Kuri icyi Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2020, turahimbaza Umunsi Mukuru wa Pentekositi. Mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, yagarutse ku kamaro ka Roho Mutagatifu mu Buzima bwacu.
Yezu Kristu yadusezeranyije ko atazadusiga twenyine, asubira mu Ijuru, ko azatwoherereza Roho Mutagatifu, Umuhoza, Umuvugizi n’Umwigisha. Roho w’ukuri, dukesha ingabire z’ubusabanirama no kubaha Imana, Ingabire z’ubumenyi, ubuhanga n’ubujyanama, ingabire z’ubudacogora n’ubushishozi
of life.intermediate cardiac risk, as defined in Table V, can be usa cialis.
1. Amasomo y’Igitambo cya Misa :
- Isomo rya 1: Intu 2, 1-11
- Isomo rya 2: 1Kor 12, 3b-7. 12-13
- Ivanjili Ntagatifu: Yh 20, 19-23
2. Inyigisho ya Misa yatanzwe na Musenyeri Antoni KAMBANDA
Bavandimwe mu muco w’Abanyarwanda duha agaciro gakomeye “ijambo”, ijambo ni ubuzima. Biratangaje ukuntu Bikira Mariya i Kibeho, yihishurira abana yabonekeye, ababwira ko izina rye ari “Nyina wa Jambo”, kugira ngo aduhishurire uwo ari we n’uruhare rwe mu buzima bwacu, no mu kurokorwa kwacu.
Nyina wa Jambo bisobanura ko ijambo rifite icyo rivuze gikomeye mu muco wacu, kandi na benshi dusangiye uwo muco n’indangagaciro. Iyo abantu bunze ubumwe, umunyarwanda agira ati “Bariya bantu, bavuga rumwe, bavuga ururimi rumwe”. Igihe bagize amakimbirane n’amacakubiri, umunyarwanda agira ati “Ntibavuga rumwe, ntabwo bumvikana, nta bumwe bafite”.
Imana rero ni Yo muhuza w’abantu; uko abantu barushaho kwegera Imana ni nako barushaho kunga ubumwe no kuvuga rumwe. Yezu Kristu yazanywe no kunga abantu n’Imana. Iyo abantu bunze ubumwe n’Imana no hagati yabo bariyunga, bakaba abavandimwe, bakavuga rumwe. Yezu Kristu, nyuma yo gupfa no kuzuka agasubira mu ijuru, yatwoherereje Roho Mutagatifu, aribyo twizihiza uyu munsi kuri Pentekositi, Roho w’ubumwe, utuma tuvuga rumwe, tukumvikana, abantu bakaba bamwe, bakaba abavandimwe.
Mu Isomo rya mbere twumvise inkuru ya Pentekosti, uko byagenze. Intumwa zari sikingiranye, kubera gutinya urupfu, Roho Mutagatifu abamanukiraho, basohoka bafite ubutwari n’ubuhanga batari basanganywe, batangira kwamamaza ibitangaza by’Imana. I Yeruzalemu icyo gihe, hari hateraniye abantu benshi bavuye hirya no hino mu mahanga y’isi, baje mu munsi mukuru, Penekosti ni umunsi wa 50 nyuma ya Pasika, bari baje kwizihiza. Isiraheli yari yarahuye n’intambara, abayisiraheli barahunga, bahungira mu mahanga, bamwe baba ariho bakurira, abandi barahavukira, bakaba baravugaga indimi z’amahanga zitandukanye; izo muri Afurika, muri Libiya, mu Misiri; izo mu Burayi, i Roma, mu Bugereki; Izo muri Aziya no mu barabu. Ariko abantu bagatangazwa n’ukuntu ibitangaza by’Imana abigishwa batangazaga, bamamazaga, buzuye Roho Mutagatifu, bavugaga buri muntu akabumva mu rurimi rwe; barumvikanaga n’ubwo bari badahuje ururimi.
Igitabo cy’Intangiriro kitubwira ukuntu kutumvikana ku indimi kwatangiye, kwatangiranye n’umunara wa Babeli, mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 11, 1-9), kitubwira ukuntu abantu bo muri uyu mujyi bashatse kubaka umunara ugera ku ijuru. Umunara bivuga kuba umuntu ari hejuru; iyo umuntu ari ahirengeye, ari hejuru mu munara, aba ategeka, cyangwa ari hejuru y’abari hasi ye. Ibi rero kuvuga ko bashakaga kubaka umunara ugera ku ijuru, bashakaga no guhiga Imana, no guhinyuza ikuzo ry’Imana; mbese abantu bashakaga kujya hejuru y’Imana. Abantu bahora bagira igishuko nk’iki ngiki, icyaha cyo gushaka kwigenga ngo n’Imana itabagenga, itabategeka, bakanga gukurikiza amategeko yayo, n’Ijambo ryayo, ariko bikabagiraho ingaruka, kuko banga kumva icyo Imana ibasaba ngo babone umukiro, ahubwo bikabaviramo urupfu n’agahinda. Kwitandukanya no kwigomeka ku Mana ni icyo ngicyo biganishaho. Iyo abantu rero bashaka kwigomeka ku Mana, bagera aho bagasobanya; Babeli bivuga gusobanya, ntibumvikane. Nibyo byabaye kuri aba bantu b’i Babeli, batangiye kutumvikana; yamubwira ati “mpereza zana urwo rwego manuke”, wa wundi urwego akarukuraho agahanuka; yavuga ati “mpereza ayo matafari”, undi akayarekura akamugwira. Bituma rero bananirwa kumvikana, n’imirimo bakoraga irahagarara, kuko batavugaga rumwe.
Pentekosti rero yaje ikosora cyangwa se ikiza abantu uko kutavuga rumwe, no kutumvikana. Roho Mutagatifu yatumye abari badahuje, babasha kuvuga rumwe no kumvikana. Muri iki gihe dufite itumanaho rituma abantu bashobora kuvugana, umuntu ashobora guhamagara undi aho ari hose ku isi bakavugana, akamugezaho ububutumwa aho ari hose. Ariko nyibivuga ko abantu barushijeho kumvikana, ko abantu barushijeho kuvuga rumwe; abantu baravugana ariki ntibumvikane. Mu Rwanda nta rundi rurimi kavukire tugira, ni ikinyarwanda gusa; ariko n’ubwo mu Rwanda hari ururimi rumwe kavukire, ntabwo abantu bumvikana, usanga abantu batavuga rumwe. Ibi rero bitwereka ko hari urundi rurimi, ururimi rwa Roho mutagatifu, Roho w’urukundo, rutuma abantu bumvikana rutuma abantu bavuga rumwe bakaba abavandimwe. Roho w’urukundo, urukundo rw’Imana, ni We uhuza abantu bakavuga rumwe. Iyo abantu batavuga rumwe ni uko baba babuze Roho w’urukundo, urukundo rutuma abantu bavugana, bakumvikana, bakunga ubumwe, bakaba abavandimwe.
Kuri pentekosti nibwo Kiliziya yavutse; nibwo Kiliziya yavutse, kugira ngo muri Kiliziya, Roho Mutagatifu ahurize hamwe amahanga yose, n’indimi zose, mu muryango umwe w’Imana, ibereye Umubyeyi, nabo bakaba abavandimwe hagati yabo. Nk’uko mu Kiragano cya kera, Imana yamanukiye kuri Sinayi mu mirabyo n’indimi z’umuriro, igaha amategeko umuryango wayo wa Isiraheli, ni nako kuri Pentekosti mu Kiragano gishya, Roho Mutagatifu, Roho w’Imana, amanukira ku ntumwa mu ndimi z’umuriro agashyiraho itegeko rishya rizajya rigenga umuryango w’Imana, Yezu Kristu yacunguje amaraso ye, itegeko rimwe ribahuza, itegeko ry’urukundo, rituma bahuriza hamwe, n’ubwo baba badasa. Ahubwo ubudasa bwabo bukaba impano n’ingabire zuzuzanya, aho kubangamirana zikaba ubukungu n’imbaraga. Kiliziya, Umuryango w’Imana ni umubiri wa Kristu. Nk’uko Pawulo Mutagatififu abivuga, abemera ni ingingo zigize Umubiri wa Kristu, zigize Kiliziya . Roho Mutagatifu rero, uyobora Kiliziya, agenda ahuza ingingo zinyuranye mu budasa bwazo, nk’uko ingingo z’umubiri zitandukanye. Mu budasa bw’ingingo, Roho Mutagatifu agenda ahuza ibikorwa by’izi ngingo zinyuranye, by’aba bantu banyuranye, n’ingabire zabo muri Kiliziya, bagasohoza ubutumwa, bahesha Imana ikuzo kandi bamamaza ibitangaza by’Imana. Niyo mpamvu rero ubumwe bw’abakristu no mu budasa bwabo, ari ngombwa kugira ngo badasobanya.
Bavandimwe rero dusabe kugira ngo Imana idufashe, idutsindire n’iki cyorezo, natwe nk’Intumwa, nyuma y’iyi minsi 50 ya Pasika, tumaze natwe, turi muri “Guma mu rugo”; dusabe Nyagasani, kugira ngo Roho w’Imana adufashe, adutsindire iki cyorezo, bityo dushobore gusohoka vuba, dutangaza ineza n’urukundo rw’Imana.
Roho w’Imana nabane namwe!
✠ Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo
Comments are closed