Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA

Kuri icyi Cyumweru cya 2 cya Adiventi, kuwa 6 ukuboza 2020, Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA yatuye Igitambo cyo gushimira Imana kubera ingabire yahawe yo gushyirwa mu rwego rwa Karidinali, ikaba ari umugisha wahawe u Rwanda wo kugira Karidinali wa mbere mu mateka.

Muri icyo Gitambo cya Misa, cyanitabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda H.E. Paul KAGAME, akaba yagituye akikijwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Abepiskopi bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Abasaseridoti, Abihayimana n’Abakristu bahagarariye abandi, Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA yagize ati: “Nishimiye kwifatanya namwe mwese kugira ngo dushimire Imana kandi mbasangize no ku mugisha nahawe, mpabwa ubukaridinali

– consider increased risk of bruising with tadalafil for sale In dog, heart rate was moderately increased in all studies, with no consistent changes in blood pressure..

. Uyu munsi, uwo mugisha, nkaba mbashije kuwucyura hano mu Rwanda”

Karidinali Antoni KAMBANDA atura
Igitambo cya Misa

Mbere y’uko Igitambo cya Misa gitangira habanje igikorwa cyo kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, wasanganiwe na Karidinali Antoine KAMBANDA ari kumwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Nyiricyubahiro Musenyeri Andrzej JÓZWOWICZ, na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe RUKAMBA.

Nyuma yaho hakurikiyeho ijambo ry’ikaze rya Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA, wabanje kwakira abashyitsi, n’Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye. Muri iryo jambo ry’ikaze yahereye ku Ijambo ry’Imana dusanga mu Ibaruwa Pawulo Mutagatifu Intumwa yandikiye Abanyefezi, aho agira ati: “Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajeho imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu” (Ef 1, 3), maze akomeza agira ati “Iryo sengesho rya Mutagatifu Pawulo, kuri uyu munsi, niryo ryacu kuri uyu munsi wo gushimira Imana, kubera ko Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA yaherewe ubukaridinali na Nyirubutungane Papa Fransisko i Roma.”

Musenyeri Filipo RUKAMBA yakomeje abwira Karidinali Antoni KAMBANDA ati: “Kuba mubayeUmukaridinali byaradushimishije cyane. Abantu benshi twahuriye ku ma televiziyo, ku ma radiyo, no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, dushimira, kuko batweretse neza uko umuntu aba umukaridinali; dore ko ari nawe wa mbere u Rwanda rubonye. Koko rero muje mukomeza, ku rundi rwego, umurongo muremure w’abakristu n’Abiyeguriye Imana u Rwanda rwagize. Kuva kera twari dusanzwe tuzi ko “Imana itaha i Rwanda”. Ubukaridanali bwanyu bwatumye tubyumva kurushaho, bituma tunumva uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu ruhando rwa Kiliziya y’isi yose. Twabumvise rero nk’umunyarwanda w’umukristu, mu bwiza bwacu, n’ingorane twanyuzemo, mu mizero yacu, no mu kureba imbere hacu; tubumva nk’umuntu dutuye Imana na Kiliziya yose, kugira ngo muduhagararire, munita neza ku nshingano zireba umukaridinali; ibyo bituma dushimira Imana (…).

Mu nyigisho ye Karidinali yagarutse ku butumwa bw’ihumure, Imana yoherereje umuryango wayo, maze ahuza amasomo y’Icyumweru cya 2 cya Adiventi n’ubutumwa bwe nka Karidinali, asaba abayobozi mu nzego zitandukanye gutega amatwi abo bashinzwe kuyobora, ngo babahumurize.

Dore Incamake y’Inyigisho ya Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA:

Bavandimwe, kuri uyu munsi wo gushimira ingabire y’Imana, y’ubukaridinali twahawe, ihuye n’Icyumweru cya 2 cy’Adiventi, idutegurira Noheli, Ijambo ry’Imana twumvise riradufasha kumva neza ubutumwa bwa Karidinali n’icyo ategerejweho.

Mu gihugu cyacu ndetse no mukarere kacu, twahuye n’amateka mabi, kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo abantu bibazaga bati: “Aho Imana ntabwo yatwibagiwe? Akaga duhura nako irakabona?…”.

Uko Imana yatumye umuhanuzi Izayi ku muryango wayo, wari mu makuba, ni nako natwe nyuma y’amakuba, u Rwanda rwahuye nayo, Nyirubutungane Papa Fransisko, ayobowe na Roho w’Imana, yahaye u Rwanda Karidinali, aramutuma, ati: “Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize! Nimubwire umurwa wanjye Yeruzalemu ko ubucakara bwawo, ubucakara bw’icyaha n’urwango, inabi n’amacakubiri, burangiye. Ingoyi y’icyaha niyo ishora abantu mu rupfu, ikabatera amakuba n’agahinda. None rero Nyagasani aje kudukiza, adutumyeho ati: Bungeri b’ubushyo bwanjye, Bepiskopi, Basaseridoti, Biyeguriyimana, Bayobozi b’inzego zose, Nyagasani arantumye ngo dufatanye, duhumuri umuryango we, tuwuhumurize

Efficacy parameters – It has been assumed that sexual function is best assessed in a natural (home) setting with patient self-reporting by means of questionnaires, which is preferable to a laboratory setting with objective measures such as the RigiScan device. cialis online Psychological processes such as depression, anxiety, and.

.


Karidinali yakomoje ku ruzinduko bakoze, bamaze guhabwa ubukaridinali, rwo kujya gusuhuza Papa Benedigito wa 16, n’amagambo yamubwiwe, bamaze kumubwira ko ari umukaridinali wo mu Rwanda, aho yagize ati “Mu Rwanda ndabizi ni abantu bababaye cyane”. Bigaragaza ukuntu umushumba wa Kiliziya Gatolika azi u Rwanda kandi adusabira.


Karidinali yakomeje agira ati: “Bungeri b’ubushyo bw’Imana dutege amatwi abakristu, dutege amatwi abantu, twumve akababaro kabo tubahumurize. Bayobozi mu nzego zose mutege amatwi abo muyobora, mwumve akababaro kabo mubahumurize. Babyeyi namwe barezi mutege amatwi abana n’urubyiruko, mwumve akababaro kabo, impungenge zabo, n’ubwoba bwabo, mubahumurize. Ihumure intumwa y’Imana itumwa gutanga, ni ukumenyesha umuryango w’Imana ko Imana ibakunda, ibakunda byahebuje. Uko byagenda n’iyo twaba turi mu makuba, Imana ntabwo iba yadutereranye. Imana iradukunda kurusha uko tubizi, kandi iradukunda kurusha uko tubitekereza…”

Akenshi usanga abantu bahemuka bazi ko ari uburyo bwo kwirwanaho, ndetse bakagirira abandi nabi bazi ko ari uburyo bwo kwirwanaho, ariko iyo umuntu yizera Imana, akemera ko Imana imuzi, imukunda kandi imwitaho, akora ibyo agomba gukora mu bunyangamugayo, kuko aba azi ko Imana ihari, ko atari wenyine. N’iyo hari ushatse kumubangamira cyangwa kumugirira nabi, ntabwo bituma ahemuka, kuko aba azi ko Imana ihari, imurinda kandi imurengera; nibyo umunyarwanda agira ati: “Uhagarariwe n’ingwe, aravoma”.

Umuhanuzi Izayi rero ati: “Nyagasani araje, nimutegure amayira ye!” Amayira ya Nyagasani ni imitima y’abantu, n’imibanire y’abantu. Utununga, imanga n’amabuye bagomba gukuramo ngo baringanize inzira ze ni urwango n’ishyari, ni inabi n’amacakubiri, ni ubuhemu n’uburiganya, bitandukanya abantu n’Imana, kandi n’abantu bikabateranya, bikabateza amakuba, urupfu n’agahinda.

Mutagatifu Petero, mu Isomo rya kabiri, ati kwitegurira kwakira Umukiza, nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana. Murangwe n’urukundo; Nyagasani azasange mwuje ineza, amahoro n’ibyishimo, muri abaziranenge n’inyangamugayo.

Mu ivanjili twumvise Yohani Batista aje guteguriza Umukiza, wari utegerejwe. Mu kwicisha bugufi kwe, kw’intumwa nyakuri, aratubwira ati: “Uwo ntegurira aranduta kure”. Iyo duhawe ubutumwa bw’ikirenga nk’ubu, tugomba kwicisha bugufi, kugira ngo Imana abe ari Yo ikuzwa, kugira ngo ikuzo n’icyubahiro tubiture Imana, tubiharire Imana, Yo dukesha byose.
Mu Ibaruwa, Nyirubutungane Papa Fransisko yanyandikiye antorera kuba Karidinali, akoresheje amagambo ya Yezu, yarambwiye ati: Nimujya mutunganya inshingano zanyu, mujye mugira muti: ” Turi abagaragu nk’abandi: twakoze ibyo twagombaga gukora” (Lk 17. 10).

Karidinali ni umugaragu w’Imana, byose ni Imana abikorera, kandi byose tubikoreshwa n’Imana, niyo ibidushoboza.

Bavandimwe rero, mumfashe dukomeza gushimira Imana, ihore isingizwa iwacu no ku isi hose.

Nyagasani Yezu nabane namwe

Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA

Byegeranyijwe Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Paruwasi Katedrali ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed