Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA atanga Umugisha

Kuri iki Cyumweru cya 2 cya Pasika, kuwa 19 Mata 2020, Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yasabye Abakristu kurushaho kunga ubumwe, bagashyira hamwe, kandi bakarushaho kwiyambaza Impuhwe z’Imana no kuba abagabuzi b’Impuhwe z’Imana. Nyiricyubahiro Musenyeri ati: “Icyi Cyumweru cy’Impuhwe z’Imana kije mu gihe koko dukeneye Impuhwe z’Imana! Mucyo twiyambaze Impuhwe z’Imana, iturinde! Twiyambaze Impuhwe z’Imana, kuko Yezu atubwira ati “Mwizere Impuhwe zanjye“. Tube abagabuzi b’Impuhwe z’Imana. Impuhwe z’Imana ziduhuze, zidufashe, no mu makuba, dushyire hamwe, kuko, nk’uko umunyarwanda abivuga, “abashyize hamwe, Imana irabasanga“.

Mu nyigisho yatanze mu Gitambo cya Misa, yatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV), yagarutse ku mateka y’abo Yezu Kristu yanyujijeho ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana, aribo Mutagatifu Mama Fawustina na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, maze asaba abakristu kwakira ubwo butumwa bakabugira ubwabo, nabo bakiringira kandi bakizera Impuhwe z’Imana.

Musenyeri arimo kwigisha (Photo archive)
  • Dore Inyigisho irambuye ya Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Bavandimwe, icyi Cyumweru cya 2 cya Pasika ni icyumweru cyagizwe icyumweru cy’Impuhwe z’Imana.

Mu bihe bisanzwe, Abakristu bakundaga kujya mu Ruhango ndetse n’i Kabuga, ariko n’ubwo ubu bitadushobokera aho muri mu ngo reka duhuze imitima, dushimire Imana Impuhwe itugirira! Ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana bwahawe umubikira Mutagatifu Fawustina, wo muri Polonye, wabayeho mu bihe bikomeye, mu gihe cy’intambara ya 1 y’isi yose yabaye hagati y’imyaka mu 1914 kugeza mu 1918; we akaba yaravutse kuwa 25 Kanama umwaka wa 1905, agatabaruka kuwa 5 Ukwakira 1938. Ni ukuvuga ko yavutse mu bihe bibi cyane, aho iyo ntambara yahitanye abantu bagera kuri miliyoni 40, yari yarabonye amarorerwa menshi y’intambara ari umwana, mu myaka 9 na 13, abona n’ingaruka zayo. Mu isengesho rye yasengaga, Yezu yaje kumubonekera amuha ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana, kugira ngo abugeze ku bantu, bareke kwiheba, n’ubwo bahuye n’ibibi byinshi, n’ubwo bahemukiwe cyangwa bahemutse, n’ubwo bababaye bikomeye, ariko bizere Impuhwe z’Imana, bamenye urukundo nyampuhwe rw’Imana, ko ari rwo rwabafasha, rwabahumuriza kandi rwabakomeza.

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, nawe wavutse muri ibyo bihe bibi bikomeye, yavutse kuwa 18 Gicurasi 1920, hari nyuma y’intambara ya 1 y’isi; abyiruka mu gihe kimwe n’iki cya Mutagatifu Fawustina, ariko noneho we yongeraho no kubona amarorerwa y’intambara ya 2 y’isi yose, intambara nayo yahitanye abantu benshi bageze kuri miliyoni 75, harimo na Jenoside y’Abayahudi yonyine yatwaye ubuzima bw’abantu bageze kuri miliyoni 6, barimo n’abo bakuranye, babyirukanye, biganye… Ubutumwa bwa Mama Fawustina rero yabugize ubwe, ni uko icyi Cyumweru cya 2 cya Pasika, akigira Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, kugira ngo abantu biyambaze Impuhwe z’Imana. Bavandimwe Imana iryoje abantu ibyaha byabo nta warokoka! Imana iryoje isi ibyaha byayo nta warokoka.

Bavandimwe, muri icyi gihe turimo muri ya minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho abarenga miliyoni mu Rwanda bazize iyo Jenoside yakorewe Abatutsi (Reba raporo ya “CNLG” yo mu 2004, ishingiye kuri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu-“MINALOC”- yo mumwaka wa 2000-2002, igaragaza ko amazina y’Abatutsi bazwi bishwe muri Jenoside ari 1.074.017, kandi bakaba bashobora no kurenga), bigaragaza ko nibura buri munsi hapfaga ibihumbi 10.000; amaraso yamenetse kuri ubu butaka ni menshi, dukeneye Impuhwe z’Imana.

Muri icyi gihe kandi twugarijwe n’icyorezo cya Koronavisi, aho hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 160; muri Amerika honyine barenga ibihumbi 39, mu Burayi ibihumbi 99, (…), muri Afurika 1082; mu Rwanda twashimira Imana ko ntawe urahitanwa nacyo.

Bavandimwe rero, “Icyi Cyumweru cy’Impuhwe z’Imana kije mu gihe koko dukeneye Impuhwe z’Imana! Mucyo twiyambaze Impuhwe z’Imana iturinde! Kuko uriya muvuduko w’iki cyorezo cya Koronavirusi, iyo ubona ukuntu kijegeza abantu bafite ubushobozi kuturusha, ibihugu bikomeye bifite ubushobozi burenze kure ubwacu, ukabona cyabazahaje; kigeze hano iwacu n’uriya muvuduko byaba bibi cyane.

Twiyambaze Impuhwe z’Imana iturinde. Yezu aratubwira ati “Mwizere Impuhwe zanjye“. Mu Ivanjili, twumvise igihe Yezu yasangaga Intumwa, aho zari ziteraniye mu nzu; bisuganyije ngo bakomezanye, bari mu cyunamo, bari mu kiriyo, bafatanye mu mugongo, bameze nk’impfubyi; nyuma y’urupfu rw’akarengane rw’umwigisha wabo n’Umuyobozi wabo Yezu Kristu, uwo bari barizeye ko azabakiza; amizero yabo amaze kuyoyoka, bari bafite ubwoba, bafite ipfunwe, badashobora gusohoka. Yezu abagirira Impuhwe, nibwo ahingutse rwagati muri bo, bari muri icyo cyunamo, muri ako kababaro n’agahinda, arabegera ati “Nimugire amahoro“. Ni indamutso ibahumuriza. Ati “mwigira ubwoba“, mwigira ubwoba urupfu nararutsinze, dore ndi muzima, nimugire ukwizera.

Iyo ndamutso ya Kristu wazutse, Bakristu bavandimwe, aho muri mu rugo kubera iki cyorezo, Kristu mwese arabageraho kandi arabahumuriza, mu ngo zanyu ati “Nimugire amahoro“. Amahoro ya mbere ni amahoro aturuka ku Mana, niyo yubakiyeho n’andi mahoro yose. Amahoro ya mbere ni ukwiyunga n’Imana, tukagira amahoro n’Imana! Ayo mahoro rero niyo Yezu aduha, kuko Nyagasani yitaye ku byaha byacu nta warokoka, kuko twese turi abanyabyaha. Kandi n’uwacumuye bikomeye gute, Nyagasani, kubera urukundo adukunda, aratubabarira, atugirira Impuhwe.

Muri aba bigishwa bari bigunze, harimo na Petero wari waramwihakanye, waramuhemukiye; n’aba bandi, uretse Yohani, wabaye hafi ya Yezu hamwe na Bikira Mariya kugeza munsi y’umusaraba Yezu apfa, abandi bose bari barahunze. Na Yuda isikariyoti, iyo atiyahura, kuko atamenye Impuhwe z’Imana, yari kuba ari kumwe nabo, kandi Yezu yari kumubabarira. Nta cyaha Imana itababarira, nibwo butumwa bw’Impuhwe z’Imana. Icyo dusabwa ni ukwicuza, no kugarukira Imana, tukizera Impuhwe zayo, tukamenya urukundo n’Impuhwe zayo, tukirinda kongera kuyihemukira .

Yezu abahuhaho, abaha Roho Mutagatifu, ati “Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa” (Yh 20, 23). Intumwa Yezu yazihaye ubutumwa bwo kuba “Abagabuzi b’Impuhwe z’Imana”. Kiliziya ishingiye ku Ntumwa, ikomeza ubu butumwa bw’Intumwa Yezu yabahaye, ubu butumwa bwo gukiza abantu ibyaha. Ubu butumwa Kiliziya ikora iyobowe na Roho Mutagatifu, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, ikabugeza ku bantu b’abanyabyaha, ikabagezaho Impuhwe z’Imana, ngo bakizwe, bagire amahoro. Iyo umuntu yiyunze n’Imana, icyo gihe aba ashobora no kwiyunga n’abandi; icyo gihe agira amahoro, akaba ashobora no kuyaha abandi, kuko ntawe utanga icyo adafite. Tomasi, wari wananiwe kuguma mu rugo, hamwe n’abandi, agasohoka, aho atahiye yasanze yaratakaye; yasanze abandi barateye intambwe ikomeye; baravuye mu gahinda, bafite amahoro, bari mu byishimo; bamubwira bati “Yezu yazutse”, twamubonye ni Muzima.

Bavandimwe, kubaho ni ukubana, ni ugushyira hamwe, ukifatanya n’abandi, mukisungana, mugashyira hamwe, naho ubundi iyo umuntu ashatse kuba nyamwigendaho, aribura, agatakara. Nibyo muri iki gihe dusabwa, abari mu rugo, abantu badashobora gusohoka, no mu rugo mushyire hamwe, mushyire hamwe, mwunge ubumwe. Iki ni igihe cyo gukomeza bwa bumwe bw’urugo, bw’umuryango. Kandi mufashanye nk’abaturanyi, musangire icyo mufite, musangize abashonje, cyangwa mubatabarize. Dushyire hamwe, mu isengesho, nk’uku nguku, duhuje imitima. Iki gihe n’ubwo tudashobora gusohoka, ngo duhure; ubu ahubwo cyaduhaye uburyo bwo guhura; cyaraduhuje kurusha na mbere. Ubu ngubu hari abantu, muri Amerika, i Burayi, muri Aziya, mu Mahanga ya kure, ubu turi kumwe muri iki Gitambo cy’Ukaristiya, twifatanya mu gusenga, bavuga bati, reka twumve Misa y’iwacu, n’abana bacu nabo bumve Misa n’indirimbo z’Imana, turirimbane mu kinyarwanda, ubu turi kumwe. Hari icyo dushimira Imana: iyi mpano, iri tumanaho n’iri koranabuhanga, riduhuza n’ubwo ku bw’umubiri tudashobora guhura. Turi kumwe mu Gitambo cy’Ukaristiya, n’aba kure ubu ngubu, baba badaheruka mu Rwanda, barerera mu mahanga, ni igihe kiza, Igitambo cy’Ukaristiya nk’iki ngiki, kiraduhuza, tugasengana.

Tomasi rero wari wavuye mu bandi, ubwa mbere Yezu aza, ubwa kabiri noneho, nawe yari ahari ashobora kwakira amahoro ya Kristu wazutse, ashonbora kwiyunga na Kristu aramwemera, aramwizera, agira ati: Mana yanjye, “Nyagasani mana yanjye“(Yh 20, 28). Ni Ukwemera gukomeye, kuzuye, ko kwakira Yezu nk’Imana na Nyagasani.

Yezu wazutse atugira umuryango uhuje umutima, n’amatwara, nk’uko twabyumvise mu Isomo rya mbere (Int 2, 42-47). Ni abantu, bari bageze ku ntera ishimishije, yo gusangira ibyo batunze. Bakemera bakaba bagurisha ibyabo, bakabisangira ku buryo hatagira uwicwa n’inzara, cyangwa n’umukene, kuko utwo bafite badusangiye.

Bavandimwe rero, mu bihe bikomeye, nk’ibi ngibi, nibyo Nyagasani adusaba, twunge ubumwe, imbabazi z’Imana ziduhuze, zitwunge, tube abavandimwe, tube umuryango wunze ubumwe; icyo gihe nta n’ikizashobora kuduhangara. Na Koronavirusi, dufatanyije, tukirinda, tugakurikiza amabwiriza yo kwirinda, tukarinda n’abandi, tukarengera ubuzima bwabo, ntabwo izaduhangara. Ubu usanga bibabaje iyo wumva abantu bakomeye, ubundi bumvaga bihagije, aho bagashyize hamwe, ngo imbaraga zabo, ubuhanga bwabo n’ubushobozi bwabo, ngo babishyire hamwe, turwane ku buzima bw’abantu bapfa, ariko ukumva baritana ba mwana, barareba inyungu zabo, aho kureba inyungu rusange, n’akamaro rusange, karengera, karamira ubuzima bw’abantu. Ibi ni ibihe bisaba abantu kugira ubutwari no kwitanga, bakarenga inyungu bwite, bakava mu mibare migufi kuko, ubu, iki cyorezo cyatugaragarije yuko twese dusangiye gupfa no gukira.

Impuhwe z’Imana rero ziduhuze, zidufashe, no mu makuba, dushyire hamwe

Comprehensive Sexual, Medical & buy cialis activity is the overall cardiovascular condition of the.

. Nibyo Petero Mutagatifu, twumvise mu Isomo rya 2 (1Pet 1, 3-9), avuga ko iyo dushyize hamwe mu rukundo rwa kivandimwe, dufatanyije, n’amagorwa tuyanyuramo, twikomeje, kandi ntaduhungabanye. Kuko nk’uko umunyarwanda abivuga, “abashyize hamwe, Imana irabasanga“.

Nimugire amahoro!

Musenyeri atwifuroza amahoro

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyoboza wa Diyosezi ya Kibungo.

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo:

Kibungo, kuwa 19 Mata 2020

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed