Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashantare 2021, niho Padiri RUKAMBA Innocent yaherekejwe mu cyubahiro. Padiri Innocent RUKAMBA yavutse  kuwa  15/08/1964, ahabwa  ubupadiri kuwa 04/08/1991, akaba yaratabarutse kuwa 7 Gashyantare 2021.

Imihango yo kumuherekeza yabereye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubabahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

  1. Igitambo cya Misa yo guherekeza Padiri Innocent RUKAMBA

Mu nyigisho ya Misa Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku buzima bwa Padiri Inosenti RUKAMBA, cyane cyane mu gihe cy’uburwayi bwe, aho yaranzwe n’Isengesho, kandi n’ubwo yababaraga, ntadohoke

For patients suspected to be suffering from depression, a usa cialis Its effect is more potent on PDE5 than on other known phosphodiesterases..

.

Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA yibukije ko “Imana yaturemeye kubaho ubugingo bw’iteka“, ko Yezu Kristu ari “We Nzira itugeza ku Mana“, kandi ko twaremewe ubuzima, twaremewe kubaho, kuko ari cyo Imana yaturemeye.

Ati “Padiri Inosenti RUKAMBA yakurikiye Yezu mu buzima bwe, ajya kuba Umusaseridoti, akamuha imbaraga ze zose, ubuhanga bwe bwose; igihe cye, akagishora mu gukorera Yezu Kristu, no kumukurikira. Ndetse afasha n’abandi, abarangira umukiro muri Yezu Kristu, abarangira inzira ya Yezu Kristu, itugeza mu Bugingo bw’iteka

With the relaxation of corporal smooth muscle, arterial filling begins, which initiates the hemodynamic event of a natural erection by engorgement of the sinusoids in the cavernosa and veno-occlusion due to the compression of the subtunical venules against the tunica albuginea. cialis for sale Recommended Tests.

. Yezu ni We uduhishurira ubugingo bw’iteka kandi ni We Buzima bw’iteka.

Nyiricyubahiro Cardinal yagarutse ku kwizera kwamuranze, cyane cyane mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe, aho nta mirimo myinshi yari afite, ariko umurimo umwe ukomeye, yakoraga, yadukoreraga ukaba ari umurimo w’isengesho. Ni igikorwa gikomeye yari asigaye akora mu buzima bwe, akabikora atadohoka, yubahiriza igihe, kandi asabira abandi: mu butumwa yakoraga mu bakecuru n’abasaza bafashwa n’ababikira b’Abizeramariya, ndetse yajyaga asindagira agafasha n’umupadiri mugenzi we urwaye mu gutura Igitambo cy’Ukaristiya.

Ubutumwa bwe bwakomeje mu Isengesho, yakoraga ubutumwa bw’isengesho, kandi mu bubabare bwe akarangwa n’impuhwe yagiriraga abandi. Nyiricyubahiro Cardinal ati: “Umurimo yari asigaye akora ni umurimo ukomeye wo kudusabira. Uko yagiraga impuhwe, Nyagasani amugirire Impuhwe, amwakire, aruhukire mu mahoro”.

2. Ubuhamya bwatanzwe mu gusoza Igitambo cya Misa.

Ubuhamya bwatanzwe bwose bwagarutse ku mpano zidasanzwe zaranze ubuzima bwe kuva mu buto bwe, kugeza no mu buzima bwe bwa Gisaseridoti.

Uhagarariye umuryango avukamo yashimiye Imana kubera impano yamuhunze, by’umwihariko ingabire y’ubusaseridoti, ndetse ashimira n’abamufashije mu gihe cy’uburwayi bwe.

Musenyeri Oteste INCIMATATA, wavuze mu izina ry’Abasaseridoti, nawe yagarutse ku butwari bwamuranze ndetse no mu bihe bikomeye by’amateka y’igihugu cyacu, nko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagaranzwe no guhagarara ku bukristu bwe. Musenyeri yagaragaje kandi ishyaka rya Kiliziya mu buhanga buhanitse. Ati: “Imyaka 10 ya mbere y’ubuzima bwe bwa gisaseridoti, yashakaga gukora byinshi mu gihe gito, kandi agaharanira kubitunganya “. Yashimiye kandi umuryango avukamo, by’umwihariko nyina umubyara wari witabiriye umuhango wo kumuherekeza, kubera uburere bamuhaye.

Musenyeri yashimiye cyane Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, uko yamubaye hafi cyane cyane mu bihe bye bya nyuma, aho yamuhaga akanya akamuganiriza akamwumva; ndetse muri rusange uko yita ku Basaseridoti barwaye, uko ababa hafi, akemera kubana nabo, kugira ngo abungabunge ubuzima bwabo.

Mu gusoza ubuhamya bwatanzwe, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku buzima bwe na mbere y’uko aba Padiri, aho yamumenyeye mu nyandiko ze, zuje ubuhanga (yatanze ingero z’Akanyamakuru ka JEC “Soleil Levant”), aho yakekaga ko yaba ari umusaza bitewe n’ubuhanga bwazirangaga. Nyamara babanye mu Iseminali Nkuru ya Nyakibanda, asanga akiri umusore. Igihe yayoboraga Seminali Nkuru ya Nyakibanda, kugeza icyo gihe ni we yabonye wagize impamyabushobozi y’ikirenga (Suma cum Laude), mu zitangwa na Kaminuza ya Roma. Nyiricyubahiro Antoine yagarutse ku bintu 4 twamwibukiraho, byaranze ubuzima bwe:

  • Impano y’ubuhanga yari azwiho, kandi akayikoresha, akayibyaza umusaruro.
  • Isengesho ryamuranze, nk’imwe mu nkingi zigize ubuzima bw’abasaseridoti, aho barangwa no gusenga, gusangira no kungurana inama. No mu ntege nke umurimo wo gusenga yarawukomeje kandi ni wo uhatse byose.
  • Kwihangana byamuranze, n’igihe yabaga ababara nta wabimenyaga; yagiraga ukwihangana gukomeye. Rya sengesho, na kwa gusabana n’Imana, yabivomagamo imbaraga zikomeye harimo kwihangana.
  • Impuhwe yagiraga, zamuranze no mu gihe cy’ububabare. Iyo umuntu ababara, akihugiraho, biramuremerera, akababara kurushaho. Kubera kwita ku bandi, ububabare bwe yabushyiraga ku ruhande, akumva abafitiye impuhwe.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yasoje ashimira, abamubaye hafi, kandi akomoza ku buhamya bwatanzwe, ndetse no kuba hari benshi bifuzaga kuza kumuherekeza harimo Abapadiri, ndetse n’Abepiskopi begera kuri 2, ariko bakaba batabonye uko baza bitewe n’ibihe bikomeye turimo.

Imana imuhe iruhuko ridashira, Imwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro.

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed