Insanganyamatsiko:” Umuntu wese wakira umwigishwa ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye wese, aba yakiriye uwantumye” (Twifashishije Ivanjili ya Luka 9,48).
Abakateshisti ba Diyosezi ya Kibungo, abasanzwe n’abategura abana kuri Ukaristiya ya mbere ndetse n’abahagarariye abashinzwe ubutumwa bw’ubwigishwa muri buri Paruwasi, bahuriye i Kabarondo mu ishuri rya Institut Don Bosco kuva tariki ya 01/12/2019 kugeza tariki ya 07/12/2019, mu mahugurwa ngaruka mwaka. Insanganyamatsiko yafatiye kuri Lk 9, 48 ” Umuntu wese wakira umwigishwa ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye wese, aba yakiriye uwantumye”. Umwana ni we mwigishwa, kuko mu nzira y’ukwemera, umwigishwa afite umwanya w’ibanze, mu kwitabwaho n’umukateshisti. Yezu abatuma kumwakira mu izina ry’Ubutatu Butagatifu. Icyari kigamijwe ni uko kwamamaza Ijambo ry’Imana muri Diyosezi byakwera imbuto nyinshi, Abakateshisti bose babigizemo uruhare.
1. IBIKENEWE
- Hakenewe abigishwa bahabwa amasakaramentu ari benshi kandi bateguwe neza.Byazatuma batajarajara mu madini bamaze kubatizwa no gukomezwa.
- Hakenewe abakomeza kwita ku bigishwa, kwitangira icyo gikorwa, bakaba benshi, bazi kandi bishimiye umuhamagaro wabo, bazi neza icyo bakora kandi bakamenya kwitwararika mu buzima bwabo.
- Hakenewe amahugurwa ashyigikira andi ahoraho, abera muri za Paruwasi. Abakateshisti bakaba basabwa kuyabungabunga ariko bafite ubumenyi fatizo. Bakagira rero uruhare rwo gusaba abahugura abakristu muri rusange, kugira ngo byorohereze Paruwasi kubona Abakateshisti.
2. IBYAKOZWE
2.1. Hatumiwe abantu bagera kuri 301, ariko abitabiriye bagera kuri 276, bitabiriye hakurikijwe Duwayene za Diyosezi ya Kibungo:
RWAMAGANA RUSUMO KIBUNGO
- 1. Rukara: 17 1. Rusumo: 12 1. Kibungo : 18
- 2. Nyakabungo: 9 2. Kiyanzi: 10 2. Kansana: 16
- 3. Mukarange:18 3. Nyarubuye:13 3. Zaza: 19
- 4. Rwamagana: 14 4. Gashiru: 12 4. Rukoma: 16
- 5. Ruhunda: 7 5. Musaza: 14 5. Bare: 15
- 6. Munyaga: 6 6. Kirehe: 14 6. Gahara: 9
- 7. Kabarondo: 8 7. Rukira: 11
- 8. Gishanda: 12 8. Mahama: 6
Bose bagera rero muri 276
2.2. Abigishije n’Icyo bigishije
- Myr Oreste Incimatata, Ubutumwa bw’umukateshisti mu muryango. Agomba guharanira kuba urumuri rw’abandi. Imyitwarire y’ubunyangamugayo ikamuranga mu kwemera, mu kuri, mu kutitinya no mu kugira urugo rwifashije.
- P. Jean Claude Ruberandinda, Umukateshisti ukenewe muri iki gihe. Ni uwuzi uwo ariwe, uwigishijwe, agategurwa akamenya icyo akora, ni uwuzi kubaho akamenya kwitwararika.
- P. Noheli Nizeyimana, Umwanya wa Bikira Mariya muri Kiliziya. Uwo ni Umubyeyi w’Imana akaba n’uwa Kiliziya. Ni Utarasamanywe icyaha akaba isugi iteka. Bityo yajyanywe mu ijuru n’umubiri we na roho ye.
- P. Jean Baptiste Rutagarama, Liturujiya, Umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana n’Igitambo cy’Ukaristiya, Icyo bihuriyeho n’Icyo bitandukaniyeho. Bihurira ku kugira ikoraniro, ku gutega amatwi Ijambo ry’Imana, ku guhazwa aho bishoboka ku guhimbaza Iyobera rya Pasika, byose bigakorwa ku cyumweru. Bitandukanira ku musaserdoti uba adahari hamwe, ntihabe Igitambo cy’Ukaristiya giturwa. Mu muhimbazo kandi bibutsa cyane kunga ubumwe n’abatuye Igitambo cy’Ukaristiya kuri Paruwasi.
- P. Dieudonné Uwamahoro Bibiliya, Isezerano Rishya. Iri rero rishingiye kuri Yezu Kristu. Rikubiyemo ubuzima bwe n’ibikorwa bye bigamije gukiza abantu. Byose biganisha ku rupfu n’izuka bye. Kiliziya yashinze ni yo ikomeza kwamamaza Inkuru Nziza.
- P. Justas Habyarimana, Amateka ya Kiliziya. Inkuru Nziza Kiliziya yakomeje kwamamaza, yabonye abayirwanyije mu mateka. Inyigigisho z’ubuyobe nazo zarwanyijwe n’ababyeyi bakaba n’abahanga ba Kiliziya. Babifashwagamo n’Inama Nkuru za Kiliziya zagiye zibaho.
- M. Marie Françoise Twisunzemariya, Umwigishwa muri Kiliziya. Yezu ni we wasigiye Kiliziya umurage wo kwita ku bigishwa.Yayisabye kwigisha amahanga yose kugeza mu mpera z’isi. Umwigishwa asabwa kugira amatwara y’ubukristu, kumenya amategeko y’Imana, amahame Yezu yahishuriye abantu, amasakaramentu batagatifurizwamo, akarangwa n’umubano mwiza agirana n’abandi.
- M. Genoviève Uwamariya, Amashusho mfashanyigisho muri Kateshezi. Amashusho afasha kwigisha kuko atera amatsiko, maze umwigishwa ntarangare, ibyo abwiwe bikamugumamo. Igitabo cyonyine ntigihagije. Abantu b’iki gihe bafashwa n’amashusho, indirimbo, amasengesho.
- P.Gerard Maniragaba, Urubyiruko muri iki gihe. Ese urubyiriko turufate nk’abantu badashobotse? Oya! Ahubwo ni abantu bafite imbaraga n’ibakwe. Banga ibirambirana n’ibirimo agahato. Nibitabweho n’abakuru imbaraga zabo zikure kandi zikore. Mu gihe cyose, ni bo Imana yizeye, ibitoreramo abo ikeneye, ituma abandi bakira.
- B. Murutampuzi Edouard, Ubuhamya ku majyambere y’Umukateshisti. Ubuhamya bwabonetse ntibuvuga ko umuntu yageze ku bya mirenge, ahubwo buvuga ko yagerageje kugira icyerekezo ashyira mu bikorwa ibyo yize. Hagaragaye uwakoresheje imiti ya kimeza mu guhungira imyaka; uwongereye ubuhinzi bwa kawa n’ubw’ibiti bwa makadamiya; urutoki rwa kijyambere; ubworozi bw’inzuki, inkoko; n’inkwavu.
- P. Alexis Kayisire, Agaciro k’Imiryango y’Agisiyo Gaturika ku bigishwa. Iyo Miryango ni ishuri ry’ubutagatifu. Ni agashya ku bigishwa.Ni ngombwa kuri bo kuko bahavana uburere bwisumbuyeho. Barakora bakanasenga. Ibikorwa bigaragaza imbuto zeze.
- P. Egide Mutuyimana, Inkomoko y’Amatorero n’Amadini. Inyigisho Padiri yayise Kiliziya mu rusobe rw’amadini n’amatorero. Kiliziya yakagombye gushishikazwa n’icyakorwa kugira ngo abantu bumve mbere na mbere ikibahuza. Icyo cyaturuka mu biganiro bibahuza; mu bikorwa by’urukundo ari ibifasha abaturage, ari n’ibibyara inyungu rusange; mu kwitabira amasengesho abungabunga ubumwe mu gihe cyagenwe . Twese twaremwe n’Imana imwe.
- Mama Illuminata, Ubusugire bw’ingo. Yohereje umuhagarariye. Kugeza ubu Kiliziya ishyigikira igituma abashakanye babana mu bwumvikane no mu bwubahane. Bagahana agaciro k’ikiremwa muntu, bakababo bateza imbere umuco wo kwifata no kwitsinda, bakubaha umushyikirano mpuzabitsina. Bakitegura kubyara umwana bakunze kandi bazitaho. Ibyo rero nta ngaruka bigira ku babihisemo
- M.Marie Françoise na P.Jean Claude, Imyitozo ya Kateshezi. Iyoborwa ku buryo ababyize batoza abatarabimenya. Ababizi bakabikora abandi bareba, abatabizi nabo bagakora iyo myitozo, bagakosorwa. Batozwa gukomeza iyo myitozo muri za Paruwasi zabo.
3. IBITEGEREJWE: IBYIFUZO BYA ZA DUWAYENE N’INGAMBA
- Banyotewe n’Imfashanyigisho z’Amashusho. Bisaba ko za Paruwasi zizigura.
- Barashima isuzumabumenyi bakorerwa iyo bamaze guhugurwa, ariko bakifuza ko basubizwa impapuro zabo baba bakoreyeho, kugira ngo bamenye uko bahagaze by’ukuri.
- Barashima uburyo bateguriwe inyigisho, bagasaba ko abigishije bazagaruka umwaka utaha ngo bakomereze aho bagejeje. Barifuza ko yakongera kubera i Kabarondo.
- Barasaba ko abigisha bajya batanga nibura iminota icumi yaharirwa kubazamo ibitumvikanye.
- Barifuza ko hajyaho umuntu wita kuri telefoni zashizemo umuriro kuko aho bazicomekera ari hake. Bigiriye inama yo kuzazizanira.
- Bakeneye inyigisho rusange mbere yo kujya mu matsinda no kujya mu mitangire ya Kateshezi.
- Hafashwe ingamba zo gukora amahugurwa ahoraho muri buri Paruwasi.
- Abakateshisti bahize kubaka ingo z’intangarugero.
Byegeranyijwe na P. Jean Claude RUBERANDINDA, Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi, Diyosezi KIBUNGO
Comments are closed