1. Amasomo y’Igitambo cya Misa:
- Isomo rya mbere: Intu 14a. 36-41
- Zaburi iherekeza Isomo: Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4,5,6
- Isomo rya kabiri: 1 Pet 2, 20b-25
- Ivanjili Ntagatifu: 10, 1-10
2. Inyigisho ya Myr Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.
Bavandimwe, Imana yaremye muntu ku buryo akenera kubana n’abandi. Umugambi wayo, Imana yashatse kubumbira abantu bose mu muryango umwe, ibereye Umubyeyi. Icyaha cya mbere kibangamiye uyu mugambi w’Imana, wo guhuriza hamwe abantu, ni ukubatanya, kubacamo ibice, kubavangura; urwango nicyo rukora, ni ugutanya abantu. Naho urukundo rurabahuza. “Kubaho ni ukubana”, iyo abantu batabana neza, bakabana nabi, nta buzima baba bafite! Burya ubuzima ni bugari, kurusha ubw’umubiri. Ubuzima ntabwo ari ubw’umubiri gusa, kumva umuntu adafite uburwayi, kumva umuntu atababara, ataribwa. Iyo umuntu ahangayitse, nta mahoro afite, ntabwo aba afite ubuzima. Iyo umuntu abanye nabi n’abandi, mu rwango, ntabwo aba afite ubuzima; iyo adafitanye amahoro n’Imana nta buzima aba afite. Ubuzima rero ni bugari; umuntu akenera ubuzima bw’umubiri, kuba atekanye nta burwayi ataribwa; kuba adahangayitse, afite amahoro; kuba abanye n’abandi no kuba abana neza n’Imana. Niyo mpamvu Imana idusaba kubana n’abandi, nk’abavandimwe mu muryango, umuryango Imana ibereye Umubyeyi. Igihe rero umuntu yigometse ku Mana, akabaho nabi mu rwango, intambara n’ubugome, nta buzima aba afite. Twumvise uko byageze, aho na Yezu Kristu, Umwana w’Imana, bamwubahutse na We bakamwica, nk’uko Petero mu Isomo rya mbere abivuga. Iyo rero umuntu yigometse ku Mana, umwiryane, urwango, bimukukiramo, bikamukururira agahinda n’urupfu. Imana yohereje Umwana wayo, kugira ngo atwunge na Yo, kandi aturememo umuryango w’abavandimwe.
Nk’uko twumvise mu Ivanjili, Yezu Kristu, kugira ngo atwumvishe neza ubutumwa bwe bwamuzanye n’uruhare afite mu buzima bwacu, akoresha ingero z’ubuzima bwa buri munsi.
1. Yezu Ati “Ndi Umushumba Mwiza”.
Yezu agira ati: “Ndi Umushumba Mwiza”; niba hari urugero twumva neza ni uru nguru. Umushumba mwiza akora uko ashoboye kugira ngo ubushyo bwe bugire ubuzima bwiza; ubushyo bwe, intama, inka ze, azahura mu rwuri rutoshye, akazishora ku iriba ry’amazi afutse. Uru rugero ni urugero rugaruka kenshi muri Bibiliya. Umuririmbyi wa Zaburi, nk’uko mukanya twabiririmbaga, muri Zaburi ya 23 [Za 23, (22)], agira ati “Ndagiwe n’Umushumba Mwiza, ntacyo nzabura, anjyana mu rwuri rutoshye, kandi akanshora ku iriba ry’amazi afutse”. Umushumba mwiza ntatuma inka ze zinywa ibirohwa n’ibiziba zibonye; azishora ku iriba ry’amazi afutse, asukuye; intama yazimiye ajya kuyishaka, akayigarura mu zindi; ahangara intare akayitesha ntimurire inka ze. Iyo ari mu gihe cy’amapfa, mucyi, azishakira ibisigara n’ibisigati, ngo zishobore kurisha neza. Yezu Kristu rero ni uko nguko yita ku buzima bwacu. Umushumba ni umuyobozi uyobora abo ashinzwe mu buzima bwiza, buboneye; ubushyo bwe ntabwo abuyoboza inkoni, ahubwo ajya imbere, arangaza imbere abo ayoboye, bakamukurikira, bakamwigana; bumva ijwi rye, bakamukurikiza.
2. Yezu ati “Ndi Irembo, ndi Umuryango”.
Yezu atanga urundi rugero ati: Ndi Irembo, ndi Umuryango; niba umuntu anyuzeho azakizwa, azagira ubuzima; ni Jye rembo intama zinjiramo, zigataha mu gikumba kimwe, ku gicumbi cy’ubuzima. Ni Jye muryango ubinjiza mu muryango, mukagira ubuzima; ndi irembo ribinjiza mu muryango w’ubuzima.
- Ati rero “Nazanywe no kugira ngo bose babe umwe, mbahurize hamwe, babe umuryango umwe”; nk’uko twumvise mu Isomo rya kabiri Petero agira ati: “Mwari intama zatatanye, Yezu Kristu aritanga ku bw’urupfu rwe n’izuka rye, ababumbira hamwe ngo mube ubushyo bumwe.
- Ati “Nazanywe no kugira ngo bose bagire ubuzima, ubuzima bwuzuye, ubuzima busagambye.” Kubaho neza, kugira ubuzima, ni uko tuba twunze ubumwe nk’abavandimwe; tuba twunze ubumwe, nk’umuryango.
Mu Rwanda, turabizi neza, no mu mateka yacu, igihe haje amacakubiri, ubumwe bwacu bugasenyuka, twasaruye Jenoside yakorewe abatutsi, amarira n’agahinda. Ubumwe bwacu rero n’ubuvandimwe, nicyo dukesha kubaho, nibyo dukesha ubuzima. Nibwo butumwa bw’Umushumba mwiza, utubumbira hamwe. Yezu Kristu, Umushumba Mwiza yemeye kutwitangira ngo atubumbire hamwe mu muryango, bityo tugire ubuzima. Bavandimwe, muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19), kimaze guhitana abantu benshi, kimaze guhungabanya ubuzima n’ubukungu bw’isi, byaragaraye ko kugira ngo tukirwanye, kandi dushobore kugitsinda, ni uko abantu bose bashyira hamwe, abakuru n’abato, abakire n’abakene, abakomeye n’abaciye bugufi; twese dusangiye gupfa no gukira. Umuntu ufite ubushobozi avuze ati “ngiye kwirwanaho”, nivuze abandi ni akazi kabo, ni ukwibeshya kuko abo atarwanyeho bazamwanduza, niba atabavuje. Urugero hari umuganga mperutse kubona mu makuru, wirirwaga avura, akavura abarwayi akabapima, ariko aravuga ati aho ntuye bariya bakene, bamwe banarara mu muhanda, nitutabavura ntacyo tuzaba dukoze, kuko ejo bazatwanduza. Afata igihe cye rero yataha, nimugoroba akagenda apima abo bakene, akabavura, kuko agira ati ni icyorezo kitureba twese, uvuye abishoboye gusa, abashoboye kwivuganira n’abashoboye kwigeza kwa muganga, ntacyo twaba dukoze, twakongera tukandura. Iyo abantu rero bashyize hamwe, nibwo bashobora kubaho, naho ubundi, kuba nyamwigendaho, nta buzima burimo. Kugira ngo abantu bashyire hamwe, babe umwe, bisaba kugira abashumba beza, bisaba kugira abayobozi beza, babayobora mu bumwe n’ubuvandimwe, mu buzima.
Kuri iki cyumweru ni Icyumweru cy’Umushumba Mwiza, ni n’Icyumweru icyo gusabira umuhamagaro, umuhamagaro w’abasaseridoti, umuhamagaro w’abiyeguriyimana, umuhamagaro wo kubaka ingo. Ni icyumweru cyo gusaba ngo Nyagasani aduhe abashumba beza, abayobozi beza, bayobora umuryango w’Imana mu bumwe, ubuvandimwe n’ubuzima busagambye. Papa Fransisko, kuri iki cyumweru, yatwoherereje ubutumwa bwagenewe uyu munsi , nk’uko buri mwaka abigenza. Ahereye ku Ivanjili ya Matayo (Mt 14, 22-33), Ivanjili itubwira ukuntu abigishwa bari bari mu bwato, bambuka, bagahura n’umuhengeri, mu rukerera Yezu akaza abasanga, bakabanza kumwikanga bagira ngo ni baringa, ariko yabageraho akabahumuriza, n’umuhengeri akawucubya. Papa rero ahera kuri iyo Vanjili, akagira ati: “Ubuzima bwacu, ni urugendo”. Ubuzima bwacu ni urugendo, tugenda twambuka inyanja y’ubuzima, tukambuka dufite icyerekezo cy’ubuzima. Muri uko kwambuka, urugendo rw’ubuzima, duhura n’umuhengeri; duhura n’umuhengeri utugora, rimwe na rimwe utuyobya, kandi tugenda mu mwijima. Aba bigishwa bari mu mwijima, bakagenda bikanga, na Yezu ahingutse baramwikanze bagira ngo ni baringa. Papa ati rero “ubuzima bwacu ni urugendo, tugenda twambuka inyanja y’ubuzima, tukajya twikanga za baringa”. Mu buzima bwacu rero duhura n’ibibazo bikadusaba kugira ubutwari. Ariko ntabwo turi twenyine, Yezu ntabwo adutererana kuko ni Umushumba Mwiza, tumwizere, tumwiyambaze; kandi iyo tumwakiriye, iyo ageze mu buzima bwacu, ahosha umuhengeri, tukagira amahoro. Tumwizere no muri ibi bihe bikomeye turimo by’iki cyoreze, tumwiyambaze kandi tumushimire, kuko atuba hafi, tumusingize.
Umuhamagaro wose rero, Bavandimwe, mu gushaka kubaka urugo, mu busaseridoti, mu kwiyegura Imana; mu muhamagaro uwo ariwo wose, umuntu ahura n’ibibazo. Ibyo bibazo bisaba kugira ubutwari, ariko kandi kwizera Imana no kuyiragiza nibyo bidukomeza, bikadufasha gukomeza icyerekezo cy’ubuzima, tuyobowe n’Umushumba Mwiza, Yezu Kristu. Dusabe rero kugira ngo Imana ikomeze guhamagara no kudutoramo abashumba beza mu rugero rwa Kristu, bayobora abantu mu buzima busagambye.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
✠ Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.
Comments are closed