Ingingo 7 zikubiye mu Mfashanyigisho ya Sinodi y’Abepiskopi Gatolika irimo kubera i Vatikani kuva kuwa 3 kugeza kuwa 28 Ukwakira 2018

Kuwa 2 tariki ya 2 Ukwakira hatangajwe inyandiko y’imfashanyigisho y’Inteko rusange ya 15 isanzwe ya Sinodi y’Abepiskopi, iteganyijwe i Vatikani kuva kuwa 3 kugeza kuwa 28 Ukwakira ku nsanganyamatsiko : “Urubyiruko, Ukwemera no gushishoza umuhamagaro”
.
Isi ubu igizwe n’urubyiruko rungana na miliyari imwe na miliyoni magana inani (1,8 miliyari) rufite hagati y’imyaka 16 na 29, rukaba rungana na 1/4 cy’abatuye isi. Inyandiko y’imfashanyigisho ya Sinodi igenewe urwo rubyiruko igaragaza ubukungu, amizero n’ibibazo byarwo. Iyo mfashanyigisho igaruka ku ngingo 3 z’ingenzi: “Kumenya (Reconnaître), Gusobanura (interpreter) no Guhitamo (Choisir)”. Inyandiko yayo igerageza gutanga imfunguzo zikwiye gushingirwaho mu gusoma ukuri k’ubuzima bw’urubyiruko, bishingiye byifashishijwe kugirango iyo mfashanyigisho iboneke, aha twavuga ibibazo byohererejwe urubyiruko ahakusanyijwe ibisubizo by’urubyiruko rurenga ibihumbi ijana (100.000).
Icyo urubyiruko rusaba Kiliziya.
Ese urubyiruko rwa none rurifuza iki? Cyane cyane rurifuza iki muri Kiliziya? Mbere na mbere rurifuza “Kiliziya y’umwimerere”, ishobora kubamurikira no “kubabera intangarugero, ishobora kubafasha kumva inshingano bayifiteho, kandi ibafasha gukomera ku muco”, Kiliziya “isanisha ubuzima bwabo n’urumuri rw’Ivanjili aho kubaha gusa inyigisho”, Kiliziya “ibafasha kubaho mu kuri, ibakira, ibafasha kuba inyangamugayo, ibakurura, ibaganiriza, bisangamo, ibafasha kwishima, kandi ibakoresha”. Muri make Kiliziya “Kiliziya itibanda ku mahame gusa, ahubwo ibafasha kwisanzura, ishobora kubakira itabaciriye urubanza, ikababera inshuti kandi ikabegera, ibasha kubakira no kubagaragariza impuhwe”.
Kutihanganira na gato ihohoterwa
Hari abumva batagira icyo babaza Kiliziya cyangwa bifuza ko yabareka bakiberaho mu mahoro ntaho bahuriye nayo, bakayifata nk’aho ibyo ibabwira nta gaciro bifite cyangwa nk’aho kubaho kwayo “bibananiza cyangwa bibabangamiye”
. Kandi kari impamvu itera iyo myitwarire abantu batavugaho rumwe: Imyitwaririre y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku bukungu yagiye irukomeretsa, niyo urubyiruko rushingiraho rugasaba ko Kiliziya “yakomeza umurongo mwiza yafashe wo kutihanganira na gato ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nzego zayo zose”, kurwanya ukutitegura kw’Abasaseridoti kwatuma batumva ibyo urubyiruko rwifuza, n’ingorane za Kiliziya ubwayo mu guhuza ingingo z’ukwemera n’imyitwarire iboneye n’imibereho y’isi ya none”.
Iyo nyandiko igaragaza ingingo 7 z’ingenzi zafasha urubyiruko:
1. Gutega amatwi urubyiruko (Ecoute)
2
. Guherekeza urubyiruko (Accompagnement): Kuri roho, mu mitekerereze, mu burere, mu muryango, mu muhamagaro…
3. Gufasha urubyiruko guhinduka (Conversion)
4

therapies prior to or as an alternative to oral drug buy cialis online DYSFUNCTION (ED).

. Gufasha urubyiruko gushishoza (Discernement)
5. Gufasha urubyiruko guhangana n’ibibazo by’ubuzima (Défis )
6. Gufasha urubyiruko kumenya umuhamagaro warwo (Vocation)
7. Gufasha urubyiruko guharanira ubutagatifu (Sainteté )

Aho byavuye: Isabella Piro – Urubuga rwa Vatikani rw’amakuru

Murasanga ku mugereka inyandiko y’umwimerere

Synode des Eveque-Les-sept-mots-cles-de-linstrumentum-laboris

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Itumanaho n’ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed