Kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 28 Nyakanga 2019, muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro hateraniye urubyiruko rwaturutse muri Diyosezi zose z’u Rwanda ndetse no mu bihugu bituranye n’u Rwanda, mu Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1, 38).

Nk’uko bisanzwe ibikorwa byose by’Ihuriro ry’Urubyiruko bibimburirwa no kwakira Umusaraba uhererekanywa hagati ya Diyosezi iheruka kuberamo Ihuriro na Diyosezi rigiye kuberamo . Kuri iyi nshuro ya 18, Umusaraba wakiriwe n’urubyiruko rwa Diyosezi ya Gikongoro uturutse muri Diyosezi ya Cyangugu.

Nyuma y’igikorwa cyo kwakira Umusaraba, nk’ikimenyetso cy’ukwemera, ukwizera n’urukundo urubyiruko rusabwa kugirira Kristu, ikimenyetso cy’umutsindo n’umukiro Yezu yaturonkeye, hakurikiyeho ikiganiro kibumburira ibindi nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yagarutse ku gaciro k’ubuzima kuva bugitangira kugeza bugeze ku musozo wabwo uko Imana yabigeneye buri muntu wese .

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku byonnyi byugarije ubuzima muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko no ku nsinzi yabyo ariyo rukundo nyakuri . Ahereye ku nshinga eshatu z’ikigereki yasobanuye urukundo nyakuri rukomoka ku Mana: Eros (urukundo hagati y’abashakanye), Filia (urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana), Agape (urukundo rw’Imana rusa n’urwo Yezu Kristu yadukunze). Urubyiruko rusabwa kurangwa n’urukundo nyakuri, nicyo kizatuma babasha kubungabunga impano y’ubuzima.

Nyuma y’inyigisho, hakurikiyeho Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, akikijwe na Nyiricyubahiro Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Musenyeri Intumwa ya Papa mu Rwanda na Nyiricyubahiro Musenyeri Servillien NZAKAMWITA ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko mu Nama y’Abepiskopi Gatolika y’u Rwanda, ndetse n’Abapadiri baje baherekeje urubyiruko.

Nyuma y’Isengesho risoza Igitambo cya Misa hakurikiyeho ubutumwa bwihariye harimo ubwa Guverineri w’intara y’amajyepho ndetse n’ubw’Umwepiskopi ushinzwe urubyiruko watangaje ko Ihuriro ry’urubyiruko rifunguwe ku mugatagaro.

Nyakubahwa Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru Bwana GASANA Emmanuel yashimiye abateguye iryo huriro ry’urubyiruko maze asaba urubyiruko guhuza ibyo ruigira muri iri huriro n’ubuzima bwarwo ndetse n’intego nziza igihugu gifite, guharanira ubumwe no kureba kure ruharanira iterambere ry’igihugu.

Nyiricyubahiro Musenyeri ushinzwe urubyiruko mu ijambo rye ryo gufungura Ihuriro ry’urubyiruko yibukije inkomoko y’ihuriro ry’urubyiruko ko ryaturutse kuri Mutagatifu Yohani Pawulo wa II wakundaga urubyiruko akaruha umurage mwiza wo guhura ngo rurangamire umusaraba wa Kristu.

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku mpamvu 3 z’ayo mahuriro y’urubyiruko:

→ Guhuza urubyiruko no guhuza imbaraga zarwo nk’amizero ya Kiliziya n’igihugu

→ Guhuza urubyiruko n’imiryango hagamijwe kwibutsa agaciro k’umuryango mu burere bw’urubyiruko no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge twigira kuri Yezu Kristu

→ Guhuza urubyiruko na Yezu Kristu ndetse n’umusaraba We yaducunguje. Ishema ryacu ni umusaraba wa Kristu kuko ariwo Yezu yakoresheje atugaragariza urukundo adukunda

relative safety. Alprostadil is widely approved worldwide cialis The rational selection of therapy for patients is only.

. Urubyiruko rusabwa kwinga nka Kristu bishingiye ku rukundo yadukunze.

Nyiricyubahiro Musenyeri yaboneyeho gutangaza ko afunguye ku mugaragaro Ihuriro ry’urubyiruko ku nshuro ya 18

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’itumanaho n’ibikorwa ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed