Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kamena 2022, habaye Inama y’Inteko Rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Kibungo, ikaba yayobowe na Musenyeri Oreste INCIMATATA, Igisonga cy’umwepiskopi, wari uhagarariye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Inteko Rusange ya Caritas nirwo rwego rukuru rwa Caritas ruhuza Abapadiri bakuru b’ama Paruwasi, Abapadiri bashinzwe Caritas, Abahuzabikorwa ba Caritas muri za Paruwasi, n’abakozi bashinzwe inzego za Caritas inzego zose Ishami rishinzwe abatishoboye, Ishami ry’ubuzima n’Ishami ry’amajyambere. Nirwo rwego rukuru rwa Caritas rufata ibyemezo n’imyanzuro ngenderwaho mu bikorwa bya Caritas.


Myr Oreste INCIMATATA, mu gufungura iyo nama y’Inteko Rusange ya Caritas, yagarutse kuri Caritas nk’urwego rufasha Kiliziya guhuza ibikorwa by’urukundo mu nzego zose, maze ashimangira ko ari Umutima wa Kiliziya. Caritas ntabwo isimbura abakristu, ahubwo yunganira ibikorwa by’urukundo byabo mu nzego zitandukanye. Ni uwego rwa Kiliziya rushinzwe gushyira mu bikorwa itegeko ry’urukundo Yezu Kristu yaraze Kiliziya, rugatanga umurongo na gahunda ihamye mu bikorwa by’urukundo bikorwa na Kiliziya.
Nyuma yo gutangiza inama hakurikiyeho kugaragaza ibyakozwe n’ibiteganywa gukorwa mu nzego zose za Caritas mu Mashami uko ari atatu ashinzwe kwita ku batishoboye, ku buzima no ku majyambere.
Ishami rishinzwe abatishoboye rifite intego yo gukora ubukangurambaga mu rwego rwo kumenyekanisha Caritas, gukangurira abakristu n’abandi bantu b’umurima mwiza kwitabira ibikorwa by’urukundo, gukora ubuvugizi ku bantu batishoboye. Muri uyu mwaka was 2021- 2022 urwo rwego rwafashishije abakene ibintu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 2 (2.766.000 frs); naho mu kwezi k’urukundo n’impuhwe begeranya inkunga ifite agaciro ka miliyoni zisaga 10 (10.107.130 frs). Mu gihe cya Covid-19 batanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’icyo cyorezo, buhwanye na miliyoni 28 zisaga (28.217.605 frs); muri Paruwasi zitandukanye habonetse ubufasha bungana na15.318.855 frs buhabwa abantu 8.357; Caritas ya Diyosezi yabonye inkunga ya 9.898.750 frs ihabwa imiryango 431 igizwe n’abantu 1722; naho abantu 120 bo mu Karere ka Kirehe bahawe ibikoresho by’isuku bibafasha kwirinda COVID bifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 frs), bikozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Ishami ry’ubuzima ryita ku BIKORWA BY’UBUZIMA, bimo kurinda (health prevention), kuvura ( health treatment/ Alleviation) no kuzamura imibereho myiza (healthy promotion).
Iryo shami rya Caritas rifite intego yo gufasha Kiliziya mu gutanga umusanzu wayowo kwita buzima, gufasha Abatishoboye mu kubagezaho serivisi ziteza imbere ubuzima bwiza. Muri uyu mwaka wa 2021-2022, Ibikorwa bya Serivisi z’ubuvuzi no kubungabunga ubuzima zitandukanye zirimo gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kuvuz abantu bafite indwara zandura n’izitandura, gukingiza abana no b’iminja, kuavuza abana bafite ubumuga no kubasahakira insimburangingo, … byatwaye amafaranga aasaga miliyoni 36 (36.206.600 frs).
Mu buvugizi bakoze mu bafatanyabikorwa ba Caritas batanze inkunga zitandukanye ku bantu bafite ubumuga. Babifashijwemo n’Akarere ka Ngoma, ndetse n’Umushinga wa ONG KORA WIHAZE WA USAID, batanze inkunga ku NGO Z’AMAHORO mu guha amatsinda y’abafite ubumuga ibiryamirwa n’inkunga zitandukanye zifite agaciro ka miliyoni zisaga 7 (7.650.000 frs). Mu guteza imbere ubuzima binyuze mu ma Paruwasi, iryo shami ryatangiye ubwisungane mu kwivuza abantu bagera ku bihumbi 4.643, batangiwe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza angana na 13.,929.000 frs. Ku bijyanye no gutanga Sirivisi yo guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa Kamere, hafashiwe Ingo zisaga ibihumbi 14 (14.620), binyuze mu Bigo Nderabuzima bya Diyosezi bya Jarama, Zaza, Gituku, Munyaga, Rukoma na Rukara.
Ishami ry’amajyambere rya Caritas rifite intego yo kuzamura ubushobozi bw’abaturage mu by’ubukungu, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi; kuzamura ubushobozi bwo kwihangira umurimo no kubona amafaranga; guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Abafashamyumvire 72 bahawe amahugurwa ku buryo bunyuranye bugezweho bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi mu ma Paruwasi yose. Mu guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto abahinzi hafashijwe kubona umurama w’imboga muri paroisse za Rukoma, Kabarondo, Gashiru, Mukarange na Rukira. Mu buhinzi bw’imbuto, ibiti 1200 by’imbuto byatewe muri Paruwasi ya Rukoma, ibiti 2023 by’imbuto byatewe muri Paruwasi ya Kirehe. Mu gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro ku buryo buboroheye Koperative 2 zabonye uburenganzira bwo gucuruza inyongeramusaruro muri paroisse Rukoma.
Iryo shami ryafashije abantu kubona umusaruro ukomoka ku matungo no guhugura abaturage ku bworozi bwa kijyambere muri za Paruwasi ;gufasha abaturage kubona amatungo magufi mu ma Paruwasi ku buryo bukurikira: Ingurube 245 muri Paruwasi za Kiyanzi, Rusumo, Kirehe, Musaza, Zaza, Rukoma, Munyaga, Kansana, Remera na Gishanda; Ihene 417 muri Paruwasi za Kiyanzi, Rusumo, Kirehe, Zaza, Rukara, Kabarondo Rwamagana na Gishanda; inkoko 620 muri Paruwasi za Rukoma na Rukira; n’inkwavu 7 muri Paruwasi ya Bare.
Mu gutera inkunga imishinga mito ibyara inyungu ku banyamuryango b’abibumbiye mu matsinda y’imina bivuguruye, harimo imishinga y’ubucuruzi, ubworozi n’imishinga mito inyuranye iryo shami ryatanze inkunga ya miliyoni zisaga 19 (19.670.000 frs). Hari n’ibindi bikorwa byinshi birimo gufasha abagenerwabikorwa guhuza umusaruro n’amasoko gukangurira abahinzi gusarura imyaka yeze neza no kuyanika mu bwanikiro bwa kijyambere; kubakira koperative dukomezanye ubwanikiro; gukangurira abahinzi umucyo wo guhunika imyaka; gutanga inkunga y’ibigega byo guhunika imyaka i sake; koperative koguasa yabonye amasezerano y’isoko ry’ibishyimbo bya kolta. ubwanikiro bw’imyaka bwa koperative, ibigega byo guhunika imyaka…
Padiri ushinzwe Caritas Aimable NDAYISENGA, wanagaragaje ibikorwa bitandukanye by’urwego r’buyobozi bwa Caritas, yashimiye amaparuwasi n’Ibigo nderabuzima bya Diyosezi, ubwitange bagaragaje mu bikorwa bya Caritas ya Diyosezi, abibutsa ko ari ngombwa gutanga raporo kuko hari byinshi byakozwe ariko kubera ikibazo cyagaragajwe cyo gudatanga raporo byinshi ntibimenyekane.
Mu gusoza iyo Nteko rusange Musenyeri Oreste yashimiye abafatanyabikorwa ba Caritas harimo Akarere ka Ngoma, kari gahagarariwe n’umukozi ushinzwe abafatanyabikorwa b’Akarere (JDAF), Caritas Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye; yibikije ko ari ngombwa kugendera hamwe no gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bagire imyumvire myiza kuri Caritas; Myr yibukije kandi ko ibikorwa by’Iterambere bya Caritas byashoboka abantu badategereje inkunga, ahubwo bishatsemo ubushobozi.
Padiri DDieudonné UWAMAHORO, Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Itumanaho







Comments are closed