“Dore Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’abantu”

Mu gikorwa cyo kwakira Abakristu muri rusange (Audience Générale), kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021, Nyirubutungane Papa Fransisko yibukije agaciro ka Liturujiya nk’Isengesho rya Kiliziya isenga, aho Yezu Kristu asanganira umuryango w’Imana akawutagatifuza kandi kandi akawukiza . Nyirubutungane Papa Fransisko ati «Ubukristu butagira Liturujiya ni nk’ubukristu bwaba budafite Kristu » : Muri Liturujiya Yezu Kristu aba ahari by’ukuri kugira ngo ahure n’umuryango w’Imana.

Nyirubutungane Papa Fransisko yagarutse kandi kuri Liturujiya ya Misa, aho Yezu Kristu ubwe aba ahari rwose, haba mu Ijambo rye, haba mu bimenyestso by’umugati na divayi, bihinduka Umubiri we n’Amaraso Ye; akigaragaza ku bwa Roho Mutagatifu ku buryo bw’Isakaramentu.

Nyirubungane Papa yagarutse ku mvugo ikunze kumvikana, aho umuntu agira ati : « Ngiye kumva Misa! » Misa ntabwo bayumva, ntabwo bayikurikira, nk’aho umuntu yaba ayikurikira nk’indorerezi; ahubwo ni igikorwa umuntu abamo n’umutima we n’umubiri we, maze agasabana na Yezu Kristu, kuko ari We ubwe ugize Igitambo cya Misa.

Yezu Kristu ni we Zingiro n’Ipfundo ry’ibikorwa mu Gitambo cya Misa

43mg/kg body weight of Sildenafil citrate more (Figure 2, 3 & 4).rarely, syncope. cialis without prescription.

. Misa ni Igitambo cy’Ukaristiya kidaturwa gusa n’Umusaseridoti uyoboye, ahubwo giturwa n’Umuryango wose w’Imana, aho abakristu bakigiramo uruhare, buri wese mu mwanya we, nk’ingingo nzima zigize Umubiri wa Kristu.

Nyirubutungane Papa yagarutse kandi ku yandi Masakaramentu, by’umwihariko Isakaramentu rya Batisimu, aho muri iryo Sakaramentu ari Kristu ubwe ubatiza, kuko mu bikorwa by’amasakaramentu, Yezu Kristu ubwe, ku bwa Roho Mutagatifu, ari We uyobora ibikorwa byose muri Liturujiya.

Ibyifashishijwe:

  • www.vatican.va, Audience Générale du 3 février 2021-Cathéchèse 23
  • https://www.vaticannews.va, Audience Générale: le Pape loue nla grâce de la divine liturgie, 3 février 2021
  • https://.fr.zenit.org, «Un christianisme sans liturgie est un christianisme sans Christ», 3 février 2021

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed