1. Amasomo Matagatifu ya Misa:

  • Isomo rya mbere: Zak 9, 9-10
  • Zaburi: Zab 145 (144)
  • Isomo rya kabiri: Rom 8, 9.11-13
  • Ivanjili Ntagatifu: Mt 11, 25-30

2. Inyigisho ku Masomo y’Icyumweru cya 14 Gisanzwe

Ijambo ry’Imana twazirikanye riradufasha kongera kurangamira Imana no kuyisingiza kubera urukundo Imana yadukunze, itwoherereza Umwana wayo Yezu kristu, kandi iduha Roho Mutagatifu, uduha kuba abana b’Imana, no kugengwa na Yo.

1. Imana yaduhishuriye urukundo rwayo muri Yezu Kristu:

Mu Ivanjili Ntagatifu, turabona Yezu Kristu asingiza Imana Data, kubera urukundo yadukunze muri We: «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data, keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira.» (Mt 11, 25-27).

Mu kwigira umuntu kwa Yezu Kristu, Imana yaduhishuriye urukundo rwayo, rugaragarira muri uko kwicisha bugufi kw’Imana. Bityo abaciye bugufi nibo bashobora kwakira urwo rukundo no kumenya iyo Mana yihishuye itwoherereza Umwana wayo: “Nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe. N’ubwo yari afite imimerer imwe n’iy’Imana ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza ho gupfa apfiriye ndetse ku musaraba.” (Fil 2, 5-8).

  • Twamenye Imana tubikesha Yezu Kristu: “Nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data, keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira” (Mt 11, 27)

Yezu Kristu ni We utumenyesha Imana Data, kandi uwamubonye aba yabonye na Data (Yh 14, 9). Uwo Yezu Kristu ni We uduha gusabana n’Imana Data, kandi akaturuhura, aduha umutwaro we woroshye: «Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu. Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.» (Mt 11, 28-30).

  • Twabaye abana b’Imana tubikesha Yezu Kristu: Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu. Nguko uko yadutoreye muri We nyine, mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. Igena ityo mbere y’igihe, ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu kristu” (Ef 1, 3-5a)

Muri Yezu Kristu turi abana b’Imana, tubikesha urukundo Imana yadukunze. Kubera iyo mpamvu turasabwa kugenza nk’abana b’Imana, tuyobowe na Roho Mutagatifu.

2. Niba turi abana b’Imana, tubeho tugengwa na Roho Mutagatifu udutuyemo.

Roho Mutagatifu ni We uduha gusa na Yezu Kristu no guhinduka abana b’Imana: “Mwebwe ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho kuko Roho w’lmana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari we” (Rm 8, 9). Kugengwa na Roho Mutagatifu ni ukubaho dukora ugushaka kw’Imana, ni ukubaho twera imbuto za Roho : Urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata” (Ga 5,22-23).

Mu Isomo rya mbere twumviseUmuhanuzi Zakariya atubwira isoko y’ibyishimo byacu: “Ishimwe unezerwe, mwari w’i Siyoni! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi kandi aroroshya“(Zak 9, 9) . Uwo mwari ubwirwa ni Kiliziya, yo mugeni wa Kristu. Yezu Kristu ni We soko y’ibyishimo byacu.

3. Twemere Roho Mutagatifu aduturemo kugira ngo tubeshweho na We:

Roho Mutagatifu ni We uduha kubaho no kugira ubuzima. “Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa, ku bwa Roho we utuye muri mwe. None rero bavandimwe, turimo umwenda, ariko si uw’umubiri byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri muzapfa; ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa by’umubiri muzabaho”  (Rom 8, 11-13).

Kugira ngo tubeho tugengwa na Roho, bidusaba kwitandukanya n’ibikorwa bibi, ibikorwa by’umubiri biduheza mu bucakara bw’icyaha, bikadukururira urupfu: “ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo” (Ga 5, 19-20)

Tubeho tugengwa na Roho Mutagatifu, bityo duse na Yezu Kristu, uduha kuba abana b’Imana.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed