Ku wa gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017, i Kabgayi ku kibuga cya Seminari nto ya Mutagatifu Leo, habereye ibirori bihambaye bya Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda. Koko rero, kuri iyo tariki ya 07/10/1917, abapadiri 2 ba mbere b’Abanyarwanda, Balthazar GAFUKU, ukomoka i Zaza (Kibungo) na Donati REBERAHO UVUKA i SAVE (Butare), nibwo bahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti baramburiweho ibiganza na Myr Jean Joseph HIRTH
. Babaye inkomarume, babimburira abapadiri benshi ba kavukire baje babakurikiye kugeza ubu.
Ibyo birori byari byahuruje imbaga nyamwinshi y’Abapadiri baturutse mu Rwanda hose ndetse no mu mahanga: hari S. E
. Jean Pierre Cardinale Ricard, Archeveque wa Bordeaux, wari ukuriye delegation nini yaturutse mu Bufaransa, hari abasenyeri 3 baturutse muri Tanzaniya (Tabora, Rurenge na Bukoba) na delegation nini baje baherekeje, hari abasenyeri baturutse i Burundi; n’abandi bashyitsi benshi baturutse Congo Kinshasa ndetse na Kenya.
Abasenyeri bose bo mu Rwanda bari bitabiriye bari kumwe n’abapadiri benshi cyane. Liturujiya y’uwo munsi yasusurukijwe na Korali ya Pueri Cantores n’Abafaratiri bo mu iseminari nkuru ya Kabgayi. Urwo rwererane rw-ibyiza, ntawashidikanya ko rwari runogeye Imana n’abantu. Imbwirwaruhame zahavugiwe zizatangazwa uko zakabaye nyuma.
Mu bashyitsi bari bahari, birakwiye kuvuga uri ku isonga ariwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu. Hari abagize Guverinoma y’u Rwanda, abagize inteko ishinga amategeko, abandi bayobozi banyuranye b’igihugu n-imbaga nyamwinshi y’abalayiki bari bakubise buzura stade. Imana nisingirizwe ibyo byiza yahunze Kiliziya y’u Rwanda
muscle cells. These cells relax syncitially and penile erection buy tadalafil have specific contraindications to these therapies. VCD’s.
.
Comments are closed