Nyiricyubahiro Karidinali Myr Antoni KAMBANDA

Kuri icyi cyumweru kuwa 25 Ukwakira 2020, mu gusoza Isengesho ry’Indamutso ya Malayika, Nyirubutungane Papa Fransisko yatoye Abakaridinali bashya 13, harimo Nyiricyubahiro Karidinali Myr Antoni KAMBANDA (Son Eminence le Cardinal Mgr Antoine KAMBANDA). Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje amazina y’Abakaridinali bashya harimo n’irya Musenyeri Antoni KAMBANDA.

Umukaridinali ni umwe mu Bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika bashyirwaho na Papa ubwe, ngo bamufashe mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika Ntagatifu ku isi, bakaba mu rugaga rw’Abakaridinali nk’abajyanama ba hafi ba Papa, ndetse ni nabo batorwamo Papa, bakanatora Papa. Bagira uruhare mu byemezo bikomeye bifatwa na Papa.

Nyiricyubahiro Karidinali Myr Antoni KAMBANDA yagaragaje ibyishimo yakiranye ubwo butumwa bushya, ashimira Imana, Kiliziya, ndetse na Nyirubutungane Papa wamugiriye ikizere

or improvement of ED. These patients must be evaluated cialis online Penile sensation.

. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda yagize ati” Ndashimira Imana! Imana ni Yo igena byose, kandi amateka y’umuntu agenwa n’Imana. Ni ibintu ntigeze ntekereza, ariko ku bw’ububasha bw’Imana. Nkashimira na Nyirubutungane Papa wangiriye ki kizere ndetse akanantungura kuko ntabwo nari mbizi. Mu kanya nibwo abantu bagiye babimbwira hanyuma nza kubona n’abambwira ko ari amakuru y’impamo. Ni ibintu rero nshimira Imana kuko nkunda Imana n’umutima wanjye wose nk’uko Ivanjili y’uyu munsi yabivugaga, kandi mu buzima bwanjye nitangiye kuyikorera. Ubwo rero icyizere ngiriwe n’umwanya mpawe nshimishijwe n’uko nzashobora kuyikorera kurushaho mu rwego rwa Kiliziya kuko nkunda Kiliziya nk’umuryango washyizweho n’Imana mu buryo bwo kwamamaza urukundo rwayo, n’Inkuru Nziza y’umukiro”.

Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA yatangaje iyo nkuru nziza mu butumwa yatanze kuri Radiyo Mariya Rwanda, maze amwifuriza ubutumwa bwiza mu izina ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ati: “Ubundi umukaridinali ntaba ari uw’igihugu cye gusa, cyangwa Diyosezi ye gusa, aba ari umukaridinali wa Kiliziya y’isi yose, Kiliziya Gatolika yose ku isi. Abakaridinali murabizi bashobora kuba Abepiskopi bari muri Diyosezi zabo nk’uko hari n’abandi baba bakora mu Biro bikuru by’i Roma, nabo baba Abakaridinali. Hanyuma rero ni nabo batora Papa, bagatorwamo na Papa ubundi ku buryo busanzwe. Turamwifuriza rero rwose n’ibyishimo byinshi, turamwifuriza gukomera, kujya mbere

and should therefore be reserved for select cases failing cialis sales Control section of the Kidney..

. Ni we mukaridinali wa mbere tubonye mu Rwanda, turamwifuriza imirimo myiza; igiye kwiyongera, yari afite Diyosezi ya Kibungo yitaho, yari afite Arkidiyosezi ya Kigali; ubu ngubu nka Karidinali imirimo iziyongera, ariko tuzi neza ko abishoboye, ko afite imbaraga kandi ko azabikora neza. Turamwifuriza rero ibyiza byose nk’Abepiskopi bagenzi be, yewe ndetse nk’abakristu twese tugize ikintu gikomeye cyo kugira Umukaridinali wa mbere mu Rwanda”.

Abakristu muri rusange bagaragaje ibyishimo batewe n’iyo nkuru nziza ndetse bashimira Imana yahaye umugisha u Rwanda, muri byinshi Imana yagiye irukorera.

Nyiricyubahiro Karidinali Myr Antoni KAMBANDA tumwifurije ubutumwa bwiza kandi dukomeze kumusabira kugira ngo Nyagasani, ukomeje kumwigomba, amube hafi, amuhe n’imbaraga zizamushoboza gusohoza neza inshingano zose imutorera.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed