Kuri uyu wa kane tariki 25/01/2018, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo Musenyeri Antoni KAMBANDA yemeye ku mugaragaro ku rwego rwa Diyosezi Abagaragu Bato ba Mariya nk’umuryango w’Abihayimana
Effects on gastrointestinal smooth muscle: Because PDE5 and PDE1 are expressed in smooth muscle, the effects of inhibiting these PDE isoenzymes in gastrointestinal smooth muscle have been investigated. tadalafil generic Peripheral vascular disease.
. Ni mu muhango wabereye mu gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri kiliziya yitiriwe Umwamikazi w’Abatagatifu Bose ya Paruwasi ya Zaza. Muri icyo gitambo cy’Ukaristiya hakaba hasomwe iteka ryemeza « abagaragu bato ba mariya » nk’umuryango w’abihayimana bemewe na diyosezi. n’iteka ryemeza amategeko y’Abagaragu Bato ba Mariya nk’umuryango w’abihayimana wemewe ku rwego rwa Diyosezi
.
Abafurere batandatu bari bamaze igihe barererwa muri noviciat y’Abafurere b’Abayozefiti bakaba bakoze amasezerano ya mbere mu muryango:
-Frere Gaspard NSHIMIYIMANA ( umaze imyaka 32 mu muryango w’Abagaragu Bato ba Mariya), Frere Bernardin NSABIMANA ( umaze imyaka 25 mu muryango), Frere Edouard MUNYANKINDI, Frere Jean Damascene NTABANGANYIMANA, Frere Jean Marie Vianney MUTUYEMUNGU na Frere Jean Pierre NZABONIMPA nibo ba mbere bakoze amasezerano ya ya mbere mu muryango w’Abagaragu Bato ba Mariya.
Mu ijambo ry’Umukuru w’umuryango w’Abayozefiti mu Rwanda, yagize ati: “Umuryango wacu warabyaye uranarera.” Umuryango w’Abayozefiti ukaba ari wo Frere SEBUNANI Justin washinze umuryango w’Abagaragu Bato ba Marya yabanjemo, ukaba ari nawo ndetse wafashije aba bafrere 6 ba mbere kugera ku masezerano ya mbere mu muryango.
Frere SEBUNANI Justin yavukiye I Save mu 1913, yinjira mu muryango w’Abayozefiti mu 1932 asezerana burundu mu mwaka wa 1935
answered for the last period of time (3 months or longer) during which the individual was sexually active.Photomicrograph of the liver showing in the treatment groups ‘B’ that received 0. cialis sales.
. Mu 1986 nibwo yaje I Kibungo amaze kwiyumvamo umuhamagaro wo kwita ku rubyiruko arwigisha imirimo inyuranye akarwigisha no gusenga. Ageze I Kibungo, Musenyeri Yozefu SIBOMANA wari Umwepiskopi wa Kibungo yamwohereje muri santarari ya Nyange, paruwasi ya Zaza ngo abe ariho atura afasha urubyiruko rwaho. Niho yashingiye itsinda rya mbere ry’abasore 12 baje kwitwa Abagaragu Bato ba Mariya. Bakaba ari imbuto z’amabonekerwa ya Bikiramariya I Kibeho.
Mu ijambo ry’Umwepiskopi yashimiye abafrere bakoze amasezerano ya mbere umuhate (perseverance) bagaragaje mu myaka yose bamaze bategereje kwemerwa kuko harimo abamazemo imyaka 52 na 32, kikaba ari ikimenyetso cy’uko ukuvuka no gukura k’uyu muryango kwarimo ugushaka kw’Imana. Umwepiskopi yabasabye kandi gukomeza gukoresha impano Imana yabahaye mu kubaka Kiliziya, cyane cyane muri iki gihe Diyosezi iri mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50.
Ubu Abagaragu Bato ba Mariya babarizwa muri santarari Nyange na Zaza za paruwasi ya Zaza, na paruwasi ya Gahara muri Diyosezi ya Kibungo. Bakaba bari no muri Arkidiyosezi ya Kigali muri paruwasi ya Musha. Ubutumwa bwabo bwa mbere ni ukwita ku rubyiruko, ariko bagira n’uruhare mu yindi mirimo inyuranye y’ubutumwa bwa Kiliziya: nk’abakateshistes, abayobozi ba santarari, abarezi mu mashuri n’abaganga.Ubu bakaba babarirwa muri 30.
Comments are closed