “Guma mu rugo”, ni uko ku bw’iri koranabuhanga, abavandimwe bacu bari hirya no hino, mu Rwanda, muri Afurika no mu Burayi, aho duhuje amasaha, abari muri Amerika ubu ngubu bazindukiye kwifatanya natwe, ubu ngubu bari mu rukerera, abo muri Aziya ya kure, ubu ngubu bugorobye, bakaba bagorobobereje hamwe natwe muri iri sengesho, Yezu ari kumwe namwe mwese twifatanyije mu ngo zanyu aho ngaho. Aragira ati “Mugire amahoro, mbahaye amahoro yanjye”. Uko guhura rero mu isengesho, twifatanyije na Yezu, aba ari kumwe natwe.

4. UBURYO BWA KANE YEZU KANDI ABANA NATWE MU BAKENE:

Yezu Kristu yigize umuntu abana natwe, asangira natwe kamere n’amateka ya muntu, ku buryo ari muri buri muntu cyane cyane mu mbabare n’abakene. Mu Ivanjili ya Matayo (Mt25,31…), agira ati: “Nari nshonje urangaburirira, nari mfite inyota umpa icyo kunywa, nari nambaye ubusa umpa icyo kwikinga, nari umumugenzi umbonera icumbi, nari ndwaye uransura, nari imbohe uza kundeba”. Nuko uzagire uti Nyagasani ibyo naba narabigukoreye ryari?
Ko numva ntigeze nkubona, twahuriye he? Ati burya ibyo wakoreye umwe muri ba bavandimwe banjye baciye bugufi, burya ni Jyewe ubwanjye wabikoreye. None ngwino mugaragu w’indahemuka ugororerwe.

Pawulo Mutagatifu rero, mu Isomo rya 2 akagira ati “ndasaba Imana ngo ibamurikire, mushobore gusobanukirwa n’uku kwemera n’ukwizera kwacu”. Ukuntu Kristu yadukunze, akemera kudupfira, akazuka ngo adutsindire urupfu, none akaba akomeza no kubana natwe, kandi tukaba tuzigamiwe ikuzo n’ihirwe by’Ijuru. N’ubu ngubu akomeza kudusendereza umugisha we n’umukiro we, akomeza kubana natwe. Nk’uko Pawulo Mutagatifu rero abivuga, mu Ibaruwa yandikiye Abanyaroma (Rm 8, 31), agira ati “rero ntihakagire ikidutandukanya n’urukundo rwa Kristu. Tumuhoze ku mutima, natwe azatugeze mu ikuzo aho aganje iteka.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed