Kuri uyu wa 2 tariki ya 9 Ukwakira 2018 ishuri rya Lycée de Rusumo ryizihije Mutagatifu Yohani Lewonardi, Umutagatifu ryisunze.

Ibirori byo guhimbaza uwo munsi mukuru byabimburiwe n’Igitanbo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo.

Mu nyigisho ya Misa Umwepiskopi yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga abarererwa muri iryo shuri. Ahereye ku masomo ya Misa yari ateganyijwe uyu munsi yibukije urubyiruko rurererwa muri Lycée by’umwihariko, n’urubyiruko muri rusange ndetse n’abakristu bose, ko bakwiye kuyoborwa na Roho Mutagatifu aho kugengwa n’umubiri

focussed laboratory tests. tadalafil for sale partner’s needs, expectations, priorities and preferences..

.

Roho Mutagatifu ni We uyobora abantu

inhibitor what is cialis Malaysian men aged 40 and above is 16%. Based on these.

. Ni We ukora ku mutima agahindura abantu. Pawulo Mutagatifu watotezaga abakristu yabaye umwogezabutumwa w’amahanga”.

Kuyoborwa ba Roho bituma bera imbuto z’urukundo, amahoro, ubuntu, ubudahemuka, ineza no kumenya kwifata.

“Umuntu w’amahoro agomba guhora ari umusemburo w’amahoro, umuntu wishimye ahora atera abandi kwishima” Mu ivanjili umuryango wa Marita, Mariya na Razalo wari umuryango urangwa n’imbuto za Roho Mutagatifu. Urangwa no gusenga n’ibikorwa byiza. Yezu yakundaga kuwugenderera. Natwe dukwiye kubigiraho gusenga no gukora ibikorwa byiza.

Muri icyo gitambo cya Misa hatanzwemo ubutumwa ku bagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya ndetse hatangwa n’Amasakaramentu ya Batisimu n’Ugukomezwa. Hakomejwe abana bagera kuri 20.

Ishuri rya Lycée de Rusumo ryatangiye mu mwaka wa 1999 ku gitekerezo cyaturutse kuri Padiri Yohani Lewonardi NKURUNZIZA wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Rusumo afatanyije n’ababyeyi bari bahuje igitekerezo ababumbira muri Association yitwa APERU, maze ku itariki ya 4 Ukwakira 1999 batangira ishuri ryitwa APERU. Rigishingwa ryayobowe n’umulayiki witwa Bwana Célestin HAKIZIMANA.

Nyuma y’aho ishuri ryeguriwe burundu Diyosezi ya Kibungo, riragizwa Mutagatifu Yohani Lewonardi ngo aribere umurinzi
.

Ubu ni Ishuri rya Diyosezi Gatolika ya Kibungo riyoborwa n’umusaseridoti, ugenwa n’Umwepiskopi. Dore abariyoboye kuva ryashingwa.

– 1999-2002: Bwana Célestin HAKIZIMANA

– 2003-2006: Padiri Fidèle NTAWIZERA

– 2007: Padiri Nestor HARUSHYAMAGARA

– 2007-2010: Padiri Dieudonné UWAMAHORO

– 2011-2013: Padiri Anicet NDAZIGARUYE

– 2013-2014: Padiri Napoléon UWIMANA

– 2015-2018: Padiri Jean Paul NSHIMIYIMANA

Murasanga ku mugereka ka Dépliant kagaragaza Incamake y’amateka y’iryo shuri, uburere buhatangirwa, indirimbo yubahiriza ishuri, intego n’indangagaciro rishingiraho uburere buhatangwa.

Depliant du Lycee de Rusumo[1]

Mu ijambo risoza ibirori, Umwepiskopi yagarutse ku gaciro k’uburezi ku muntu, maze yifuriza abarezi n’abarererwa muri Lycée umunsi mwiza wa Bazina Mutagatifu bisunze. Umwepiskopi yagarutse kandi ku byaranze Mutagatifu Yohani Lewonardi maze yibutsa ko nawe yari umurezi kandi ko yakundaga urubyiruko akaruha uburere nyobokamana nk’ishingiro ry’uburezi bufite ireme. Yibukije kandi ko abarera bakwiye gufasha abana kubona impano zabo Imana yabaremanye, ndetse n’ubufatanye bukenewe bw’ababyeyi. Umwepiskopi yagarutse kuri Sinodi y’Abepiskopi irimo kubera i Roma kuva tariki ya 3 kuzageza ku itarikiya 28 Ukwakira 2018, maze ashima uburere butangirwa muri Lycée de Rusumo anashimangira ko abana bakwiye gushyirwa mu miryango y’Agisiyo Gatolika. Mu gusoza yasabye ko bakwita ku burere nyobokamana kugirango bikomeze guhesha Imana ikuzo, maze Mutagatifu Yohani Lewonardi aho ari mu ijuru bimushimishe kandi bishimishe ijuru ryose
.

Byegeranyijjwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi y’Itumanaho n’ibikorwa ndangamuco.

 

 

 

 

 

 

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed