Papa Fransisko

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yashishikarije abakristu “kuzarushaho gusabana na Yezu” muri icyi Cyumweru Gitagatifu kizatangira ku itariki ya 5 Mata 2020.

Ibyo yabitangage muri gahunda asanzwe agira yo kwakira Abakristu muri rusange (Audience générale) . Ubundi iyi gahunda Papa ayigira hari abakristu, ariko ubu muri ibi bihe bidasanzwe yayikoze nta bakristu bahari

Psychogenic tadalafil for sale initial diagnostic work-up and evaluation. This evaluation.

.

Muri iyo gahunda, kuri uyu wa 1 mata 2020, Papa yabanje kuramutsa urubyiruko, abantu bose barwaye, abageze mu zabukuru ndetse n’ingo nshya z’abashakanye, maze abagezaho icyifuzo cye: “umusozo w’icyi gihe cy’Igisibo turimo udufashe kwitegura guhimbaza ku buryo bukwiye Pasika, kandi bizafashe buri wese kurushaho gusabana na na Yezu Kristu “.

Abwira abakristu bumva ururimi rw’igiportigali (langue portugaise), yadusabye “kubaho twunze ubumwe na Kiliziya yose mu bitekerezo no ku mutima, mu Cyumweru Gitagatifu kitwegereza Umusaraba, aho Yezu yigeretseho kandi agaheka ibibazo byose bya muntu”.

Nyirubutungane Papa Fransisko yongeyeho ati: “Ntitwakwibagirwa akaga isi irimo ubu ngubu, kuko Ububabare bwa Nyagasani bukomereza mu mibabaro y’abantu, muri iki gihe abantu bose bahangayikishijwe n’iki cyorezo cya Koronavirusi (Covid-19). Iyaba imitima yacu yabonaga ubuhungiro n’ihumure mu Musaraba wa Kristu, hagati muri aya makuba y’ubuzima bwacu; mu kwakira umusaraba nka We, hamwe n’inyoko-muntu yose, tugirire ikizere kandi twirekurire ugushaka kw’Imana tuyiringiye nk’abana bayo, niho tuzagira uruhare ku ikuzo ry’Izuka rya Kristu”

Papa Fransisko abwira abumva ururimi rw’igifaransa yagize ati: “Bavandimwe twifashishe iki gihe cy’Igisibo turusheho kumva inyota y’Imana idutuyemo. Dukomeze urugendo rwacu rwo kwivugurura, twifashishe ibi bigeragezo turimo dusukure ubuzima bwacu, tugana ikuzo ry’ijuru”.

Mu gusoza abwira abumva ururimi rw’igitaliyani, Papa yadushishikarije “buri gihe kubaho mu Kwemera twishimye kandi tukirinda gutakaza amizero muri Yezu, inshuti idahemuka isakaza amahirwe mu buzima bwacu, ndetse no muri ibi bihe bikomeye”.

Isoko :

  • Inkuru yatambutse kuri ZENIT_LE MONDE VU DE ROME, Audience Générale, Pape François, www.fr.zenit.org Le 1 Avril 2020, 11:12
  • Urubuga rwa Kiliziya : www.vatican.va

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed