Guhera kuri uyu wa gatatu tariki 11/10/2017 kugeza kuwa gatandatu tariki 14/10/2017, abihayimana ba Diyosezi ya Kibungo bakorera ubutumwa muri Diyosezi mu miryango inyuranye, bahuriye mu kigo cy’amahugurwa cya Centre Saint Joseph kugira ngo bakurikirane amahugurwa y’iminsi 4 ku nyandiko yitwa mu rurimi rw’igifaransa: “Doctrine social de l’Eglise”.
Bahuye bagera kuri 40 baturutse mu miryango ikorera ubutumwa muri Diyosezi ariyo: Abafrere b’Abayozefiti, Abashariti, Abambari ba Jambo, n’Abagaragu bato ba Mariya
primary care setting tadalafil generic • “What has been your partner’s reaction to your.
. N’ababikira b’Abizeramariya, Abavizitasiyo, Ababikira b’inyigisho za gikristu, Abababikira b’Umwana Yezu, Abenebikira, Abakarikuta, Ababikira bato ba Yezu, Abajambo, Ingoro y’urukundo, Inshuti z’abakene, n’Abaja bato ba Mariya.
Bagaragaje ibyishimo byo kuba barahawe uwo mwanya wo guhugurwa mu kurushaho gusobanukirwa na Kiliziya bavuga ko byabagiriye akamaro cyane mu butumwa bwabo.
Diyosezi ya Kibungo ubu ifite abihayimana bagera kuri…
. bakaba bakorera ubutumwa muri paruwasi 10 kuri paruwasi 18 zigize diyosezi.
Mu gusoza amahugurwa, Umwepiskopi yasabye abihayimana bitabiriye kuzasangiza bagenzi babo ibyo bungutse, kandi bikazifashisha ubumenyi bahawe mu kwamamaza ivanjiri no kuzuza neza inshingano zabo.
Comments are closed