Bimwe mu byatanzwe

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2020, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Kibungo, ku bufatanye n’umuryango “Trocaire”  yafashije imiryango 242 yo mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Nyamugali.

Ni inkunga ifite agaciro ka miliyoni 10 igizwe n’ibiribwa,udupfukamunwa  ndetse n’ibikoresho by’isuku byahawe abatishoboye bagizweho ingaruka n’icyorezo cya corona Virus  ndetse n’abari bafite imirimo igahagarara kubera gahunda ya “Guma mu rugo”

In anaesthetised rats and dogs, the metabolite caused a dose-related, but transient, fall in mean arterial blood pressure and an increase in heart rate.should occur at regular intervals, depending upon tadalafil generic.

. Ni muri Paruwasi za Rusumo na Kiyanzi ziri mu murenge wa Nyamugali mu karere ka Kirehe.

Buri muryango wagiye uhabwa udupfukamunwa, ku bari baje batadufite, ibyo kurya  ndetse n’ibikoresho by’isuku byo kwibafasha mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Korona virusi 19. Mubyo kurya buri muryango wahawe  Ibilo 20 (20Kg) by’ifu ya kawunga n’ibiro 15(10Kg) z’ibishyimbo.

Ibikoresho by’isuku buri muryango wahabwaga isabune eshanu (imiti5), ijerekani, indobo, ndetse kubafite abana babangavu bo bahabwa n’impapuro z’isuku (cotex), zifashisha mu isuku yabo.

Abahawe ubu bufasha batangaje ko bishimiye ubu bufasha batangaza ko nyuma yo kubona ikibaramira, iyi mfashanyo igiye kubafasha kwirinda icyorezo cya Korona virusi 19, barangwa n’isuku.

Bamwe mu babihawe batanze ubuhamya:

Janvier IYAKAREMYE

IYAKAREMYE Jeanvier, wari usanzwe yotsa inyama mu kabari ahitwa ku Rusozi kagahagarikwa na gahunda ya guma mu rugo, yagize ati: “Turashima Kiliziya Gatolika, ndetse n’uyu murayngo wa Trocaire, kuko nkanjye akazi kamaze igihe karahagaze kuko nakoraga mu kabari notsa inyama. Umugore wanjye nawe twarakoranaga mu kabari none ubu byari bitugoye kubona ibidutunga. Bigiye kudufasha kubaho no kwirinda iki cyorezo, tugira isuku kuko baduhaye ibikoresho bibidufashamo.”

MUKAMANA Pauline, utuye mu Kagali ka Nyamugali , yagize ati « Nari mbayeho ntegereza ko abaturanyi banzanira ibyo kurya kubera, ko ntagira umfasha mu rugo kandi nshaje. Ariko ubu bufasha bugiye kudufasha kubaho dufite icyo turya.”

Padiri Aimable NDAYISENGA, Umuyobozi wa komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi  Gatolika ya Kibungo avuga ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe kugoboka abakene bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Korana Virusi 19, bafashwa kubona ibikoresho bibafasha kuyirinda ariko bakanabona ubufasha bw’ibyo kurya.

Padiri yagize ati: “Twibanze kubantu bari bafite imirimo bakoraga, ikaza guhagarara kubera Korona virusi 19, muri gahunda zashyizweho zo kuyikumira za “Guma mu rugo”. Twanarebye kandi abandi bantu bakennye, bagizweho ingaruka n’iki cyorezo tubahitamo ngo bagire imibereho myiza ari nako bakumira iki cyorezo bagira isuku nkuko mwabibonye mu bikoresho bahawe.”

Umukozi mu muryango wa “Trocaire”, wari uyihagarariye muri iki gikorwa, NTAKIRUTINKA Fredy, yavuze ko Trocaire bivuga urukundo, ko ari umuryango washinzwe n’Abepisikopi bo muri Irilande, bagamije gukora ibikorwa by’urukundo; ababwiye ko ubwo bufasha buba bwaturutse mu bakirisitu bo muri icyo gihugu cya Irilande cyo ku mugabane w’uburayi.

Uwo mukozi yagize ati” Trocaire” ni “caritas”, ni urukundo. Ubu bufasha ni Abakirisitu bo muri Irilande baba bakusanyije kugira ngo bugoboke abafite ibibazo

for potentially additive or synergistic actions (e.g. buy tadalafil Testes examination : size and consistency.

. Turizera ko namwe mugiye kugenda mugatangira gukora ibikorwa bibateza imbere mwibumbira mu matsinda ku buryo igihe kimwe tuzagaruka hano namwe mwarageze ku rwego rwo gufasha abandi,  tuje gufata inkunga namwe mwakusanyije. Nicyo tubifuriza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burashishikariza abaturage gushyira ingufu mu kwirinda iki cyorezo, bakurikiza amabwirizwa bahabwa n’inzego z’ubuzima arimo kugira isuku. Ubu buyobozi bukomeza buvuga ko ibibazo by’ibura ry’ibiribwa mu baturage birimo gukemuka, kuko ubu abaturage bejeje imyaka yabo bahinze.

Byegeranyjwe:

Jean Claude GAKWAYA, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri DIyosezi ya Kibungo.

Padiri Aimable NDAYISENGA, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Kibungo

Byashyizwe ku rubuga na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed