RAPORO Y’IBYAKOZWE MURI KOMISIYO YA KATESHEZI MU MWAKA WA 2016-2017.

IBYARI  BITEGANYIJWE GUKORWA MURI UYU MWAKA NI  IBI BIKURIKIRA:

  1. Gutegura no guhimbaza Yubile y’Abakateshisti ba Diyosezi.
  2. Gukora inama ya  Komisiyo ya Kateshezi  mu gihe cya Adventi n’Igisibo, kuri 25/04/2017  no  kuri 29/08/2017.
  3. Gukora inama y’Abakuru b’Abakateshisti  kabiri mu mwaka.
  4. Gusura  Abakateshiti muri Paruwasi  rimwe mu mwaka.
  5. Gusura Abigishwa n’Abakateshisti ku mashuri mu ma Santarali rimwe mu mwaka.
  6.  Inama ziteganywa mu rwego rw’Igihugu  ku bashinzwe Animasiya ya Kateshezi.
  7.  Ihugurwa ry’ Abakateshisti bose ba Diyosezi.
  8. Gutanga inyigisho z’Iyobokamana kuri Aspek n’ ahandi  bazikeneye, bakazisaba.
  9. Guhimbaza  umunsi mukuru wa Batagatifu Petero na Pawulo.

1. GUTEGURA NO GUHIMBAZA YUBILE Y’ABAKATESHISTI BA DIYOSEZI.

Kuwa  02/09/2017:  Hakozwe inama yahuje abari muri Komisiyo ya Kateshezi  12 :

 Bahujwe no:

  • Kwakira Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi mushya Padiri J.Claude RUBERANDINDA    n’Umwanditsi w’inama ya Komisiyo ya  Kateshisti RUBAMBANAMIHIGO Célerin.      
  • Gutegura Umunsi mukuru  wa  Yubile y’Abakateshisti muri Diyosezi (Liturijiya, Gutumira, Imikino n’Ibindi bituma umunsi mukuru ushimisha abawuhimbaza)
  • Kwemeza  uko inama ya  Komisiyo ya Kateshezi izajya ihura  mu mwaka: mu gihe cy’ Adventi n’Igisibo, kuri 25/04/2017 no kuri29/08/2018 dusoza umwaka.
  • Kumvikana mu  kuvugurura,imfashanyigisho z’ubwigishwa bw’abanyeshuri

Ibyifuzo byatanzwe muri iyi nama:

  • Hifujwe ko nyuma ya Yubile ku rwego rwa Diyosezi ,yazizihirizwa no mu rwego rwa Paruwasi.
  • Hifujwe ko amakuru y’iyi Yubile yatangazwa muri Kinyamateka, no mu kanyamakuru ka Diyosezi  “ Stella Matutina”.
  • Hifujwe ko hazaboneka muri komisiyo,umuntu uvuye muri za Paruwasi Gishanda,Gahara na Rusumo.
Kuwa 23/09/2016:  Diyosezi ya Kibungo hizihije  Yubile  y’Abakateshisti bose ba Diyosezi.

Abakateshiste bishimira igihe bamaze bamamaza Ijambo ry’Imana muri Kiliziya. Ibyo birori by’agatangaza mu buzima bw’Abakateshisti baherekejwe n’abafasha babo, byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa diyosezi ya Kibungo, Myr Antoni  Kambanda muri Paruwasi ya Katedrale.  Gusangira ibyishimo binyuranye mu biganiro mu mikino n’indirimbo  byashojwe no gusabana bya gishuti na kivandimwe. uko Yubile yitabiriwe  n’Abakateshisti, Abafasha babo,Umushumba wa Diyosezi n’Abapadiri.

Diyosezi ya Kibungo yageneye abakateshisti impano y’ Amagare nyoroshyangedo mu butumwa bashinzwe gusohoza  muri Paruwasi. Abashoboye guhita bayabona bishimiye uburyo bibafashije mu murimo w’ubutumwa bashishikarizwa gukorana ubushake n’umutima w’urukundo.

IMPANO  Y’AMAGARE- NYOROSHYANGENDO  KU  BAKATESHISTI  BA  PARUWASI  ZA  DIYOSEZI  YA  KIBUNGO   2016-2017: Impano y’amagare Diyosezi yageneye Abakateshiti.

2. INAMA YA  KOMISIYO YA KATESHEZI

a) MU GIHE CY’ADVENTI. Kuwa23/11/2016:  Inama ya  Komisiyo ya kateshezi  hamwe  n’Abakuru b’Abakateshisti. Abitabiriye iyi nama  bose   bari  26 .

Ibyavugiwe mu nama:

  • Yubile y’Abakateshisti yizihijwe mu rwego rwa Diyosezi: Hashimwe muri rusange uko Yubile y’Abakateshisti yizihijwe mu rwego  rwa Diyosezi mu mwaka w’impuhwe z’Imana Yubile yagenze neza bishimishije
  • Imfashanyigisho y’ubwigishwa bugenewe abanyeshuri ku Masakramentu: Batisimu n’Ugukomezwa:  Kubura  ibitabo byo kwigishirizamo abana bitegurira amasakramentu,  abari mu nama bemeje ko inyigisho zose zigenwe z’ubwigishwa ku bana zategurwa neza zikazandikwa mu gitabo cyafasha Umukateshisti kwigisha. Byatumye Abakuru b’Abakateshisti bahabwa amasomo bazategura bafatanije na bagenzi babo  muri Paruwasi,zikazigwaho na komisiyo ikazitunganya zikerekwa Umushumba wa Diyosezi yacu yazemeza zikazandikwa neza nk’umwihariko wa Diyosezi  ya Kibungo.
  • Abakateshisti mu gikorwa cyo kwiteza imbere no gufashanya: Muri Adventi 2016, hafashijwe abakateshisti 10, i Zaza ba 3, Rukoma,Rusumo,Kabarondo ba 2 ba 2, Gishanda ho hafashijwe 1 gusa.  Bagenewe ibihumbi  ijana( 100000Frw) umwe agahabwa ibihumbi icumu( 10000Frw). Habayeho n’igikorwa cyo gusezera Sr Verena MUKAMABANO.

Kuwa 20/12/2016:   Mama Verena yeretse Mama M.Françoise iby’imirimo yakoraga.

b) MU GIHE CY’IGISIBO: Kuwa 16/03/2017: Inama ya Komisiyo ya  Kateshezi hamwe n’Abakuru b’Abakateshisti. Abaje mu nama ya Komisiyo: Abitabiriye iyi nama  bose   bari  24.

Ibyavuzwe mu nama :

  1. Ijambo ryo kwakira no kwishimira Sr M.Françoise TWISUNZEMARIYA waje gukomeza umurimo wa korwaga na Sr Verena yasimbuye w’Animasiyo ya Kateshezi y’Abakuru muri Diyosezi.  
  2. Imfashanyigisho y’ubwigishwa ku  banyeshuri bigira Batisimu, Ugukomezwa: Uyu  munsi abakuru b’Abakateshisti batanze inyigisho za kateshezi  bahawe gutegura. Abari mu nama basanze Paruwasi zimwe zarateguye inyigisho zose uko bazihawe, abandi nabo bateguye izitari izabo cyangwa se  bongeyemo azitari zatanzwe. Kubera izo mbogamizi hashatswe uburyo izo nyigisho zitateguwe zategurwa vuba  maze zigabanywa amaparuwasi 5  yabyiyemeje.  Abari mu nama  basabye ko izatunganyijwe byaba byiza  zitangiwe kwandikwa neza kuri mudasobwa  bikazoroha mu  ikosorwa ryazo. 
  3. Ibyagenderwaho   ngo haboneke Abakateshisti babyigiye:
    • Umukateshisti utorwa mu muryango remezo no muri Santarali akomokamo, kuba afite ishyaka n’ubushake mu bijyanye no kwitangira Kiliziya. – Kuba  agaragarwaho ubuhanga, ubunyangamugayo, yarize nibura amashuri yibanza, yubatse urugo rwa gikristu, ukiri ingaragu yaba afite umurongo muzima  mu gukorera Kiliziya.   — Hifujwe ko bishobotse Paruwasi yagira itsinda ry’abakristu bayo ,babyifuza bakajya bahabwa  inyigisho za buri gihe runaka,  bakaba aribo batorerwa kuba abakateshisti gihe  bakenewe.
    •  Inyigisho zajya zitangwa: Amahame  ya Kiliziya n’Amateka y’Imana, Liturijiya n’Amasakramentu, Bibiliya n’Imyitwarire myiza ya gikristu, Kiliziya Umuryango w’Imana n’Amategeka yayo, Amategeko ya Kiliziya n’Ubwitange bw’Abakristu ( Ituro , Ifashanyo…), Kateshezi yihariye mu byiciro runaka.
  4. Abakateshisti mu gikorwa cyo gushyikigirana mu gihe cy’Igisibo 2017: Mu Gisibo 2017, hafashijwe Abakateshisti 5 ba Paruwasi: Rukara 1, Kirehe 1, Kibungo 1, Nyarubuye1, Rusumo 1, buri wese agahabwa amafranga ibihumbi icumi (10 000fr). Avanwa kuri Konti  y’Abakateshisti ba Diyosezi , yose akaba ibihumbi mirongo itanu (50000fr). Abakateshisti muri Paruwasi yabo nabo bazagenda bagira icyo babongereraho bagiye kubasura.

c) KUWA 19/06/2017: Inama ya Komisiyo ya Kateshezi: Iyi nama ya Komisiyo yagarutse ku byifuzo byari byaratanzwe, by’uko byaba byiza muri za Paruwasi bagiye bakora mu buryo bumwe igihe cy’ itangwa ry’Amasakramentu. Ingero:

  • Ukaristiya ya mbere igatangwa ku munsi w’Isakramentu, – Isakramentu rya Batisimu ku banyeshuri rigatangwa kuri Pasika bamaze gukorerwaho imihango y’ubucengezanema iteganywa mu byumweru by’Igisibo. Icyagaragaye ni uko hamwe mu Maparuwasi byatangiye  gukorwa  ahandi bigakomeza  uko bisanzwe.
  • Inama yongeye gushimangira ibyagenderwaho ngo hazaboneke Abakateshisti  babyigiye  n’ibyo bajya bahugurwamo kenshi nkuko byari byavuzwe neza mu nama yo kuwa 16/03/2017. Inyandikomvuga  yarakozwe iratangwa.
  • Hanatanzwe ibitekerezo mu  gukosora  imfashanyigisho y’ubwigishwa ku bana bigira amasakramentu ya Batisimu  n’Ugukomezwa.  Muri rusange icyagaragaye ni uko gukosora bizatwara igihe.

Kuwa 28/08/2017: Inama ya Komisiyo ya Kateshezi isoza Umwaka.

Abitabiriye inama bari 11. Muri iyi nama hegeranijwe ibyakozwe mu mwaka wose w’i 2016-2017, hateganywa ibizakorwa mu mwaka utaha w’i 2017-2018, havuzwe ku mahugurwa y’abakateshisti ashobora kuba mu mpera y’umwaka. Raporo irambuye y’inyandikomvugo yarakozwe iratangwa. 

 3. GUSURA  ABAKATESHISTI  N’ABAFASHA BABO MURI  ZA   PARUWASI:

Gutegura no kohereza  gahunda y’isurwa rya  za Paruwasi za Diyosezi.  

Kuwa 27/01-17/03/2017:  Gusura  Abakateshisti n’Abafasha babo muri za Paruwasi.   

Buri Paruwasi yarasuwe  hakurikijwe  umunsi n’isaha inama y’Abakateshisti ya  buri  kwezi  ikorerwaho.  Icyari  kigamije mbere na mbere kwari ukumenyana muri rusange no kumenya  Paruwasi, n’Abapadiri bayiyobora. Gusura zAbakateshisti muri Paruwasi  byatanze uburyo bwiza, bwo  kwinjira  mu murimo mushya no gutangira kuwukora mu bwisanzure.  Paruwasi zose zimaze gusurwa, raporo irambuye yarakozwe, iratangwa  yohererezwa abayigombaga bose.

4. GUSURA ABIGISHWA N’ABAKATESHISTI  KU MASHURI  MURI SANTARALI

Gutegura no kohereza gahunda y’isurwa ry’ Abigishwa n’Abakateshisti ku mashuri bigiraho.

Doyenne ya Rwamagana.

Impamvu yogusura abigishwa n’Abakateshisti  ku mashuri bigiraho: Gutera umwete, Abigishwa  bakiyumva muri Kiliziya, bakamenya ko bazwi , bakunzwe na yo. Gutuma Abakateshisti bumva ko batari bonyine mu murimo w’ubutumwa barimo muri Kiliziya. Gushimangira  inyigisho z’amasakramentu zigishijwe mu umwaka wose,  n’ubumenyi zibasigi. Gutanga inyigisho y’isuzumo-rusange ku ngingo zimwe zingenzi z’amasomo ya Kateshezi yatanzwe.  Kumenyana n’Abigishwa ubwabo.

Abigishwa n’Abakateshisti basuwe: 

  • Paruwasi  Rukara: Kuwa 10/06/2017:

Santarali ya Rukara: saa tatu n’igice saa ine n’igice, hasuwe abanyeshuri  bigira  Batisimu n’Ugukomezwa barenga kuri 200, bari kumwe n’abigisha babo Abakateshisti Célestin Habyarimana,  J.Damascène  Rutaremara  na Sr Cansilda Musabyimana, mu nyigisho yabateguriwe berekanye ko bateguwe neza, mu  nyigisho z’Amasakramentu,   mu bwisanzure badashakisha gusubiza mu bibazo byabazwaga. Muri rusange bose bishimiye gusurwa, babigaragarije mu ndirimbo zishimira Imana.

Santarali ya Rwimishinya:  saa tanu n’igice saa saba, hasuwe abigishwa bakuru bagera ku 10, abanyeshuri bigira Batisimu n’Ugukomezwa bagera kuri 90 n’abigisha babo Abakateshisti Charlotte Nyiraneza na Anne Mariya Nyirandimubanzi bari biteguye biyicariye mu gashyamba gahari,  kuri Santali hari hakoraniye amatsinda anyuraranye y’abagize Liturijiya. Inyigisho yatanzwe abigishwa bayakiriye neza , bagaragaje ko bayumva bafite ibyishimo nk’abasobanutse.

Santarali ya Kawangire: saa munani saa kumu, hasuweabanyeshuri bigira Batisimu n’Ugukomezwa bose hamwe bagera kuri 74, n’Umwigisha wabo Kateshisti Thérèse Nyiramayonde, bari biteguye neza aho basanzwe bigira, gusa mu inyigisho bahawe  byasabaga gushakisha no gukurura, ibisubizo nyabyo bikaboneka bivuye kure ariko harimo ubushake bwinshi n’ ibyishimo by’uko basuwe.

  • Paruwasi ya Rwamagana:  kuwa  17/07/ 2017

Santarali ya Nkomangwa:  saa tatu  saa sita,hasuwe abanyeshuri ba Batisimu n’Ugukomezwa bose  bari 243, n’abigisha babo  Abakateshisti Patrick Mutimura,  Janvier Niyibizi, abana bigira  Ukaristiya 21, bafashwa na Félicita Mukamushumba, muri iyi Santarari bagaragaje ibyishimo byinshi  byo gusurwa, abanyeshuri bakurikiye inyigisho bishimishije, basubizanya umwete.  Komite ya Santarali , Perezida Yohani Kayitare, n’ umwungirije Mariya Louise Mukakarisa,  na Nsengiyumva  baje gukurikira inyigisho abana bahawe, nyuma y’ inyigisho , bashatse akanya ko kuganira bashimira kandi basaba gusurwa  kenshi. Muri rusange bose barishimye.

Santarali ya Ruhunda: saa munani  saa kumi, hasuwe  abigishwa bakuru10, Abanyeshuri ba Batisimu n’Ugukomezwa 313,  Abakateshisti  Célestin Sebahire, Rutayisire hari kandi na Perezida wa  Santarari Félicien Karenzi na Eugénie Uwambayingabire  umubitsi wa  Santarali baje kuba hafi y’abanyeshuri ba Santarari  yabo bari basuwe, abanyeshuri ndetse n’abigishwa bakurikiye neza inyigisho bahawe, bigaragaza ko bateguwe bihagije mu nyigisho z’Amasakramentu. abanyeshuri bamwe bahageze bakererewe, harimo nabaje irangiye, ikibazo cyabaye kurangarira mu mushinga y’indabyo uhakorerwa. Nyuma y’inyigisho habayeho umwanya wo kuganira n’abayobazi ba Santarali n’Abakateshisti, bose bishimiye ko basuwe.

Santarali Ruramira: kuwa 01/07/2017, saa mbiri n’igice saa ine hasuwe abanyeshuri bigira Batisimu n’Ugukomezwa bagera bose kuri 300, Abakateshisti babigisha n’abakateshisti bari bavuye i Rwamagana baje kubaza  nyuma y’inyigisho. Muri rusange abanyeshuri bize neza.

  • Paruwasi ya Mukarange:  kuwa 01/07/2017

Santarali ya Nyamirama:  saa ine n’igice  saa sita, hasuwe abanyeshuri ba Batisimi n’ab’ Ugukomezwa bose bari 86, n’abigisha babo  Abakateshisti Kagina François na Byukusenge Angélique,  aba bana banyeshuri bagaragaje ko bumvise inyigisho ku buryo bushimishije, bakurikiye neza  bishimye.

Santarali ya Gikaya: saa sita n’igice saa munani, hasuwe abana bitegura Ukaristiya 51, bategurwa na Eugenie Nyirabagenzi, abanyeshuri bitegura  Batisimu n’Ugukomezwa bose  bari 123,  n’abigisha babo Abakateshisti  Delphine Mukamunazi,  Faustin Niyibizi, J.Bercimas Murengerantwari  n’abayobozi ba Santarali bose bari bitabiriye kuba hafi y’abanyeshuri babo bari basuwe.Abana bagaragaje ko bigishijwe neza kandi basobanukiwe byinshi mu nyisho z’amasakramentu. Umukuru wa Santarali yababwiye ijambo ryo ku bishimira no kubashishikaza. Nyuma yinyigisho habayeho kuganira n’abayobozi ba Santarali bagaragaza uburyo bishimiye cyane igikorwa cyo kubasurira abana  bagaragaza n’icyifuzo cy’uko basurwa kenshi.

Santarali ya Shyogo:  saa  cyenda saa kumi n’igice  hasuwe abana bitegura Ukaristiya 20, bafashwa na Christine Mukundente, abanyeshuri ba Batisimu n’Ugukomezwa bose bari 113, abigisha babo Abakateshisti J.Bosco Turikumana, Vedaste Ntidendereza, n’Umukuru wa Santarali  Paul  Munyaneza  wari hafi y’abanyeshuri bari basuwe agakurira inyigisho bahawe , abanyeshuri bagaragaje ko bateguwe mu nyigisho  z’amasakramentu,umukuru wa Santarali yashimye abakateshisti n’abanyeshuri avuga ko ugusurwa kwabo kugaragaje umurimo bakoze ‘uko bawukoze. Nyuma y’inyigisho, habayeho agahe ko gushima no gusaba ko byazakomeza.

  • Paruwasi ya Munyaga: kuwa 8/07/2017

Santarali ya Nkungu: saa mbiri n’igice saa ine, hasuwe abanyeshuri bitegura Batisimu n’Ugikomezwa bose bageraga kuri 80 , Umukateshisti we kuza  byagagaraga ko byabaye kwihangana yari arwaye atameze neza , abanyeshuri  bakurikiye  inyigisho  byerekana ko bateguwe neza , bishimiye ko basuwe n’ubwo umwarimu wabo yari arwaye.

Santarali ya Munyaga: saa tanu saa sita n’igice,  hasuwe abanyeshuri ba Batisimu n’Ugukomezwa bagera kuri 74, n’Umwigisha wabo Umukateshisti  Agnès Mukagakeri bari biteguye aho basanzwe bigira bategereje,  bakurikiye inyigisho neza , bagaragaje ko bigishijwe kandi bakurikiye bose bishimiye gusurwa.

Santarali ya Rutonde:  saa munani saa kumi, hasuwe abanyeshuri  ba Batisimu n’Ugukomezwa bari 65, umwisha wabo umukateshisti M.ImmaculéeMukagatare na Perezida wa Santarali yari hafi y’abana yumva uko bakurikira inyigisho bahawe , abanyeshuri bagaragaragaje ko bateguwe neza ku nyigisho z’Amasakramentu, bakurikiraga ntagutegwa bagasubiza  ntagushakisha.

  • Paruwasi ya Gishanda: kuwa 15/07/2017

Santarali  ya Gishanda:  saa tatu  saa ine n’igice, hasuwe abana bahawe Ukaristiya 67, bafashijwe na Louise Nyirahabimana, aba bana nashimwe uburyo bateguwe, bafite ubumenyi bwinshi mu nyigisho z’Amasakramentu nashimye cyane  uwabateguye , abanyeshuri bitegura Batisimu n’abitegura Ugukomezwa bose bari 270, n’ abigisha babo Abakateshisti Philémon Kayibanda, Thaddée Niyonzima,  Isaïe Ndayisaba, Alvera Mukashyaka,  muri rusange abigishwa bose bagaragaje ko bateguwe mu nyigisho z’Amasakramentu, bakurikiye neza inyigisho bahawe mu byishimo byinshi.

Santarali ya  Cyarubare: saa tanu n’igice saa saba, hasuwe abana bahawe Ukaristiya 13, bafashijwe na Alexis Nkurunziza ,abanyeshuri bitegura Batisimu n’abitegura Ugukomezwa 128, abigisha babo Abakateshisti Sylvestre Munezero, Immaculée Mukatwizeyimana Abayobozi ba Santarali nabo baje kuba hafi y’abanyeshuri babo. Haje Emilien Ntirenganya  Perezida wa Santarali na  Alexis Nkurunziza umwungirije , umwihariko wabaye muri iyi Santarari abigishwa babajije cyane kubibazo byinshi, andi Madini cyangwa amatorero abatera ku byerekeye amashusho akoreshwa na Kiliziya Gatolika,  Bikira Mariya, ishapure,Batisimu y’Abanyagatulika n’ibindi n’ibindi…babazanyaga amatsiko menshi ngo babimenya.  Narabashimye cyane  byamfashije kubaha  ibiisubiza birambuye.

Santarali ya Murama:  saa munani n’igice saa kumi, hasuwe abana bahawe ukaristiya 16, bafashijwe na J.Bosco Nsabumukunzi, abana  bitegura  Batisimu  n’Ugukomezwa  bose hamwe 81, bakurikiye inyigisho ku buryo bushimishije, abakuru ba Santarali nabo bari baje kuba hafi y’abigishwa babo bakurikirana uko bakurira inyigisho, aba banyeshuri, bagaragaje ikibazo cy’Amadini cyangwa Amatorero abahata ibibazo badasobanukiwe, basobanuje byinshi mu bivungwa n’abo tudahuje ukwemera.  Narabashimye cyane nabo kandi bari bishimye.

Umwihariko muri Paruwasi ya Gishanda,abigishwa n’abakateshisti  bakoze igikorwa cyo gushimira Imana na Diyosezi uburyo babitayeho bakabafasha mu gihe cy’amapfa babayemo, babigaragaje bahurizahamwe bimwe bejeje ngo basangire n’abasaza n’abakecuru baba muri home y’Abizeramariya.

DORE UKO BAKOZE ICYO GIKORWA CYO GUHURIZA HAMWE :

Nkuko iyi Tableau ibyerekana  nyuma y’inyigisho abigishwa n’abakateshisti bagiye bahuriza hamwe ibyo bazanye bagashimira ko bafashijwe nabo bakaba bishimiye gusangira n’abasaza n’abakecuru bo muri home y’Abizeramariya. Babishimirwe inshuro nyinshi kandi bongererwe cyane birushijeho.

  • Paruwasi ya Kabarondo: yari gusurwa kuwa 22/07/2017

Muri  doyenne ya Rwamagana ni yo yasigaye kuko umunsi wari wateguwe wahuriranye n’ukuza kwiyamamaza kwa Perezida wa Repuburika mu  Karere ka Kayonza kujya yo Birasubikwa.

Muri rusange iki gikorwa cyo gusura abigishwa n’abakateshisti cyarafashije mu mpande zose, ibyifujwe byagezweho, abanyeshuri basuwe barishimye, barigishijwe, bahawe inyigisho yashimangiraga ubumenyi bahawe  ku nyigisho z’Amasakramentu, Tukizera ko zizabafasha gukura mu kwemera kwa gikristu. Abakateshiti nabo biyumvisemo ko bashyigikiwe mu mrimo bakora.  Ni igikorwa Diyosezi igaragarizamo ko ikunze kandi ishyigikiye abato ba Kiliziya.

5. Inama ziteganywa mu rwego rw’igihugu  ku bashinzwe Animasiyo ya Kateshezi:  

 Uyu mwaka  urangiye  ntazibayeho.

6. Ihurwa ry’abakateshisti ba Diyosezi:   

Uyu mwaka ntiryabyeho, habaye  na Yubile y’Abakateshisti yakozwe mu rwego rwa Diyosezi.

7.Gutanga inyigisho z’Iyobokamana:

Ishuri rya ASPEK :

Buri wa mbere hateguwe, amasomo y’Iyobokamana, agatangwa  buri wa kabiri,  kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatanu. Izi nyigisho zifasha urubyiruko ruhiga  kumenya umwihariko w’Iyobokamana rya Kiliziya Gatolika, ivoma muri Bibiliya. Mu gihembwe haba umunsi w’isuzumabumenyi, ugakurikirwa n’ikosora, igihembwe gisozwa n’ikizamini, gukosora no gutunganya lisiti y’amanato kuri buri wese. Muri rusange abanyeshuri batsinda neza isomo ry’Iyobokamana kereka bake  batabyitaho  ku  bushake.

Ishuri rikuru rya IPRC-East :  

Kuwa 26/06/2017 : Kominote Gatolika y’urubyiruko rw’abanyeshuri bakorewe umwiherero  warufite  isanganyamatsiko “Twemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera, kandi yigisha, kuko yabibwiwe n’imana itayoba  ntituyibye”

Uyu mwiherero washimishije urubyiruko rw’abakristu “ Comminaute Cathélique “ IPRC-East, bifuje ko  igihe cyose bashoje igihembwe mbere yo kujya mu kiruhuko bajya bategurirwa inyigisho ibafasha mu buzima nyobokamana bakayitahana. Buri wa gatandatu kuri Paruwasi  Katedarali Kibungo  abanyeshuri bo mu mashuri ASPEK na IPRC-EAST, bahabwa  Kateshezi, bitegura Amasakramentu Batisimu n’Ugukomezwa.

  • Kuwa 06/08/2017 :  Muri Forum y’ Urubyiruko rwa Paruwasi Gishanda hatanzwe inyigisho nyobokamana ifite insanganyamatsiko, “ Ushoborabyose yankoreye ibitangaza.” Mu buzima bwanjye Ushoborabyose ankorera ibitangaza. Iyi nyigisho yafashije urubyiruko rwa Paruwasi ya Gishanda kandi rwarayishimiye
  • Kuwa 10/08/2017 :  Muri Forum y’urubyiruko rwa Diyosezi yabereye  muri Paruwasi ya Bare, hatanzwe inyigisho nyobokamana ifite insanganyamatsiko  “ Mu Masakramentu Yezu adukorera ibitangaza.”

Urubyiruko rwa Diyosezi ya Kibungo rwafashijwe mu nyigisho nyobokamana rwateguriwe  rugahabwa muri iyi Forum.  Turarwifuriza kugira ukwemera  mu masakramentu aho rushobora guhurira na Yezu  akarutagatifuza, akaruhuza n’Imana Umuremyi.

 8. Guhimbaza Umunsi Mukuru wa Batagatifu Petero na Pawulo

Kuri 29/06/2017:  Abakateshisti   bose  ba Diyosezi bahimbaza by’umwihariko, Abatagatifu Petero na Pawulo Intumwa,Muri uyu mwaka,  Abakateshisti  bawuhimbarije muri Paruwasi iwabo, wizihijwe  mu minsi igiye inyuranye bitewe n’impamvu zatumaga wimurirwa ku w’undi munsi. Icyaranze uyu munsi kuri bose, Igitambo cya Misa, cyababereye ibyishimo basangiye n’abafasha babo, n’Abapadiri babo muri Paruwasi,  gusubiza amaso inyuma, bakareba uko bakoze ubutumwa bashinzwe, gufatira hamwe umugambi wo gukomeza kurushaho gukorana  ubushake bw’umutima. Uyu munsi,  wasojwe   no gukora ubusabane , basangirira hamwe n’abo bari batumiye bose.   

 10. Abakateshisti  bashinze urugo  rushya muri uyu mwaka wa 2016  na  2018:

  • Mukasangwa Espérance Umukateshisti muri Santarali  ya  Kameya  Paruwasi ya Rusumo yashyingiranywe na Nyandwi Innocent  ku itariki ya 24/08/2017 , twishimiye kandi ko akomeje ubutumwa bwe uko  bisanzwe. Tubifurije umugisha w’Imana  no kubaka urugo rwiza izindi ngo zivomamo ingero nziza mu buzima bw’abashakanye.
  • Mukamunazi Delphine Umukateshiti  muri  Santarali ya Gikaya Paruwasi ya  Mukarange yashyingiranywe na  Sibomana J.Léonard ku itariki 26/08/2017, dushimishijwe nuko azakomeza ubutumwa yakoraga uko bisanzwe. Tubifurije umugisha w’Imana no kubaka urugo rwiza ntangarugero mu bandi  bashakanye.   

Itariki ya 27/08/2017:  Paruwasi ya Rusumo ya koze ibirori byo gusoza umwaka w’Ubwigishwa no guha ubutumwa abakomejwe 400 muri Paruwasi ya Rusumo, ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa, bakomerezaho ibiganiro  binyuranye  n’ubusabane. Paruwasi ya Rusumo ibirori byo gusoza umwaka w’ubwigishwa no giha ubutumwa Abakomejwe

11. Abakateshisti dusabira  batashoboye kurangiza uyu mwaka wa 2016 na2017:

  • Kayibanda P.Claver yari Umukateshisti kuri Paruwasi ya Zaza, yashoje ubuzima bwe itariki 28/03/2017 mu  butumwa yatangiye 1982,  amaze imyaka 35, akorera  Paruwasi ya Zaza,  dukomeze  kumusabira, aruhukire iteka mu mahoro y’Imana. Turamushima yaritanze.
  • Mukamana Noelina yari Umukateshisti  kuri Paruwasi ya Gashiru, yashoje ubuzima bwe itariki itariki 04/07/2017 mu butumwa, aramazemo imyaka itatu, yagiye agikenewe  muri Paruwasi ya Gashiru. Dukomeze tumusabire Nyagasani amwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro. Turamushima yaritanze.

Biteguwe tariki 31/08/2017: Sr Marie-Françoise TWISUNZEMARIYA, Ushinzwe Animasiyo ya Kateshezi y’Abakuru / Kibungo

Byemejwe na Padiri Jean Claude RUBERANDINDA, Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi muri Diosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed